Abahinzi b’ikawa barashishikarizwa kurimbura irengeje imyaka 30 bagatera indi

Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kirashishikariza abahinzi b’ikawa kurimbura irengeje imyaka 30 bagatera indi, kuko yera kawa nkeya, ikabahombya.

Bararimbura ibiti bishaje bya kawa kugira ngo batere ibishya
Bararimbura ibiti bishaje bya kawa kugira ngo batere ibishya

Abahagarariye icyo kigo babibwiye abahinzi ba kawa b’i Remera mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, ubwo tariki 15 Nyakanga 2022 bahatangirizaga ubukangurambaga bwo gukangurira abahinzi kwita ku ikawa kugira ngo ibahe umusaruro ufatika.

Ubwo bukangurambaga bwabimburiwe n’umuganda wo kurimbura ikawa imaze igihe kirenze imyaka 30, kugira ngo imvura nigwa muri Nzeri hazaterwe inshyashya, ndetse no gusazura itararenza imyaka 30 itagitanga umusaruro.

Alexis Nkurunziza, umuyobozi w’ishami ry’ikawa muri NAEB yagize ati “Hifuzwa ko umusaruro wa kawa wakwiyongera, nyamara iyo ugiye kureba usanga wiyongera ku rugero rutoya cyane, 3%.., 2%..., kandi iyo witegereje usanga bituruka ku kuba mu gihugu muri rusange hari ibiti bishaje. Turamutse tubisimbuje, n’inyongera ya 10-15% ku mwaka yaboneka.”

Yunzemo ati “Igiti kikiri gitoya kiba gifite ubushobozi bwo kugera no ku biro 10, ariko icyashaje hari igihe n’ikilo kimwe kitakigezaho. Ni na yo mpamvu twaje hano ngo dufatanye n’abahinzi, tubabwire icyo kibazo, bacyumve, dufatanye gushaka umuti ariwo wo gusimbura ibiti bishaje.”

Abahinzi ba kawa b’i Maraba bavuga ko na bo bari barabonye ko ikawa ishaje itanga umusaruro mukeya, ariko ko batihutiraga kuyirimbura ngo batere indi, ku bw’uko babonaga batategereza igihe inshyashya izakurira nyamara ikawa n’ishyamba ari byo bitunze abantu bo mu gace batuyemo k’imisozi miremire.

Nk’uwitwa Vedaste Bizimana avuga ko mu biti by’ikawa afite harimo n’ibyatewe ku bw’Umwami Rudahigwa, yayihawe n’ababyeyi be, na bo bayihawe n’abababyaye.

Agira ati “Umuntu aba avuga ngo ninyirimbura hazashira imyaka ntasarura. Kawa ni yo idutunze, utayifite biba ari ikibazo. Ubu ariko noneho twabyiyemeje, tugiye kwemera duhombe umwaka umwe cyangwa ibiri, ariko nyuma yaho noneho tuzabone umusaruro.”

Alexis Nkurunziza avuga ko mu Rwanda hose ikawa zihinze kuri hegitari zisaga ibihumbi 40 kandi ko 24% zirengeje imyaka 30.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe ubukungu, André Kamana, avuga ko mu Karere ka Huye hari ibiti by’ikawa bibarirwa muri miliyoni icyenda.

Ngo batangiye gahunda yo gusimbura ibishaje ku buryo intego yo kurimbura ibigera ku bihumbi 400 banayirengeje mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, bakagera ku bihumbi 518. Gusazura kawa no kurimbura ishaje igasimbuzwa indi kandi ngo birakomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KABISA IKAWA RIZANA UBUKIRE MUDUFASHE KUBONA INGEMWE TWONGERE UMUSARURO

GASORE JUSTIN yanditse ku itariki ya: 20-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka