Abahinzi benshi ntibazi gahunda ya “Twigire Muhinzi”

Nubwo abenshi batunzwe n’ubuhinzi mu Karere ka Karongi, hari abagaragaza ko batazi gahunda ya “Twigire Muhinzi”, Leta yashyizeho mu kubafasha.

Gahunda ya Twigire Muhinzi yatangiye mu 2014, ishingiye ku iyamamazabuhinzi rikorwa n’abahinzi ubwabo no gushyiraho ingamba zigena imikorere yabo, bikabafasha kunoza ubuhinzi bwabo.

Hari abahinzi benshi usanga batazi gahunda ya Twigire Muhinzi kandi ibereyeho kubafasha.
Hari abahinzi benshi usanga batazi gahunda ya Twigire Muhinzi kandi ibereyeho kubafasha.

Ngirabanzi Martin utuye Murenge wa Mubuga, akaba abeshejweho n’ubuhinzi, avuga ko iyo gahunda ayumva mu matwi ye yihitira ariko akaba atazi abo ireba ndetse n’uburyo ikora.

Agira ati “Ibyo bintu bya Twigire narabyumvise, ariko sinakubeshya ngo ni ibya bande, ese bikora bite, bikorera he?”

Munyakayanza Loepold wo mu Murenge wa Rubengera we ngo n’ubwo adasanzwe azi iyi gahunda, ariko ngo yumva izina ryayo ryaba rivuga ko yagirira akamaro abayirimo. Ati “Iyo gahunda sinyizi, ariko numvise iryo zina ryayo numva yadufasha mu kwigira nyine.”

Nizeyimana Jean de Dieu, Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ushinzwe ibikorwa bya Twigire muhinzi mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko bisaba kongera imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo iyi gahunda imenywe na bose.

Ati “Ni byo koko hari abatazi iyi gahunda nyamara imaze igihe ndetse inakorera iruhande rwabo, birasaba imbaraga mu bukangurambaga, cyane cyane uruhare rw’abafashamyumvire ni ngombwa, ubyumvise ntiyihitire ngo agende, ahubwo agashaka kuyijyamo.”

N’ubwo hari abagaragaza ko batazi iyi gahunda, abayigannye kare bemeza ko hari aho ibagejeje kuko uretse ubumenyi mu buhinzi bayikuramo, inabafasha mu kubona bimwe mu byifashishwa mu buhinzi nk’ifumbire n’imbuto, aho Leta igira igice kimwe isonera umuhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wowe wanditse iyi nkuru ukeneye amahugurwa kabisa uyisomye atazi iyi gahunda nubundi aya makuru yawe ntacyo amumariye iyi nkuru iracyennye ntiyasobanuye cg ngo ivuge aho wabona ibisobanuro

eric yanditse ku itariki ya: 10-04-2016  →  Musubize

None we ko namwe mutanze iyi nkuru nyamara ntimwigere muvuga iyo TWIGIRE MUHINZI icyo ari cyo n’uko ikora murabona usomye iyi nkuru hari icyo bimumariye ?
Mwari mukwiye gutanga ibisobanuro byuzuye maze ubumenyi bw’abasoma inkuru nk’izi bukiyongera ngo biteze imbere.

Joel yanditse ku itariki ya: 3-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka