Abahinzi bo mu Ntara y’Uburasirazuba ntibitabira kwishyura ifumbire bagurijwe

Uturere tugize Intara y’Uburasirazuba twasohoje umuhigo wo guhuza ubutaka no kongera umusaruro hakoreshwa ifumbiremvaruganda ariko haracyari ikibazo cy’abaturage batishyura ifumbire bagurijwe kuko akarere kamaze kwishyura ifumbire nyinshi kishyuye 47%.

Benshi mu baturage nta bushake bafite bwo kwishyura amafaranga y’ifumbire bafashe bitwaje ko batabona abaza kubishyuza, ibi bakabiterwa n’uko bari basanzwe bahabwa amafumbire ariko ntibayishyure; nk’uko bisobanurwa na Gashugi Appolo ushinzwe kwishyuza ifumbire yatanzwe na ENAS mu turere dutandatu tw’Intara y’Uburasirazuba.

ENAS yakoze amasezerano n’uturere ko igomba gutanga ifumbire ku bahinzi bahinze mu gihe cy’ihinga cya A bakazayishyura bejeje. Henshi mu turere bahinze ibigori kandi bitanga umusaruro mwiza ugereranyije n’ari wakabonetse mu gihe gishize.

Umusaruro wabonetse ari mwinshi abaturage bagurisha umusaruro wabo ariko ntibishyura inyongeramusaruro bahawe. Inzego zibanze zari zifite inshingano zo kwishyuza ntizabikoze none itariki ntarengwa yo kwishyura yararenze.

Nk’uko byanditse mu amsezerano, buri karere kari gafite igihe kazishyurira ariko byagiye byigizwa inyuma. Akarere ka Gatsibo kamaze gusubiza inyuma itariki ntarengwa yo kwishyura inshuro ebyiri aho byavuye tariki 30/04 bikagera tariki 30/05 ariko zigera nta kirakorwa igihe cyongera kwigizwa inyuma tariki 15/06/2012.

Minisiteri ishinzwe ubuhinzi yari yasabye ko uturere tuba twishyuje amafaranga y’ifumbire agahabwa ba rwiyemezamirimo bayitanze nabo bakishyura Minisiteri y’ubuhinzi ariko ntibirakorwa.

Mu Ntara y’Uburasirazuba akarere kaza ku mwanya wa mbere mu kwishyura ni akarere ka Kirehe kamaze kwishyura 47%, kagakurikirwa n’akarere ka Rwamagana kamaze kwishyura 38%.

Gashugi ushinzwe kwishyuza ifumbire yibaza impamvu abayobozi b’uturere bahiga kuzakoresha inyongeramusaruro ariko ntibahige no kuyishyuza abaturage kandi bazi ko rwiyemezamirimo atabagoye mu kuyibashyikiriza agatuma imihigo yabo igerwaho. Atunga agatoki inzego z’ibanze kuba zitabishyiramo imbaraga.

Rwiyemezamirimo ENAS yatanze ifumbire mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Kirehe na Ngoma ariko kwishyura bikorwa biguru ntege, mu gihe ahandi nko mu Ntara y’Amajyaruguru barwiyemezamirimo barangije kwishyurwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka