Abahinzi b’umuceri bakiriye bate igiciro fatizo cyashyizweho?

Bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaje ko batanyuzwe n’igiciro fatizo cy’umuceri udatonoye giherutse gutangazwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda. Ni igiciro inganda zitunganya umuceri zitagomba kujya munsi zigurira umuhinzi umusaruro we.

Bamwe mu bahinga umuceri bavuga ko igiciro ari gito bagereranyije n'ibyo baba bakoresheje mu kuwuhinga
Bamwe mu bahinga umuceri bavuga ko igiciro ari gito bagereranyije n’ibyo baba bakoresheje mu kuwuhinga

Ku wa kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022, nibwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyizeho igiciro fatizo ku muceri udatonoye, inganda zitunganya umuceri zitagomba kujya munsi mu gihe zigurira umuhinzi, gisimbura icyari gisanzwe cy’igihembwe cy’ihinga 2022 B.

Iri tangazo ryasohotse, rishingiye ku myanzuro y’inama yo ku wa 19 Ukuboza 2022, ikaba yari yahuje abahagarariye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA);

Hari kandi Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe ubukungu n’abayobozi b’ishami rishinzwe ubucuruzi, iterambere no guhanga umurimo (BDE), mu Turere duhingwamo umuceri, abahagarariye impuzamahuriro y’abahinzi b’umuceri mu Rwanda (FUCORIRWA), Inganda ndetse n’abahagarariye ihuriro ry’Inganda zitonora umuceri mu Rwanda (RFRM).

Ibiciro fatizo bishya byatangajwe bigomba gukurikizwa muri iki gihembwe cy’ihinga 2023 A, bigaragaza ko ku muceri udatonoye inganda zitagomba kujya munsi y’amafaranga 450 ku kilo kimwe cy’umuceri w’intete ngufi (Kigori), amafaranga 448 ku muceri w’intete ziringaniye, amafaranga 454 ku muceri w’intete ndende ndetse n’amafaranga 658 ku muceri wa Basmati.

Ibi biciro biri hejuru y’ibyakurikizwaga mu gihembwe cy’ihinga 2022 B, ku mpuzanndengo y’amafaranga 120 ku kilo kimwe.

Nyamara bamwe mu bahinzi b’umuceri bavuga ko iki giciro kitajyanye n’ibyo baba bashoye mu buhinzi bwabo kuko bumva ko igiciro fatizo nibura cyakabaye nibura amafaranga y’u Rwanda 500 ku kilo.

Umuyobozi wa Koperative CODERVAM, Gaudence Nyirandikubwimana, avuga ko ibiciro by’ifumbire byiyongereye ndetse n’abakozi bazamura ibiciro ku buryo umuhinzi agurishije ku mafaranga yatangajwe nta nyungu yabonamo.

Ati “Iki giciro ntitwakishimiye ukurikije imvune twashyizemo. Nibura twifuzaga amafaranga 500 ku kilo igiciro fatizo, ifumbire ya cereal iragura 822 amnidas ni 700 arenga, umuhinzi arakorera 1,500 mbere yarakoreraga 1,000, ubaze imirimo umuhinzi akorera mu gishanga usanga iki giciro kiri hasi cyane.”

Abahinzi b'umuceri bawugurisha udatonoye
Abahinzi b’umuceri bawugurisha udatonoye

Umuhinzi muri Koperative COPRORIKA, Hakizabera Theogene, na we avuga ko n’ubwo hari abumva ko igiciro cyazamutse ugereranyije n’icyagendeweho mu gihembwe cy’ihinga gishize ariko n’ubundi kikiri hasi ukurikije ko ibintu byose byahenze.

Avuga ko ukurikije ibiciro by’indi myaka ihingwa, umuceri ari wo uri hasi cyane kandi ari wo ugira imvune nyinshi kurusha indi myaka.

Yagize ati “Umuceri ubundi bahoze bavuga ko urya abazungu none ahubwo ndumva ari wo tugiye kujya turya, ejo napakije amasaka ikilo ku mafaranga 600, ibigori na byo nabipakije kuri ayo, ibishyimbo ikilo ni 800, mperutse ahubwo i Kayonza nsanga ibishyimbo bigura 1,500 ku kilo, urumva rero umuceri uri hasi cyane.”

Icyakora, aba bahinzi bavuga ko bizeye ko uruganda rubagurira umusaruro wabo rushobora kuzabongereraho ku giciro kuko rwiyemezamirimo azi cyane imvune n’ibishoro baba bashoye ngo haboneke umusaruro mwiza.

Itangazo rimenyesha impinduka mu biciro by’umuceri udatonoye:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka