Abahinzi bagera ku bihumbi 500 bagiye gufashwa kongera umusaruro

Abakora ubuhinzi batandukanye baravuga ko biteguye kongera umusaruro kubera umushinga ugiye gufasha abahinzi bagera ku bihumbi 500, bari hirya no hino mu Gihugu.

Abahinzi bavuga ko uwo mushinga ari igisubizo, kuko bahura n’ibibazo bitandukanye bituma batabona umusaruro uhagije, birimo kubura imbuto n’ifumbure bihagije.

Abaganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, bayitangarije ko n’ubwo ubuhinzi bakora bubafasha mu buzima bwa buri munsi, gusa ngo ntabwo bubafasha kwiteza imbere mu buryo bufatika, kubera impamvu zo kutabona imbuto ndetse n’ifumbire bihagije.

Angelique Manizabayo wo mu Karere ka Bugesera, avuga ko n’ubwo muri iki gihembwe cy’ihinga harimo abateye bigaherayo kubera ko babuze imvura, gusa ngo biratanga icyizere ko ikirere nikiba cyiza bizagenda neza kurushaho.

Ati “Ibintu byapfuye bya mbere ni imyaka yari yaratewe, ariko irimo guterwa ubu kubera ko hari igihe irimo kugenda ibona imiyaga ikazamuka, nta gihingwa cyari cyatangira gupfira ku musozi, nihiyongeraho inkunga bizadufasha kuko ikintu cy’imbuto kiba kigoye. Nta mbuto umuntu akigira y’ingirakamaro, umuntu arahinga akavuga ati mpinze ibiro nka 20 nzasarura 50, noneho bikaba akarusho abonye n’ifumbire agashyiramo, byamfasha guhita naguka nkagura indi mirima bikanteza imbere, ngasagurira amasoko”.

Ku rundi ruhande ariko hari abahinzi bavuga ko igihembwe cy’ihinga cya 2023 B, gishobora kuzagira umusaruro muke, bitewe n’imvura nke irimo kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, ku buryo ihuriro ry’abahinzi mu Rwanda ryatanze impuruza kuri Leta, yo gutangira kwitegura uburyo bwo gufasha abahinzi mu kuhira, cyangwa kugoboka abaturage bashobora kwibasirwa n’inzara igihe umusaruro waba ubaye muke.

Cultivating New Frontiers in Agriculture (CNFA), ni umuryango w’Abanyamerika ufite umushinga w’ubuhinzi w’imyaka itanu, uzashorwamo angana na miliyoni 30 z’Amadorali, ni ukuvuga Miliyali 30 z’Amafaranga y’u Rwanda, agamije kuzamura no gufasha abahinzi kongera umusaruro.

Ni umushinga wiswe ‘Hinga wunguke’, uzashyirwa mu bikorwa na CNFA, USAID hamwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ukazafasha abahinzi bagera ku bihumbi 500.

Umuyobozi Mukuru wa CNFA, Sylvain Roy, avuga ko n’ubwo urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda ruhura n’uruhuri rw’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere, ariko uyu mushinga wabo hari icyo uzafasha.

Ati “Twizeye ko ibikoresho bishya mu bijyanye n’ikoranabuhanga bizaha abahinzi ubushobozi bwo kurushaho kwiteza imbere, bagateza imbere ubuhinzi bongera umusaruro ndetse hanaboneka ibihingwa bifite intungamubiri zihagije. Twiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa bo mu karere ndetse no ku Isi, kugira ngo tuborohereze mu mpinduka zirambye mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi”.

Uwo mushinga uzakorera mu turere 13, aritwo Bugesera, Burera, Gakenke, Gatsibo, Karongi, Kayonza, Ngoma, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Ngororero, Rubavu na Rutsiro.

Utwo turere baduhisemo bagendeye ku musaruro dutanga mu buhinzi, utwahuye n’izuba ryinshi ndetse n’udufite ubutaka bwagundutse.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, aheruka gutangariza mu nama y’Igihugu y’umushyikirano yabaga ku nshuro ya 18, ko n’ubwo urwego rw’ubuhinzi rwagiye rukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, cyibasiye Isi ndetse n’imihindagurikire y’ikirere, ariko hashyizweho gahunda zitandukanye hagamijwe kongera umusaruro.

Zimwe muri izo gahunda harimo guhuza ubutaka bukagera kuri hegitari 760,000 mu gihe ubutaka bwuhirwa buzongerwaho hegitari 2,096 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, bizatuma ubutaka bwuhirwa mu gihugu hose bungana na hegitari 70.222.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka