Abanyamerika baryohewe n’ikawa y’u Rwanda baza kwirebera aho ituruka

Itsinda ry’abantu 50 bacuruza ikawa muri Amerika binyuze muri Kompanyi yitwa Starbucks, bagiriye uruzinduko mu Karere ka Gakenke, aho bakomeje gusura ibikorwa by’abahinzi b’ikawa, bibumbiye muri Koperative “Dukundekawa Musasa”, ikorera ubuhinzi mu Murenge wa Ruli.

Baje kwirebera aho kawa bagura ituruka, baranayisoroma
Baje kwirebera aho kawa bagura ituruka, baranayisoroma

Ni uruzinduko rugizwe n’amatsinda abiri, aho irya mbere ry’abantu 50 ryageze mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 02 kugeza ku itariki 05 Gicurasi 2023, irya kabiri rikazasura abo bahinzi mu cyumweru gitaha.

Byari ibyishimo ku mpande zombi, aho abanyamuryango ba Koperative Dukundekawa, bisanze bari kumwe n’abo Banyamerika mu murima batera ikawa banasarura izeze, bafatanya no kuzitunganya, nyuma bagirana ubusabane.

Abo bashyitsi basanzwe bafitanye imikoranire myiza n’iyo Koperative, nk’abaguzi b’imena b’ikawa yabo, nk’uko Mubera Céléstin, Umuyobozi wa Koperative Dukundekawa Musasa yabitangarije Kigali Today.

Ati “Uyu munsi ni ibyishimo ku banyamuryango ba Dukundekawa Musasa, kubera ko yasuwe n’abahinzi ndetse n’abacuruza ikawa muri Amerika, binyuze muri Kompanyi Starbucks”.

Bijeje abahinzi imikoranire myiza
Bijeje abahinzi imikoranire myiza

Umubano mwiza ku mpande zombi, watangiye muri 2005, aho kuva muri 2009 bagiranye ubufatanye n’abagize Koperative Dukundekawa, bategura n’umushinga wo koroza abahinzi mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro, aho ku ikubitiro hatanzwe inka 100, aborojwe nabo bagenda boroza abandi kugeza ubwo inka zigeze ku mubare munini w’abahinzi.

Mubera yavuze ko guhitamo gukorana n’abahinzi bibumbiye muri Duhingekawa, byatewe n’uko basanze ikawa yabo ifite uburyohe budasanzwe.

Ati “Baduhisemo nyuma y’uko bumvise ubwiza n’uburyohe budasanzwe bwa kawa yacu, ari nabwo bahise baba abaguzi bimena bayo, aho mu gihe badusuye bajya mu mirima y’abahinzi bakabafasha gusarura kawa, ndetse by’umwihariko bakagira umuhinzi umwe baterera ikawa, bahise batera ibiti 50”.

Buri mwaka Dukundekawa igemurira Starbucks kontineri enye z’ikawa, ni ukuvuga toni zigera kuri 80.

Bishimiye gusarura kawa y'u Rwanda
Bishimiye gusarura kawa y’u Rwanda

Ni uruzinduko rwashimishije abanyamuryango ba Koperative Dukundekawa, hamwe n’izindi Koperative zihinga kawa mu Karere ka Gakenke, zirimo Twongere Kawa Coko na Koperative Abakundakawa, bavuga ko bibaha agaciro kumva ko ikawa yabo ishimwa mu mahanga kugeza ku rwego rwo kuza kubasura.

Niyonambaza Etienne ati “Iyo numvise ko Umunyamerika yahagurutse akaza hano i Ruli kudusura, nanjye ubwanjye numva mfite agaciro, ahubwo nkumva mfite amatsiko yo kuzajyayo nkareba aho abatugurira ikawa baba n’uko babayeho. Ni ishema kuba ikawa nahinze ikundwa n’amahanga”.

Twahirwa Sryvestre wagabiwe inka ati “Iyi gahunda izi nshuti zacu zazanye yo kuremerwa amatungo ni nziza kandi iradufasha, nk’ubu inka mpawe ndemeza ko izamfasha kongera umusaruro w’ikawa yanjye kubera ifumbire kandi n’abana barabona amata. Rwose ubuhinzi bwa kawa ntako busa, gusurwa n’Abanyamerika bakatwereka ko bishimiye ikawa yacu ni iby’agaciro kuri twe no ku gihugu cyacu”.

Bakanguriye abahinzi gukomeza gufata neza ikawa yabo
Bakanguriye abahinzi gukomeza gufata neza ikawa yabo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko abo bafatanyabikorwa bavuye muri Amerika, baje kureba aho ikawa ibaryohera iva bigafasha abahinzi kongera amasoko, nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aimé François yabitangarije Kigali Today.

Ati “Niba baguraga ikawa yacu batazi aho ituruka, uburyo isarurwa n’uburyo itunganywa bakaba baje bakabyibonera, bakigerera no mu mirima y’abaturage babafasha kuyisarura, twizeze ko bagiye kudushakira abandi baguzi aho amadevise agiye kwiyongera mu Karere ka Gakenke”.

Arongera ati “Mu Kinyarwanda baravuga ngo akeza karigura, kuba ikawa y’Akarere ka Gakenke ifatwa neza bigatanga umusaruro haba ku rwego rw’akarere no k’urw’Igihugu, bikarenga umupaka bikagera ku rwego mpuzamahanga, nk’akarere tubibonamo inyungu nini. Iyo ikawa yashimwe ku rwego mpuzamahanga, amafaranga ariyongera, ibyo bigafasha abaturage bo mu kuzamuka mu iterambere”.

Abo bashyitsi baturutse muri Amerika, bashimiye abahinzi ba kawa ba Gakenke, babizeza ko batazahwema kubashakira icyabateza imbere, kandi ko umubano mwiza bafitanye uzahoraho.

Baganiriye ku mishinga biteguye gufashamo abahinzi
Baganiriye ku mishinga biteguye gufashamo abahinzi

Akarere ka Gakenke gakomeye ku buhinzi bwa kawa, ahamaze guterwa ibiti birenga miliyoni esheshatu, hakaba hari gahunda yo gutera ibindi bingana na miliyoni eshanu.

Ni akarere gafite intumbero yo kongera inganda zitunganya kawa, mu myaka ibiri iri imbere zikava kuri 16 zikagera kuri 30.

Koperative Dukundekawa, imaze kugira amasoko muri Afurika, Aziya, i Burayi na Amerika, aho buri mwaka bagemura mu mahanga kontineri zigera kuri 12, zingana na toni zikabakaba 240.

Ni koperative imaze kugira inganda enye, rumwe mu Murenge wa Coko, ebyiri mu Murenge wa Ruli n’urundi ruri mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Ni koperative kandi ifite ubushobozi bwo gutunganya ikawa, kuva isaruwe kugeza inyowe.

Bimwe mu bikoresho bifashisha mu gutunganya kawa
Bimwe mu bikoresho bifashisha mu gutunganya kawa
Abagize Koperative Abakundakawa bacinye akadiho
Abagize Koperative Abakundakawa bacinye akadiho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka