Abahinga igishanga cya Mushishito barishimira ko imyaka yabo itazongera kurengerwa n’amazi

Abahinga mu gishanga cya Mushishito giherereye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe, barishimira ko icyo gishanga cyatunganyijwe, ubu bakaba barimo kugihinga noneho bacyitezeho umusaruro mwiza kuko kitazongera kurengerwa.

Bagaragaje ibyo byishimo tariki 16 Werurwe 2022, ubwo bateraga imyaka bwa mbere muri icyo gishanga, nyuma y’uko cyatunganyijwe.

Claver Murengerantwali, uturiye icyo gishanga kuva akiri umwana, avuga ko kera bagihingaga mu gihe cy’impeshyi gusa, aho batangiriye kugihingamo nka koperative basabwa kuzajya bagihingamo ibihembwe bibiri, ariko ngo akenshi batahiraga aho kubera amazi y’imvura yacyuzuraga.

Ati “Nk’ubu dukuyemo ibirayi ariko ntabwo byeze neza, byazize imbuto mbi n’amazi yigeze kubirengera. N’ibigori bijya birengerwa, wahagera ari ubwa mbere ukaba wagira ngo ni ikiyaga gihari.”

Umukecuru na we usanzwe ahahinga ati “Twahingaga, imvura yaza hakuzura tukabura n’aho tunyura. Nashimye kuba iki gishanga cyaratunganyijwe Mana yanjye!”

Hari icyizere ko aho cyatunganyirijwe amazi atazongera kucyuzura akabicira imyaka
Hari icyizere ko aho cyatunganyirijwe amazi atazongera kucyuzura akabicira imyaka

Igishanga cya Mushishito kiri ku buso bwa Hegirtari 70, ariko izatunganyijwe zizajya zinahingwa ni 46, nk’uko bivugwa na Thaddée Habimana, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije, ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Uyu muyobozi anavuga ko nyuma yo kugitunganya kikanacibwamo amapariseri, ubu cyahawe abaturage 1427 ngo bajye bagihinga, kandi 500 muri bo ni impunzi zo mu Nkambi ya Kigeme.

Impamvu yo guha impunzi aho guhinga, ngo ni ukubera ko amafaranga bari basanzwe bagenerwa yagabanutse, hanyuma bagafashwa kubona ubundi buryo bwo kwitunga butari ubwo gukomeza gutungwa n’inkunga. Abo 500 bahawe imirima, ngo ni abahisemo kuzajya bahinga na bo.

Abahinzi bateye imyaka bishimye kuko bafite icyizere ko hatazongera kuzura
Abahinzi bateye imyaka bishimye kuko bafite icyizere ko hatazongera kuzura

Visi Meya Habimana yasabye abazajya bahurira muri icyo gishanga kuzibumbira muri koperative imwe, ntihabe iy’Abanyarwanda n’iy’Abanyekongo, nyamara bose bahinga mu gishanga kimwe cya Mushishito.

Yagize ati “Iki gikorwa ni umusingi w’imibanire myiza hagati y’Abanyarwanda n’abandi batuye ku butaka bw’u Rwanda. Ni ikigaragaza ko dufite igihugu kitarobanura. Muzabishingireho mwubake ubuvandimwe, hanyuma mushakire hamwe n’ibindi bikorwa bitari iby’ubuhinzi byabahuza.”

Gutunganya igishanga cya Mushishito hamwe no kugura amafumbire yo kugishyiramo byatwaye miliyoni n’ibihumbi 43 by’Amadorari ya Amerika.

Ni igishanga cya kane cyatunganyijwe kuri birindwi biri mu Karere ka Nyamagabe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka