Abatarejeje neza umuceri mu gishanga cya Kamiranzovu baratunga agatoki Nyiramugengeri

Nyuma y’aho abaturage bahinga umuceri mu gishanga cya Kamiranzovu mu karere ka Nyamasheke bagaragarije ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB) ko muri iki gishanga hari igice cyacyo kitacyera neza nka mbere aho bakeka ko byaba biterwa na nyiramugengeri ishobora kuba iri hasi, RAB yamaze kubemerera ko igiye kohereza inzobere kugenzura ikiri kubitera ndetse no kugishakira umuti.

Abahinzi barerekana uko umuceri wabo warwaye
Abahinzi barerekana uko umuceri wabo warwaye

Nyuma y’aho abaturage bahinga umuceri mu gishanga cya Kamiranzovu mu karere ka Nyamasheke bagaragarije ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB) ko muri iki gishanga hari igice cyacyo kitacyera neza nka mbere aho bakeka ko byaba biterwa na nyiramugengeri ishobora kuba iri hasi, RAB yamaze kubemerera ko igiye kohereza inzobere kugenzura ikiri kubitera ndetse no kugishakira umuti.

Aba bahinzi bavuga ko mu gihembwe cy’ihinga gishize umusaruro watubye ku buryo bugaragara cyane cyane ku bahinga muri zone ya Rurangazi muri iki gishanga. Rukeribuga Jacques avuga ko yezaga ibiro bibarirwa muri Magana atatu none ngo bishobora kuzagera mu ijana naho Mukamudenge Clothilde wezaga ibilo 400 ngo nibura azeza kimwe cya kabiri cyabyo gusa.

Ati” Umuceri warapfuye. Twari dusanzwe tweza tukabona umusaruro ariko twayobewe indwara yajemo iturutse hasi mu mizi. Igihe cyo kurabya imbuto ziruma... najyaga neza ibiro bisaga 400 ubu nineza byinshi nzasarura 200.”

Aba bahinzi bavuga ko mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize mu gihembwe cy’ihinga A, ari bwo bahinze ariko umusaruro ukaba muke cyane.

Abahinzi basobanurira abayobozi iby'uburwayi bwatangiye gufata umuceri bahinga mu gishanga cya Kamiranzovu
Abahinzi basobanurira abayobozi iby’uburwayi bwatangiye gufata umuceri bahinga mu gishanga cya Kamiranzovu

Icyo gihe ngo bahise biyambaza akarere na ko kabaha ishwagara yo gushyiramo bisa n’ibyoroha. Umwero wakurikiyeho uza wisumbuyeho ariko n’ubundi ikibazo nticyakemuka.

Ubwo Minisitiri w’Intebe yasuraga uturere twa Nyamasheke na Karongi mu ntangiriro z’icyumweru dusoza, iki kibazo ni kimwe mu byo abaturage bamugejejeho.

Rukeribuga Jacques ati” imiceri yacu yose yarapfuye ubu twarahombye cyane. Nezaga ibiro 350 ariko ubu nzeza ibiro 120. Dutekereza ko ikibazo ari ubutaka bubi... za nyiramugengeri zirazamuka n’amazi byakubitiraho n’ubushyuhe umuceri ugashya.”

Minisitiri w’intebe yahise agishinga RAB, umuyobozi mukuru wayo Dr Karangwa Patrick asubiza ko bagiye kohereza abashakashatsi vuba.

Ati” Itsinda ryacu ry’abashakashatsi rigiye kubikurikirana. Tugiye kureba ikibitera n’umuti ukenewe ngo ikibazo kirangire. Ntabwo dushobora kubareka gutyo ngo birangire.”

Igishanga cya Kamiranzovu gihingwaho umuceri ku buso bungana na hegitari 115 zose hamwe. Ahangana na hegitari imwe ni ho havugwa iki kibazo, gifitwe n’abaturage basaga 50. Muri rusange, abagera ku 1000 ni bo bagihingamo cyose kikaba gisarurwa mo toni 690 iyo cyeze neza ku isizeni imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka