Abahinzi b’icyayi barasaba Leta nkunganire ku ifumbire

Ku wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022 abahinzi b’icyayi mu Rwanda bongeye guhura bizihiza umunsi wahariwe umuhinzi w’icyayi, nyuma y’igihe badahura kubera icyorezo cya Covid-19, baganira ku cyateza imbere umurimo wabo.

Ntibahagaritse gusoroma icyayi n'ubwo uruganda rwa Pfunda rwangijwe n'ibiza
Ntibahagaritse gusoroma icyayi n’ubwo uruganda rwa Pfunda rwangijwe n’ibiza

Mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Rubaya, ni hamwe hahingwa icyayi cyinshi kandi gikunzwe ku isoko, kiri ku mwanya wa kane w’icyayi gikunzwe mu Rwanda no mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Abahinzi bacyo bavuga ko bishimira kugihinga kuko babigereranya n’inka idateka, bitewe n’uko bahembwa buri kwezi, ariko bagasaba Leta kubaba hafi mu kazi bakora kugira ngo icyayi cy’u Rwanda gikomeze kuba icya mbere, ari ho bahera basaba nkunganire ku ifumbire kuko isigaye ihenze.

Nzabakurikiza Juvenal watangiye guhinga icyayi mu 1972 atangiriye ku biti 500, avuga ko amaze kugira hegitare 35 hamwe n’umuryango we, kandi ashobora kweza toni 20 ku kwezi.

Ibintu avuga ko byamutungiye umuryango w’abana 20, ndetse agashobora kubigisha mu mashuri meza.

Ati “Icyayi gifite akamaro kuko kiduha amafaranga buri kwezi, umuntu ufite icyayi ntashobora kubura amafaranga kuko aba yiteguye guhembwa.”

Kamaliza we avuga ko guhinga icyayi bibaha amafaranga buri gihe, bigatuma bamera nk’abakozi ba Leta.

Ati “Ntaho dutaniye n’abakozi ba Leta kuko icyayi kiraduhemba, ntitubura amafaranga kubera ubu buhinzi.”

Bizihije umunsi wahariwe umuhinzi w'icyayi
Bizihije umunsi wahariwe umuhinzi w’icyayi

Abahinzi b’icyayi n’ubwo bahembwa mu kwezi bavuga ko batangiye guhomba kubera igiciro cy’ifumbire cyazamutse kikagera ku mafaranga 890 kivuye kuri 600, ibintu bavuga ko Leta ikwiye kubafasha.

Nzabakurikiza ngo ubwe akoresha nibura Toni 20 mu cyayi cye, akavuga ko ifumbire ikomeje guhenda byazagora umuhinzi kubona icyayi cyiza nk’uko byari bisanzwe.

Ati “Ubwiza bw’icyayi biterwa n’uko kiba cyitaweho, mu gihe ifumbire ikomeje kuzamuka, umuhinzi bizamugora usange icyayi cyari gikunzwe gisubiye inyuma.”

Mutabazi Havugimana Jean, umuyobozi w’uruganda rwa Rubaya Tea Factory rukorera mu Karere ka Ngororero, avuga ko ifumbire yazamutse ariko bizeye ko Leta izabona igisubizo.

Agira ati “Intambara y’u Burusiya na Ukraine yatumye ibiciro by’ifumbire byiyongera bigabanya n’inyungu umuturage agomba kubona kuko ni umushoramari, iyo inyungu ibaye nkeya nabo ntibinjiza cyane n’ubwo akazi gakomeje.”

Bamwe mu bahinzi baganiriye na Kigali Today bavuga ko mu mezi atatu ashize, batangiye kubona umusaruro w’icyayi ugabanuka ariko ntibaramenya impamvu.

Umwe ati “Ntabwo tuzi icyabiteye, ariko icyo twabonye ni uko umusaruro wagabanutse, nkanjye aho nakuraga ibiro 80 cyangwa 100 ndimo kuhakura 60, nibwo dutangiye kubibwira abashinzwe ubuhinzi ariko ntituramenya icyabiteye.”

Mutabazi avuga ko uretse kuzamuka ku biciro by’ifumbire, abahinzi b’icyayi bahuye n’ibibazo bitewe n’ihindagurika ry’ikirere.

Agira ati “Imihindagurikire y’ikirere itugiraho ingaruka aho izuba riva kare, naho imvura iguye hakaza urubura kandi rugira ingaruka ku musaruro. Ikindi kibazo kitugoye kirebana n’ibiza bifunga imihanda bigatuma icyayi kitagerera ku ruganda igihe, kandi uko icyayi gitinda kugera ku ruganda bigira ingaruka ku bwiza bwacyo.”

Mu myaka 16 ishize uruganda rwa Rubaya rweguriwe ikigo cya Rwanda Mount Tea, ubuso buhingwaho icyayi bwarazamutse buva kuri Hegitare 1050 muri 2006 bugera kuri hegitare 2050, mu gihe umusaruro wavuye kuri Toni 1500 ugera kuri toni 3000.

Mutabazi Havugimana Jean, Umuyobozi w'uruganda rw'icyayi rwa Rubaya
Mutabazi Havugimana Jean, Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya

Igiciro cy’amababi mabisi y’icyayi cyavuye ku mafaranga 88 ku kilo mu 2006, muri uyu mwaka ikilo kikaba kigura 400Frw.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko bugiye gukemura ikibazo cy’imihanda ituma icyayi gitinda mu nzira, bukemeza ko bwateguye amafaranga azakoreshwa mu kubaka imihanda ndetse imwe izashyirwamo kaburimbo, bikazafasha abahinzi kongera ubuso buhinzeho icyayi ndetse hakaba hatekerezwa no kubaka uruganda rwa kabiri rw’icyayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwanditse umurenge wa Rubaya ntabwo ubaho muri Ngororero ahubwo ni umurenge wa Muhanda.

Rwose ifumbire leta nidufashe njye mpinga Rutsiro Kandi ntituragera aho tugera turacyari mu itangira nyabuna umubyeyi nadufashe ku ifumbire( ndavuga leta)

Tuzigiramwijuru yanditse ku itariki ya: 19-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka