Abahinzi b’ibigori binubira ibura ry’ubwanikiro bugezweho

Abahinzi b’ibigori bavuga ko umusaruro wabo utabona isoko neza kubera kutagira ubwanikiro bugezweho butuma bikundwa n’inganda zo mu Rwanda.

Babivugiye mu kiganiro cyateguwe n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ku bufatanye n’umushinga wita ku buhinzi mu Rwanda (PSDAG) wa USAID kuri uyu wa 2 Ukwakira 2018, kikaba cyari kigamije kureba ibibazo abahinzi b’ibigori n’umuceri bahura na byo iyo bamaze gusarura.

PSF ivuga ko abahinzi beza neza ibigori ariko ko umusaruro wabo utagurwa nk’uko babyifuza kuko uburyo bwo kuwumisha bugezweho batabushobora nk’uko bitangazwa na Callixte Kanamugire, ushinzwe ubuvugizi muri PSF.

Agira ati “Abahinzi b’ibigori muri rusange bagaragaje ikibazo cy’ubwanikiro bw’umusaruro wabo, bumishiriza ahantu hadatunganye nko ku mashitingi no mu bisharagati ntiwume neza. Ibyo bibateza igihombo kuko abanyenganda batawugura bagahitamo gutumiza ibigori hanze”.

Callixte Kanamugire, ushinzwe ubuvugizi muri PSF
Callixte Kanamugire, ushinzwe ubuvugizi muri PSF

Umwe mu bahinzi b’ibigori, Uwamariya Dansilla wo muri Gatsibo, avuga ko bakunze gusarura hari imvura nyinshi, kwanika ibigori bikabananira.

Ati “Akenshi dusarura hari imvura nyinshi kandi ntaho kwanika hagezweho dufite bigatuma ibigori bihura n’ikibazo cya ‘Aflatoxin’. Icyo gihe inganda ntizibigura tugahomba, ni imbogamizi idukomereye cyane, twifuza ko ababishinzwe badufasha”.

Arongera ati “Abafite ubwanikiro bugezweho baratunaniza, bagira amafaranga baduca kuri buri Kg cy’ibigori wakongeraho n’ayo kubitwara kugera ahari ubwo bwanikiro ugasanga umuhinzi ntacyo asigaranye. Ibyo bituma adatera imbere akanahinga atishimye kuko atabona amafaranga”.

Abasobanukiwe n’uko ibigori byumishwa, bavuga ko ibyo uruganda rwemera bigomba kuba bifite ubuhehere bwa 13% mu gihe ibyo abahinzi biyanikira biba bifite ubuhehere buri hagati ya 18% na 20% bigatuma bitagurwa, n’ubiguze uko bimeze akabaha amafaranga make.

Semwaga avuga ko hari ikirimo gukorwa mu rwego rwo gukemura icyo kibazo
Semwaga avuga ko hari ikirimo gukorwa mu rwego rwo gukemura icyo kibazo

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Octave Semwaga, yemeza ko icyo kibazo cy’umusaruro utabona isoko gihari ariko ko hari ikirimo gukorwa.

Ati “MINAGRI hari ubwanikiro n’ubuhunikiro yubatse ariko ntibuhagije. Turimo gushishikariza abikorera ngo na bo babijyemo, hari abo twatangiye guha 50% y’amafaranga babishoyemo mu buryo bwo kubunganira kugira ngo ikibazo cy’umusaruro utujuje ubuziranenge bwa ngombwa gikemuke”.

Ikindi kibazo gikomereye abo bahinzi ngo ni uko Banki kugeze ubu zitarabizera ngo zibahe inguzanyo zigaragara, bahinge byinshi ndetse babe banabasha kwikemurira ikibazo cy’ubwanikiro kuko ngo kiri mu bya mbere bibahangayikishije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka