Abanyamakuru bayobotse ubuhinzi none basigaye bohereza umusaruro mu mahanga
Dieudonné Niyodushima na Alexis Musabirema, ni abanyamakuru b’umwuga, ariko muri iyi minsi biyeguriye ubuhinzi kuva mu mwaka wa 2018. Bavuga ko babitangiye ari ukugerageza amahirwe none kuri ubu bageze ku rwego rwo kohereza toni zisaga ebyiri z’imiteja mu mahanga buri cyumweru.
Bafite Kompanyi yitwa Exodus Farm Ltd ikora ubuhinzi bw’imiteja n’urusenda. Mu myaka igera kuri ine bamaze, bavuga ko bamaze kugera ku rwego rushimishije, bagereranyije n’urwo bariho mu gihe cy’imyaka irenga itanu bavuga bamaze bakora umwuga w’itangazamakuru.
Aganira na Kigali Today, Niyodushima Dieudonné w’imyaka 28, yayibwiye ko yarangije amashuri ya Kaminuza mu bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho mu mwaka wa 2016, akorera ibitangazamakuru birimo Radio Isangano ndetse na Radio na Televiziyo Flash, kugeza ubwo yasezeye akazi tariki 31 Ukuboza 2018, amaze kubona ko umushahara abona utazatuma agera aho ashaka kugera bitewe n’umuvuduko yashakaga kugenderaho.
Niyodushima avuga ko impamvu yamuteye guhagarika umwuga w’itangazamakuru ari uko yagiye mu kazi bisanzwe mu imurikagurisha (EXPO), ahageze abona ahantu baje kumurikira amazu yubakirwa abantu baciriritse, abajije bamubwira ko aramutse afite ikibanza, bayimwubakira ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni umunani.
Yagiye abitekerezaho, abaze asanga akurikije uko yizigamira yazatunga iyo nzu mu gihe azaba afite imyaka 52, aribwo yatangiye gutekereza uko yashaka ibindi akora bijyanye n’umuvuduko w’iterambere yifuzaga kugenderaho.
Nubwo Niyodushima na mugenzi we bagitangira bahuye n’igihombo kuko mu mafaranga arenga miliyoni bashoye, bakuyemo atarenze ibihumbi 50, ngo ntibyabaciye intege kuko bakomeje ahubwo bagatekereza uburyo babiha umwanya uhagije kurusha uwo bari babihaye.
Niyodushima ati “Twatangiriye kuri hegitari imwe, na yo tuyihinga igice, ariko biradukundira iyo miteja irera, yera neza, kuko ahantu twashoye ibihumbi 600, twabashije gukuramo arenga miliyoni, inyungu y’ibihumbi birenga 400 mu mezi atatu ayawe yagarutse wabonyemo n’andi ntabwo biba ari bibi burya”.
Mu mwaka wa 2019 ujya kurangira ngo ni ho bafatishije umurongo, kuko mu buhinzi bw’urusenda bakurikijeho, icyo gihe bungutse amafaranga arenga miliyoni eshatu.
Ati “Urusenda hegitari ya mbere twahinze yaratwunguye pe, kuko twashoyemo arenga miliyoni n’igice, ariko twakuyemo arenga miliyoni enye, n’igishoro cyikubye kane, kuko icyo gihe urusenda rwari rukunzwe”.
Nk’uko byagenze n’ahandi hose ku isi, ngo ntabwo umwaka wa 2020 wababereye mwiza kubera icyorezo cya covid-19, byatumye bahomba menshi, kuko bakoresheje miliyoni 3.800.000 bahinga urusenga, bagakuramo ibihumbi 400 byonyine.
Kuri ubu ariko ngo kuva aho ubuzima bwongeye kugarukira, hirya no hino ibintu byongeye kugenda neza, kuko bageze ku rwego rwo kohereza toni zirenga ebyiri z’imiteja mu mahanga mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa, nk’uko Niyodushima akomeza abisobanura.
Ati “Nyuma y’imyaka ine maze mpagaritse itangazamakuru, ubu ndabasha gusarura toni ebyiri buri cyumweru, toni ebyiri buri cyumweru ni amafaranga 1.200.000, ubu ngubu ndifuza kurenga urwego rwo guhereza abantu bajyana hanze, nanjye nkabyijyanira hanze, ubu barantwarira, ariko ndatekereza ko urwo rwego narurenga, nkijyanira umusaruro hanze, kuko iyo binyuze mu yindi kompanyi, ikwishyura amafaranga 600 y’u Rwanda ku kilo, mu gihe ku isoko mpuzamahanga ushobora gusanga ikilo cy’imiteja kiri nibura ku madolari ane kugera kuri atandatu”.
Kuri ubu Exodus Farm Ltd ikoresha abakozi bahoraho batanu barimo agoronome (ushinzwe ubuhinzi) wabyize, hamwe n’abandi 30 badahoraho ariko bashobora kwiyongera bakarenga 70 mu gihe cyo gusarura.
Abakorera Exodus Farm Ltd bishimira ko kuva batangira kuhakora byabahinduriye ubuzima kuko harimo abavuga ko biyubakiye inzu, abandi bakagura amatungo, ku buryo bahamya ko byabahinduriye ubuzima bagereranyije n’uko bari babayeho mbere.
Kuri ubu ngo mu gihe cy’imyaka ine Dieudonné Niyodushima na Alexis Musabirema, bamaze bavuye mu itangazamakuru, Kampani ya Exodus Farm Ltd barayibarira agaciro k’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 50, ari na ho bahera basaba urubyiruko gutinyuka bagatekereza neza ku mirimo y’ubuhinzi, kuko idasaba igishoro kinini, ahubwo ngo bisaba kubikunda no kubiha umwanya uhagije.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza cyane mukomereze aho kandi ibyiza biri imbere kuko isi yose icyeneye kwegera ameza biryo rero gushora mubuhinzi ntako bisa
Kabisa musabirema yihangiye umurimo aturwaneho nkatwe nkurubyiruko