Abahinzi ba Stevia mu Rwanda bagiye gutangira kuyigurisha ku isoko ryo mu Bushinwa

Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, nibwo u Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano agamije gutuma ‘Stevia’ ihingwa mu Rwanda yoherezwa ku isoko ryo mu Bushinwa.

Gusa n’ubwo ayo masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi, ariko igihingwa cya Stevia kiracyari gikeya mu Rwanda, kuko kugeza ubu, nk’uko tubikesha The New Times yanditse iyi nkuru, hari sosiyete imwe gusa ihinga icyo gihingwa cya Stevia mu gihugu cyose.

Iyo sosiyete yitwa ‘Stevia Life Sweeteners’ ikorera mu Karere ka Rulindo, aho ikorana na Koperative nkeya zigahinga icyo kimera mu gihugu hirya no hino.

Mu rwego rw’ayo masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, Irambona Bruce, umuyobozi w’iyo sosiyete avuga ko ubu barimo gukora ibishoboka ngo bongere umusaruro bazajyana ku isoko ryo mu Bushinwa kugira ngo babyaze umusaruro iryo soko rihari.

Irambona yagize ati “Tugiye kujya duhinga Stevia mu buryo bwagutse. Aya masezerano yasinywe mu gihe cyiza, kuko ibiciro bya Stevia birimo kuzamuka ku isoko mpuzamahanga, by’umwihariko mu Bushinwa, ahaboneka inganda hafi 90 zitunganya umusaruro w’icyo gihugu”.

Abahinzi ba stevia i Rulindo
Abahinzi ba stevia i Rulindo

Irambona yavuze ko sosiyete ayoboye igiye kongera umusaruro ukava kuri toni 300 ukagera kuri toni 1000 z’ibibabi byumye bya Stevia ku mwaka.

Yagize ati “Ikindi kandi tugiye kuzana indi mbuto ya Stevia, iyo mbuto ikaba ari yo nziza cyane kurusha iyo dufite ubu mu bijyanye n’ubwiza ndetse no gutanga umusaruro mwinshi ”.

Irambona yavuze ko u Rwanda rubaye igihugu cya gatatu muri Afurika gisinye amasezerano yerekeye kohereza Stevia mu Bushinwa nyuma ya Zambia na Kenya. Yavuze ko sosiyete ye ubu yamaze gutangira ubufatanye n’imwe mu masosiyete manini yo mu Bushinwa itunganya Stevia, kandi ngo bishoboka ko hari n’izindi Sosiyete zishobora kuba zitegura gukorana na we.

Irambona avuga ko mu gihe kizaza, Stevia ishobora kuba kimwe mu bihingwa byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi aturutse hanze, nk’uko bimeze ku ikawa n’icyayi.

Yagize ati “Amakuru meza, ni uko tudakeneye hegitari 10.000 kugira ngo tubigereho. Dukeneye hegitari 1000 gusa, kugira ngo tugere ku rwego rw’ibindi bihingwa ngengabukungu” .

Stevia ni igihingwa gifite agaciro cyane, kuko ngo gikorwamo isukari y’umwimerere idateza ibibazo ubuzima bw’abayikoresha.

Amakuru aturuka muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, avuga ko kontineri za mbere za Stevia yo mu Rwanda zitegerejwe mu Bushinwa mu mezi abanza y’umwaka utaha wa 2022.

Stevia ikorwamo isukari y'umwimerere idateza ibibazo ubuzima
Stevia ikorwamo isukari y’umwimerere idateza ibibazo ubuzima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nitwa Desiré ntuye Imuhanga icyo gihingwa nikiza ariko dukeneye ko mukiduhaho amakuru arambuye.urugro:gihingwa mu butaka bumeze bute?imbuto yacyo iboneka gute?kerera igihe kigana iki?iyo keze gisarurwa gute?ikilo kigurishwa angahe?ninde ukikugurira mbere yo kujya mu bushinwa.Murakoze.

NSEKAMBABAYE Desiré yanditse ku itariki ya: 11-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka