Abaturuka mu bihugu 7 bari kwiga ku ikoreshwa neza ry’imiti yica udukoko mu myaka

Impuguke zituruka mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba, Etiyopiya n’u Buholandi bateraniye mu karere ka Musanze kuva tariki 24/09/2013 kugirango baganire ku ikoreshwa neza ry’imiti yica udukoko mu myaka (pesticides).

Jean Jacques Mbonigaba Muhinda, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), avuga ko iyi nama igamije gukangurira buri wese ufite aho ahurira n’iyi miti kuyifata neza kuko ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Ati: “Iriya miti ni myiza mu rwego rwo kuvura no kurinda imyaka, ariko kimwe n’iyindi miti, iba ifite uburozi bushobora guhumanya ubuzima bw’abantu n’ibindi binyabuzima”.

Abayobozi barimo Uhagarariye FAO mu Rwanda n'umuyobozi wa RAB mu mahugurwa ku mu miti yica udukoko mu myaka.
Abayobozi barimo Uhagarariye FAO mu Rwanda n’umuyobozi wa RAB mu mahugurwa ku mu miti yica udukoko mu myaka.

Yongeraho ko buri wese ufite aho ahurira n’ikoreshwa ry’iyi miti agomba kuyisobanukirwa neza, akanamenya n’uburyo bwiza bwo kuyikoresha, kuko hari bimwe mu bihingwa bigoye kuba wabona umusaruro utayikoresheje.

Ati: “By’umwihariko mu Rwanda, igihingwa cy’ibirayi, inyanya, indabo, imboga n’imbuto, n’ibihingwa ngengabukungu, ni ibihingwa bishobora kwandura indwara kenshi kandi nyinshi ziterwa n’udukoko dutandukanye kuburyo bigoye kubona umusaruro wifuza utayikoresheje”.

Impuguke ziri kuganira ku ikoreshwa ry'imiti yica udukoko mu myaka.
Impuguke ziri kuganira ku ikoreshwa ry’imiti yica udukoko mu myaka.

Atah Umega, uhagarariye ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita k’ubuhinzi (FAO) mu Rwanda, avuga ko mu by’ukuri hahora hashakishwa uburyo iyi miti yakoreshwa ku rugero ruto, cyane ko ubushakashatsi bugenda bukemanga imwe mu miti ikoreshwa.

Ati: “Hakenewe ko abahinzi bigishwa neza ndetse na babandi bacuruza iyi miti, kugirango aho ikoreshwa hose ibe irimo ikoreshwa neza. Iyo udakoresheje neza iyi miti uba urimo wubaka ikirundo cy’uburozi uzakenera kwikuraho mu bihe biri imbere”.

Uhagarariye FAO mu Rwanda.
Uhagarariye FAO mu Rwanda.

Gafaranga Joseph wari uhagarariye urugaga Imbaraga rw’abahinzi borozi muri ibi biganiro, yavuze ko nk’abahinzi biteguye kubona impuguke zigaragaza imiti myiza ku bihingwa runaka, kuko ngo hari ubwo ikoreshwa ino ahandi itagikoreshwa.

Ati: “Twiteguye ko dukura hano amakuru y’imiti myiza ikwiye gukoresha kuko hari igihe tubona abashyitsi bakatubwira bati iyi muri gukoresha iwacu ntigikoreshwa”.

Iyi nama y’iminsi itatu yateguwe ku bufatanye na FAO, ambasade y’u Buholandi, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ikigo RAB, ihuza abagera kuri 50.

Bamwe mu bari muri iyi nama.
Bamwe mu bari muri iyi nama.

Intego ebyiri ni zo zitezwe muri iyi nama, harimo gukangurira abantu uburyo bwiza bwo gukoresha iyi miti ikoreshwa mu buhinzi, bakamenya ko n’ubwo ari myiza ishobora kugira ingaruka k’ubuzima bw’umuntu mu gihe kirekire.

Hagamijwe kandi kubona ibitekerezo bizifashishwa mu gukora umushinga uzaterwa inkunga na Leta y’u Buholandi mu bijyanye no gukoresha neza iyi miti, igikorwa cyakozwe n’igihugu cya Etiyopiya, bityo iki gihugu kikaba kiri gutanga ibitekerezo ku bunararibonye babifitemo.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka