Abakora mu ruganda rw’icyayi rwa Kitabi barasaba ubuyobozi kubishyuriza ababambuye

Abakora mu ruganda rw’icyayi rwa Kitabi, bibumbiye muri Koperative Dufashanye, bababazwa no kuba koperative bibumbiyemo yarahombejwe n’abayiyoboraga ndetse n’abafashe imyenda ntibishyure, n’ubuyobozi bukaba bwarabatereranye ntibubishyurize.

Nk’uko bamwe mu banyamuryango b’iyo koperative babivuga, ngo bagiye begeranya amafaranga kuva mu mwaka wa 2005 nk’abakozi b’uruganda.

Bayakuragamo inguzanyo bifashisha mu gukemura utubazo tw’amafaranga, bagafata n’ibyo kurya koperative yabaga yabegereje, amafaranga bakayakatwa ku mishahara.

Mu mwaka w’2021 baje kwisanga koperative yabo yarahombye, nta n’amafaranga isigaranye kuri konti, none abari bafitemo amafaranga basabye ko ababahombeje bakurikiranwa bakabishyura, ariko amaso yaheze mu kire.

Umubyeyi umwe wari umaze kugira ubwizigame bubarirwa mu bihumbi 300, agira ati "Twakuragamo mituweri, tukarihira abanyeshuri, koperative tuza kumva ko isenyutse tudasubijwe ibyacu."

Akomeza agira ati "Turabaza, bakatwizeza ko bazabidukurikiranira, na n’ubungubu."

Ku kibazo cyo kumenya impamvu abanyamuryango b’iriya koperative batagannye ubutabera, umwe mu bababajwe n’amafaranga ye agira ati "Ntabwo twari kujya mu nkiko na mudasobwa zigaragaramo umutungo wacu nyiri izina abo turega ari bo bazifite, tutereka n’urukuko umubare dukurikiranye nyawo."

Anavuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ntibabone igisubizo, bakakigeza no kuri Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na we agasaba Akarere kugikemura, ariko na n’ubu bakaba babona nta kirakorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, we avuga ko imbogamizi irimo ari uko hari abari abanyamuryango b’iriya koperative batakihakorera kandi bayirimo imyenda, kuko ari koperative imaze imyaka igera kuri 19.

Agira ati "Icyo twe twasabye dufatanyije n’ubuyobozi bw’uruganda ni uko hakorwa isesengura hakamenyekana ufite umwenda n’ingano yawo, noneho tukazabahuza, hakabaho ubwumvikane n’uruganda bwo kugena ukuntu ubwishyu bwakatwa ku mushahara."

Icyakora Théobald Uhoraningoga uyobora iriya koperative kuri ubu, wanatangiye kuyiyobora yaramaze guhomba kuko ngo yayisanganye ibiceri 74 gusa kuri konti, we avuga ko urutonde rw’abarimo umwenda ruhari, ko ikibura ari ababishyuriza, cyane ko we nk’umukozi w’uruganda, atajya kureba umukoresha we, amwereka urutonde, amusaba kubishyuriza.

Agira ati "Bagiye badukoresha inama kenshi, bakavuga ko hashyirwaho uburyo bwo kwishyuza abo bantu ku bufatanye n’inzego za Leta zibifitiye uburenganzira, badusaba gukora urutonde rw’abakora mu ruganda bahita bishyura ako kanya turarukora, ariko habayeho kugenda biguru ntege mu kutwishyuriza."

Yungamo ati "Nanatekereza ko hari hakwiye kujyaho abagenzuzi (audit) bashyirwaho na RCA ku rwego rw’Umurenge cyangwa rw’Akarere, bakagaragaza uko kwishyuza byakorwa.

Anavuga ko n’ubwo hari uwahoze ari umukozi wa koperative watwaye mudasobwa yifashishaga mu kazi, iby’imyenda n’abayirimo biri mu mpapuro.

Bamwe bavuga ko koperative yahombejwe miliyoni 800 abandi bakavuga ko ari miliyoni zitagera no kuri 50

Ubundi abanyamuryango b’iriya koperative bavuga ko umutungo wa koperative wabo wahombejwe ari miriyoni 800 zavuye mu nyungu za butike ya koperative yabacuruzagaho ibiribwa, no mu bwizigame bwabo bubarirwa hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 800 ku muntu.

Icyakora, uwari Perezida w’iriya koperative ihomba, Cedrick Niyomugabo,
we avuga ko ababivuga babyitiranyije n’amafaranga ubuyobozi bwa Koperative bwigeze kubabwira ko yanyuze kuri konti yabo, harimo ayinjiye n’ayasohotse.

Kandi ngo n’ubwo hari abanyamuryango bavuga ko ubuyobozi ari bwo bwabaririye amafaranga ngo si byo, ahubwo ngo koperative yahombejwe n’abafashe inguzanyo z’amafaranga n’ibiribwa, ntibishyure.

Amafaranga ari kwishyuzwa abayagurijwe ntibayishyure abarirwa muri miriyoni 25, naho abanyamuryango bishyuza amafaranga yabo afitwe na koperative bo bari kwishyuza agera kuri miriyoni 24 n’ibihumbi 970.

Niyomugabo anasobanura ko koperative yatangiye ari nk’ikimina gihuriwemo n’abakozi bose b’uruganda babarirwa hagati y’ibihumbi bibiri na 500 n’ibihumbi bitatu. Agiye ku buyobozi muri 2017 bayihunduye koperative, abatarashakaga gukomeza gukatwa amafaranga bavamo, hasigara abanyamuryango bakabakaba 320.

Icyo gihe igishoro cyaragabanutse, ku buryo no kurangurira butike ya koperative bitongeye kuborohera. Bari basigaye bazana ibicuruzwa abanyamuryango bafatamo ibyo kurya ku mwenda, bakazishyura bishize.

Ati "Uruganda rwaje gushyiraho kujya ruhemba abakozi buri cyumweru, abafataga ibiryo muri Koperative barabihagarika, irahomba."

Amafaranga y’abanyamuryango atagaragara kuri konti ya koperative na yo ngo afitwe n’abandi banyamuryango babonye koperative ihombye bakicecekera ntibishyure.

Kuba hari abatarafashe inguzanyo ariko amafaranga yabo akaba adahari, mu gihe nyamara abanyamuryango bahabwaga inguzanyo ingana n’amafaranga bafitemo, ukeneye menshi akishingirwa na mugenzi we ku bwizigame bwe, ngo byaturutse ku burangare bw’umucungamutungo wa koperative wagiye aguriza abamaze gutiza amafaranga yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka