
Babivugiye mu muhango wabaye mu mpera z’iki cyumweru gishize, wo guha impamyabushobozi abanyeshuri 33 bari bamaze amezi icyenda biga ibijyanye no guteza imbere ubuhinzi, gutunganya umusaruro ubukomokaho ndetse no kuwushakira amasoko.
Agri DBS (Agriculture Business Development Services) ni umushinga ufite intego yo kongerera ubushobozi abari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe ko baba abanyamwuga.
Abize muri iyi gahunda ya Agri BDS ngo bazanye impinduka, aho abahinzi-borozi ari bo bazajya bivugira ibyo bakeneye bakabibafashamo, nk’uko Désiré Mushumba, umukozi w’umuryango Spark utera inkunga iki gikorwa abivuga.
Agira ati “Ubushakashatsi bwerekanye ko serivisi z’ubuhinzi zitangwa n’imiryango yigenga n’ibigo bindi biri mu gihugu ariko bigakorwa ku buryo abagenerwabikorwa batekererezwa.
Ubu turashaka ko abakeneye serivisi ari bo bagana abazitanga bafite ubumenyi bakazibaha”.
Mushumba avuga ko aba bahawe impamyabushobozi ari bo bazajya bategura serivisi zijyanye no kongera umusaruro, noneho abazikeneye bakazishyura kuko harimo na gahunda yo kwihangira umurimo.
Kabagambe Jean Bosco, umwe muri aba banyeshuri, avuga ko bajyanye ku isoko ubuhinzi bw’umwuga.
Ati “Dufite ubushobozi bwo gutunganya serivisi duha abahinzi zikajyana n’ibyo bifuza. Icyo tujyanye ku isoko rero ni ubuhinzi bw’umwuga, bufasha ababukora kumenya ibyo bashoye n’ibyo bakuyemo bityo babone aho bahera bafata ingamba nshya”.
Kabagambe avuga ko yishimiye impamyabumenyi bahawe cyane ko ireme ry’amasomo bize ngo ryemejwe n’Ikigo cy’igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA).

Nathan Gashayija, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa bya EAC (MINEACOM), avuga ko aba barangije kwiga bagiye gufasha amakoperative gukora neza.
Ati “Amakoperative y’abahinzi n’andi atandukanye akunze kurangwa n’imikorere mibi ituma ahita asenyuka. Aba bagiye kuyafasha gutunganya no gucunga neza ibyo bakora bityo atere imbere”.
Abarangije kwiga ngo ni ikiciro cya mbere ariko gahunda ngo izakomeza, bakazajya bafata abanyeshuri rimwe mu myaka ibiri.

Ohereza igitekerezo
|
ushaka kwiga ariya mahungurwa yabisaba he ?