Abahinzi ba Nasho bahamirije Minisitiri w’Intebe ko umusaruro w’ibigori wikubye inshuro enye
Abakorera ibikorwa by’ubuhinzi mu cyanya cyuhirwa cya Nasho mu Karere ka Kirehe, bagaragarije Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, ko cyaziye igihe kuko cyabafashije kongera umusaruro bakawukuba inshuro zigera kuri enye.

Ni bimwe mu byo bagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kanama 2025, ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi ibiri Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva arimo mu Ntara y’Iburasirazuba, rwabimburiwe mu masaha y’igitondo no gusura umushinga wo kuhira imyaka imusozi hakoreshejwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, uherereye mu kibaya cya Nasho mu Karere ka Kirehe.
Mu kiganiro yagiranye n’abahinga muri icyo cyanya, yagaragarijwe ko kuhira byatumye umusaruro wiyongera ku buryo bugaragara, kuko umuntu wezaga ibigori byinshi ngo yezaga toni 1.5 kuri hegitari, ubu umusaruro kuri hegitari ukaba ungana na toni 6.2 ndetse hari n’abageze kuri toni 9.
Yasobanuriwe uburyo abakorera mu kibaya cya Nasho bamaze gutera intambwe mu iterambere, kubera uyu mushinga wo kuhira imyaka imusozi. Uyu mushinga wo kuhira imyaka wa Nasho, ufite ikoranabuhanga rituma huhirwa imyaka iri kuri hegitari 1,173.

Umuyobozi wa Koperative ya Nasho Irrigation Cooperative (NAICO), Christophe Rwisumbura, yavuze ko uburyo bwo kuhira butari bwaza bezaga ibigori bice cyane.
Yagize ati “Ugasanga kuri hegitari turezaho ibilo 300 by’ibishyimbo, soya yo ntabwo twari tuyizi. Aho kuhira biziye rero baduhurije hamwe duhuza ubutaka, inzego z’ubuhinzi zitugira inama, dukoresha imbuto z’indobanure dutangira guhinga noneho tureza.”
Yunzemo ati “Ubu abahinzi bacu batanga Ejo Heza, mituweli, inzu zabo barazivuguruye, abanyeshuri amafaranga y’ishuri abonekera ku gihe mu gihe mbere byabaga ari ikibazo ariko ubu nta kibazo gihari. Uyu munsi dufite intumbero kuko dufite amazi ahoraho, ubu turi mu mpeshyi ariko twe mu cyanya cyuhirwa turi guhinga, dufite gahunda zo kugeza kuri toni icyenda kuri hegitari kandi tuzabigeraho.’’
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva, yababwiye ko ibikorwa byabo bishyigikiwe na Leta, abizeza ko bazakomeza kubaba hafi.
Ati “Icyo muzakenera inzego z’ibanze zirahari. Iyi gahunda Leta irayishyigikiye cyane, ibyo muzashaka byose muzatubwire tubafashe, iyo mwishimye natwe tuba twishimye.’’

Umushinga wo kuhira mu cyanya cya Nasho, watangijwe mu 2015, n’umunyemari Howard G. Buffett, nyuma y’imyaka itanu utahwa ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame mu 2020.
Ni umushinga washowemo Miliyoni 54 z’Amadolari ya Amerika, hagamijwe gufasha abaturage bo muri aka gace guhinga batabangamiwe n’izuba ryiganje muri ibi bice.
VIDEO - Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Gatanu yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri agirira mu Ntara y'Iburasirazuba aho arimo gukurikirana ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi biri muri iyi Ntara. https://t.co/NcS7GxP61S pic.twitter.com/Or4T1mnWJX
— Kigali Today (@kigalitoday) August 8, 2025
Muri uyu mushinga hubatswe uburyo bwo gukoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zingana na Megawatt 3.3 yifashishwa mu bikorwa byo kuhira imyaka y’abaturage. Hanubakwa inzu zatujwemo imiryango 144 mu rwego rwo kuyifasha gutura ahantu heza.
Koperative NAICO ifite abanyamuryango 2099 barimo abagore 577 n’abagabo 1522, bahinga ku buso bwa hegitari 1173 zatunganyijwe zuhirwa n’imashini 63 zigenda zizenguruka.

Muri uru ruzinduko kandi Minisitiri w’Intebe, yanasuye uruganda Inyange Milk Powder Plant, rukora amata y’ifu, ruherereye mu cyanya cy’inganda cya Nyagatare, rukaba rutunganya toni 40 z’amata y’ifu ku munsi. Yanasuye kandi uruganda rw’amakaro i Nyagatare ndetse n’icyanya cyahariwe ibikorwa by’ubuhinzi cya Gabiro.








Reba ibindi muri iyi video:
Amafoto: Eric Ruzindana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|