Abahinzi-borozi b’i Burasirazuba bongerewe arenga miliyari imwe yo guhangana n’amapfa

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko ingengo y’Imari y’umwaka wa 2021/2022 ya miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda yari yagenewe kuhira imyaka ku buso buto buto mu Ntara y’u Burasirazuba, yiyongereyeho andi miliyari imwe na miliyoni 200 mu rwego rwo guhangana n’amapfa.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana yafatanyije n'izindi nzego mu muganda wo kuhira imirima mu Karere ka Bugesera
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana yafatanyije n’izindi nzego mu muganda wo kuhira imirima mu Karere ka Bugesera

Hari abahinzi hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu bice by’iyo ntara bavuga ko igihembwe cy’ihinga A kitarimo kugenda neza, kuko hari aho imyaka yatangiye kuma itarera, bitewe n’imvura yatinze kugwa, ahandi bakaba batarahinze na busa.

Umuyobozi wungiriije w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi, Dr Charles Bucagu, avuga ko amafaranga yiyongereye ku ngengo y’imari, azagurwamo utumashini dukurura amazi mu rwego rwo gufasha abahinzi batabonye imvura ihagije kuhira imirima yabo.

Yavuze ko muri ayo mafaranga harimo n’ayagenewe gucukuza ibyuzi no kugura shitingi zo kubisasamo, mu rwego rwo gushakira inka amazi cyane cyane iz’i Nyagatare na Gatsibo, gukodesha imodoka zo kuvoma ayo mazi ndetse no kugura imbuto z’imyaka yera vuba n’izihanganira izuba.

Dr Bucagu yagize ati “Dufite ikibazo cy’inka zabuze amazi, zimwe abaturage bazigurisha nka 50,000Frw, harimo n’impfu turimo kubona. Hari ugucukura ibyo byuzi no gukodesha imodoka zo kuvoma, kugira ngo inka zishobore kubona amazi ariko n’abaturage bashobore kuhira imyaka yabo, icya gatatu ni amafaranga yagiye kugura imbuto zizera mu gihe gito”.

Dr Bucagu avuga ko imbuto zera vuba zigiye guhingwa muri iki gihe gisigaye kugira ngo igihembwe cy’ihinga A kirangire, ari imboga n’ibijumba, ariko n’imyumbati ikazaterwa kuko yo ibasha kwihanganira izuba.

Ku wa Mbere Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yari yagiye mu Karere ka Bugesera kwifatanya n’abahinzi begereye amazi kuhira imirima yari igiye kuma kubera kubura imvura.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko Intara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba kugeza ubu ari zo zirimo kubona imvura ihagije, ahandi mu duce tumwe na tumwe tw’izindi ntara bakaba bashobora kuzabona umusaruro muke cyane.

Umuturage w’i Kinyinya mu Karere ka Gasabo witwa Julienne Mukabera ufite imyaka 62 y’ubukure, avuga ko ari ubwa mbere mu buzima bwe abonye habura imvura mu kwezi k’Ugushingo kugeza ubwo imyaka ikakara.

Abahinzi bavuga ko umusaruro w'ibishyimbo ushobora kuzaba muke kuko byabuze imvura
Abahinzi bavuga ko umusaruro w’ibishyimbo ushobora kuzaba muke kuko byabuze imvura

Ibishyimbo yateye ubu byamaze gukakara bikiri imiteja, ku buryo n’iyo imvura yagwa ntacyo yaba ibimariye, ibigori byo ngo nta na kimwe yiteze gusarura.

Yagize ati “Hashize nk’ukwezi kose imvura itagwa, igihe twabagaraga ibi bishyimbo byari byiza pe bifite ururabo, twari twizeye ko ibishyimbo bizera, ubu n’ubwo imvura yagwa ntacyo bimaze, ntacyo yaramura”.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igira inama abahinzi babona imyaka yabo yaramaze kwangirika kubera kubura imvura, ko bashobora guhinga ibindi bihingwa byera vuba kugira ngo iki gihembwe kitazabapfira ubusa.

Iyo Minisiteri ivuga ko ikomeje gukurikiranira ibintu hafi ku buryo abaturage batazabasha kugira icyo beza, hari uburyo bazafashwa kubona ibibatunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka