Abahinzi barataka igihombo batewe no gutinda kw’imvura y’Umuhindo
Abahinzi bari hirya no hino mu Gihugu barataka igihombo cy’imbuto n’ifumbire bashyize mu mirima bagategereza imvura bagaheba, bakaba batangiye kugira impungenge z’uko igihembwe cy’ihinga 2025A, gishobora kutazatanga umusaruro wifuzwa.
Imvura yaguye mu mpera z’ukwezi kwa Kanama no mu ntangiriro za Nzeri 2024, yatumye bamwe bibeshya batera imbuto mu mirima, none ngo yamaze kwangirikira mu butaka, ahandi imyaka yumye irimo kumera, bikabasaba kuzashaka indi mbuto n’ifumbire ndetse no gushaka amafaranga yo guha abakozi.
Umuhinzi wo mu Karere ka Nyagatare witwa Mutamba Jane, avuga ko yateye ibigori kuri hegitare 12, aho buri hegitare iterwaho ibilo 30, buri kilo cy’imbuto y’ibigori kikagurwa Amafaranga y’u Rwanda 1,135Frw, akaba arimo kubara igihombo cy’imbuto yonyine kirenga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 408.
Mutamba ati "Hambere aho hari ikivura cyadushutse kiragwa ari cyinshi turatera, mu by’ukuri abantu bose barateye, imbuto imaze ibyumweru bibiri mu butaka itaramera, ikigori kiba cyamaze gupfa, ibishyimbo biba byahirimbiye, n’aho imvura izagwira kubona indi mbuto bizagorana."
Mutamba avuga ko bari bamenyereye gutera ibigori mu kwezi kwa Nzeri kuko imvura iba yatangiye kugwa, bikera muri Gashyantare mu mwaka ukurikiyeho, none ubu ngo baheze mu gihirahiro kuko babona ko nibongera gutera indi mbuto izera ikererewe.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahinzi mu Rwanda rwitwa Imbaraga rukorera mu Karere ka Musanze, Gafaranga Joseph avuga ko n’ubwo imvura yaboneka imyaka izera itinze, bibe ngombwa kuyisarura itarera neza kugira ngo badakererwa gutera ibindi mu gihembwe cy’ihinga B.
Gafaranga yagize ati "Ibigori bizera bitinze bigire ingaruka ku guhinga ibirayi, kubera ko uko tubitera nyuma ni ko bizadusaba kubisarura hakiri kare bitarera neza, kugira ngo twubahirize igihe cyo gutera ibirayi."
Gafaranga avuga ko imvura iramutse iguye mu gihe kiratenze ibyumweru bibiri biri imbere, igihombo kitaba kinini cyane kuko ngo bazasaba inzego zibishinzwe kugurisha umusaruro w’ibigori bikiri bibisi badategereje ko byuma, mu rwego rwo kwirinda kugurisha ibyumye bitujuje ibilo hamwe no kuzahinga ibirayi batinze mu gihembwe cy’ihinga B (ubusanzwe ntabwo bajya barenza itariki 29 Gashyantare batarabitera).
Mu gutera ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A, Gafaranga we ngo yagize amakenga agenda ashyira ikimenyetso aho yashyize ifumbire, ku buryo bitazamusaba gushaka indi, icyo yahombye akaba ari imbuto n’amafaranga yahaye abakozi gusa.
Kigal Today, ntirabasha kuvugana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), kugira ngo hagaragazwe ingamba bafashe zijyanye no gutinda kw’imvura y’Umuhindo wa 2024.
Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, kivuga ko imvura y’umuhindo wa 2024 yatinze kugwa bitewe n’uko inyanja ngari z’u Buhinde na Pasifika zivamo ibicu bitanga imvura ubu zidashyushye cyane, ku buryo ngo byazagira ingaruka zo kutabona imvura ihagije.
Gusa Meteo-Rwanda ikavuga ko imvura imaze igihe itegerejwe cyane n’abahinzi iteganyijwe gutangira kugwa mu mpera z’iki cyumweru (week-end) zihera ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|