Abahinzi baributswa ko gutwika ibisigazwa by’imyaka ari icyaha gihanwa n’amategeko

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi, amashyamba n’umutungo kamere, avuga ko gutwika ibisigazwa by’imyaka ari ugutubya umusaruro.

Abantu baracyatwika ibisigazwa by'imyaka nyamara hari ibihano
Abantu baracyatwika ibisigazwa by’imyaka nyamara hari ibihano

Akenshi mu Karere ka Nyagatare, abahinzi iyo bamaze gusarura batwara imyaka mu ngo, ibisigazwa byayo bigasigara mu mirima.

Igihe cyo gutegura ubutaka bitegura ikindi gihembwe cy’ihinga bamwe batwika bya bisigazwa kugira ngo biborohere guhinga.

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi, amashyamba n’umutungo kamere avuga ko gutwika ibisigazwa by’imyaka ari bitemewe, kuko umuriro ushobora kuva mu murima ukaba wafata imisozi igashya.

Asaba abaturage kubicikaho kuko bifite ingaruka zitari nziza, ndetse hakaba hari n’ibihano biteganywa n’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije.

Itegeko no 48/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ingingo ya 52, iteganya ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 ku muntu wese utwika imyanda yo mu rugo binyuranyije n’amategeko, ibiyorero, amapine n’amapulasitiki.

Ikindi gikomeye ariko, ngo ni uko gutwika byica udusimba dusanzwe mu butaka dutuma ubutaka buhumeka neza.

Ati “Iyo umuntu atwitse hari udusimba tuba mu butaka dutuma buhumeka neza duhita dupfa, utwo dusimba iyo dupfuye ubutaka ntibuhumeka neza n’imyaka uhahinze ntitanga umusaruro nk’uko wakabonetse”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka