Abahinzi bafatiye ubwishingizi imyaka yabo bagiye kwishyurwa

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko abahinzi bafatiye ubwishingizi imyaka yabo ikaza guhura n’ibiza ikangirika bagahomba, bagiye kwishyurwa n’ikigo cy’ubwishingizi cya Radiant cyayishingiye bityo babashe gukomeza imishinga yabo.

Umuceri ni wo ugiye guherwaho kwishyurwa nyuma yo kwangizwa n'ibiza
Umuceri ni wo ugiye guherwaho kwishyurwa nyuma yo kwangizwa n’ibiza

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Géraldine Mukeshimana, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuwa kabiri tariki ya 14 Mutarama 2020, kikaba cyari kigamije kuvuga ku byagezweho ndetse no gutegura igihembwe cya kabiri cy’ihinga (Saison B).

MINAGRI itangaza ko muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2019-2020, habaye ibiza bikabije ku buryo byangije hegitari 3,900 z’imyaka ndetse n’amatungo 250 arimo inka 150 n’amatungo magufi anyuranye 100 arapfa.

Minisitiri Mukeshimana avuga ko gahunda yo kwishingira imyaka n’amatungo ari ingenzi kuko ituma abahinzi badahomba mu gihe haje ibiza.

Agira ati “Iyi ni gahunda ifitiye abahinzi-borozi akamaro kanini cyane. Nk’ubu hari inka 3966 zimaze kwishingirwa, gusa benshi bagiye muri ubwo bwishingizi ari uko babonye ababigiyemo mbere bishyuwe nyuma yo gupfusha amatungo yabo”.

Ati “Muri iki cyumweru rero hari abahinzi bashinganishije imyaka yabo bagiye kwishyurwa. Twavuga nk’abo mu karere ka Gisagara bafatiye ubwishingizi umuceri bahinze nyuma uza kwangizwa n’ibiza, twizera ko nibishyurwa bizaba urugero rwiza no ku bandi bakangukire gufatira ubwishingizi ibihingwa”.

Minisitiri Mukeshimana akangurira abahinzi-borozi gufatira ubwishingizi imyaka n'amatungo
Minisitiri Mukeshimana akangurira abahinzi-borozi gufatira ubwishingizi imyaka n’amatungo

Akomeza avuga ko ubundi ibiza byari bimenyerewe mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga, ariko noneho bikaba byaraje no mu gihembwe cya mbere, agakangurira Abanyarwanda kugira umuco wo gushinganisha ibihingwa byabo ndetse n’amatungo birinda ibihombo, kuko ntawuzi uko igihembwe cya kabiri kizaba kimeze.

Uduce twibasiwe n’ibiza ngo ni akarere ka Gisagara n’aka Bugesera, aho umuceri mwinshi wari uhinze mu bishanga watwawe, gusa ngo benshi mu bahinzi bawo bo muri utwo turere bari bagize amakenga bawufatira ubwishingizi, ari na bo bagiye kwishyurwa nubwo amafaranga azatangwa atatangajwe.

Abazishyurwa ni abo muri koperative z’abahinzi b’umuceri za Ngiryi, Cyili na Nyiramageni zo muri Gisagara ndetse n’abo muri koperative CORIMARU yo mu karere ka Bugesera ihinga umuceri mu gishanga cya Rurambi.

Ikindi cyagarutsweho ni inzige zangiza imyaka n’ibimera byose muri rusange, zirimo kuvugwa muri iyi minsi mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ibyo bisimba ngo byatangiriye muri Somalia, bijya muri Ethiopia, muri Sudani none ubu bikaba bigeze muri Kenya ndetse ngo bishobora no kugera muri Uganda.

Kuri icyo kibazo, Minisitiri Mukeshimana yasabye abahinzi guhora basura imirima yabo kugira ngo hagize icyo babona kidasanzwe babivuge.

Ati “Ibyo bisimba birya ibyo bibonye byose. Abahinzi rero barasabwa kujya basura kenshi imirima yabo, ubundi bikunze kujya ahantu hari ubutayu ariko natwe ni ukwitegura, haba hari aho bigaragaye abantu bagafatanya kubirwanya nk’uko byagenze mu gihe cya nkongwa yo mu bigori”.

Yongeyeho ko icyo cyorezo kiramutse kigeze mu Rwanda, ari Leta n’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage muri rusange bahaguruka bakakirwanya ntihangirike byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka