Abahinzi barasabwa kumenya gukoresha neza ifumbire itandukanye

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi (RAB) kirakangurira abahinzi kumenya gukoresha ifumbire itandukanye ku gihingwa kugira ngo babone umusaruro ushimishije bityo bahinge bungunka.

Gukoresha ifumbire ya ire n'andi moko y'ifumbire yagenewe ibigori bitanga umusaruro mwiza (Ifoto:Internet)
Gukoresha ifumbire ya ire n’andi moko y’ifumbire yagenewe ibigori bitanga umusaruro mwiza (Ifoto:Internet)

Ibyo barabikangurirwa mu gihe gutera imbuto mu gihembwe cy’ihinga B byarangiye, igisigaye akaba ari ukwita ku bihingwa, ari ho bikenera ifumbire mu gihe cyo kubibagara kugira ngo bizamuke neza bizatange umusaruro utubutse.

Umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi RAB, Izamuhaye Jean Claude, asobanurira abahinzi uko bakoresha ifumbire itandukanye hagamijwe kongera umusaruro, agatanga urugero ku gihingwa cy’ibigori byarangije guterwa mu gihembwe B.

Agira ati “Dufashe urugero ku gihingwa cy’ibigori, mu kubitera ni ugushyiramo ifumbire y’imborera ndetse n’imvaruganda izwi cyane nka DAP. Iyo ibigori bimaze gukura bigize amababi ari hagati y’atandatu n’umunani, ni ukuvuga hashize iminsi 45 bitewe, bibagarishwa ifumbire yindi y’imvaruganda ya ire (Urée)”.

Ati “Ire yuzuzanya na ya fumbire yindi umuhinzi yashyizemo atera, bigatuma ikigori kigira uruti rukomeye n’amababi akomeye. Ibyo rero bituma iyo gihetse kigira ikigori kinini kandi gifite intete zifatika, nziza bityo n’umusaruro ukaba mwinshi”.

Izamuhaye akomeza akangurira abahinzi kwitabira gukoresha iyo fumbire, kuko ngo urugero ikoreshwamo rukiri hasi kandi ifite uruhare runini mu kongera umusaruro ahanini w’ibinyampeke.

Ati “Imibare dufite igaragaza ko ire ikoreshwa ku kigero cya 70% gusa mu gihe DAP ikoreshwa ku kigero cya 95%. Turakangurira abahinzi rero gukoresha cyane ifumbire ya ire mu gihe cyo kubagara bityo umusaruro uziyongere, cyane ko iki gihembwe B cyabayemo ibiza byangije ibihingwa ahatari hake”.

Ingero zo gukoresha ire ku bigori, ni ugushyira ibiro 100 byayo kuri hegitari (kg 100/ha) cyangwa ikiro kimwe kuri are (kg 1/a).

Umwe mu bahinzi bamenye ibyiza byo gukoresha ayo mafumbire, Mukakarasira wo mu karere ka Nyamagabe, avuga ko byatumye umusaruro w’ibigori amaze igihe kinini ahinga mu gishanga wiyongereye cyane.

Ati “Kuva natangira gukoresha ire n’ayo mafumbire yandi, umusaruro wariyongereye cyane. Mbere yo gutangira kuyakoresha nasaruraga ibiro nka 25 by’ibigori kuri are imwe ariko ubu nsarura ibiro biri hagati ya 70 na 80 kuri are imwe”.

Izamuhaye akangurira kandi abahinzi gutegura byihuse igihembwe cy’ihinga cya gatatu cyangwa igihembwe 2020 C, ahanini kireba ibishanga n’inkuka zabyo.

Ati “Twabaruye ibishanga bizahingwa hirya no hino mu gihugu dusanga bifite ubuso bwa hegitari ibihumbi 18. Hari ibishanga biri mu Karere ka Rulindo, Musanze, Burera, Gicumbi na Nyaruguru byera ibirayi, hari ibishanga bihingwamo imboga kuri hegitari ibihumbi 10, abahinzi rero tubakangurira kubihinga kuva mu mpera za Gicurasi n’intangiriro za Kamena”.

Ati “Ikindi tubakangurira ni uguhinga ibijumba byinshi mu mibande, mu duhaga no mu bishanga byagenewe icyo gihingwa. Bahinge kandi imyumbati aho bikunda, soya n’ibigori kuko hari ibishanga nk’ibyo muri Gisagara bihingwamo kandi bigatanga umusaruro mwiza”.

Akomeza asaba abitegura guhinga imboga gushyiraho byihuse ubuhombekero (pépinière) kugira ngo mu ntangiriro za Kamena bazahite batera, byose ngo bigakorwa neza hagamijwe umusaruro mwinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka