Abaturage ba Rulindo bagiye guhabwa imbuto z’imizabibu

Enterprise Urwibutso irateganya gutanga ingemwe z’imizabibu ku baturage ba Rulindo bifuza kuyihinga kuko byagaragaye ko ubuhinzi bwayo bushoboka mu Rwanda.

Uhagarariye Enterprise Urwibutso, Sina Gerard, avuga ko ubuhinzi bw’imizabibu bwateza imbere umuhinzi kurusha bimwe mu bihingwa bimenyerewe.

Uru ruganda rwatangiye guhinga imizabibu mu mwaka wa 2005 none rumaze kubona ko bushoboka mu Rwanda. Umushoramari Gerard avuga ko kugeza ubu bamaze gutegura pepiniyeri y’imizabibu izahabwa abahinzi bifuza kwihingira imizabibu.

Gerard agira ati: “kugeza ubu duhinga imizabibu kuri hegitari imwe. Tumaze no guteganya imbuto tugiye guha abaturage kuko byagaragaye ko bishoboka”.

Sina Gerard aherutse guhabwa igihembo n’umuryango Business Initiative Directions kubera ubushakashatsi akora mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi. Ubu yatangiye gukora divayi ikomoka ku mizabibu.

Umuzabibu ni igiti cyera imbuto zivamo umutobe ushobora gukorwamo divayi zamenyekanye henshi ku isi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka