Abahanga ba mbere mu Rwanda mu gutubura imbuto bahawe impamyabumenyi
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) ku bufatanye n’Ishuri ry’u Rwanda ryigisha Ubuhinzi butangiza Ibidukikije(RICA), hamwe n’Umuryango Mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi(One Acre Fund/OAF) uzwi ku izina rya ‘Tubura’ mu Rwanda, bahaye impamyabumenyi impuguke 16 zari zimaze umwaka ziga gutubura imbuto z’ibihingwa bitandukanye.
Umusaruro kuri hegitare ugiye kwikuba inshuro nyinshi, nk’uko bisobanurwa n’umwe mu bahawe impamyabumenyi, Gilbert Turikubwimana ugira ati “Imbuto y’ibirayi mu gihe ari uguhinga bisanzwe ubu abahinzi bageze kuri toni 10 kuri hegitare, ariko ubumenyi dufite ubu bugaragaza ko umuhinzi yakweza toni 25 z’ibirayi kuri hegitare.”
Mugenzi we Irankunda Gisèle Mignone uhugukiwe ibijyanye n’ubuhinzi bwa Soya, avuga ko uwayihinze neza ubu abasha kweza toni imwe n’igice, nyamara ibipimo yize bijyanye n’uburyo soya yera ngo bigaragaza ko aho yahinzwe neza umuntu ashobora kweza toni zirenga eshatu kuri hegitare.
Aba bagabo n’abagore barangije kwiga ubutubuzi bw’imbuto, Ikigo RICA cyabahawe na Tubura, bakaba bari basanzwe bakora mu bigo bizobereye muri uwo mwuga.
Umuyobozi wa One Acre Fund (Tubura) ku rwego mpuzamahanga, Eric Pohlman, avuga ko igihugu cy’u Buholandi nubwo gifite ubuso bujya kungana n’ubw’u Rwanda, ngo cyohereza hirya no hino ku isi imbuto z’ibihingwa cyatubuye.
Pohlman ati “Abahinzi benshi muri Afurika babona imbuto ivuye ahandi ku isi, ubu turimo kugira ubushobozi bwo kwibonera imbuto hano, kandi iyo urebye no mu Karere (u Rwanda rurimo) ubona ko hari icyuho, imbuto irakenewe cyane, nta mpamvu y’uko ibigo byinshi by’u Rwanda bidashobora kuziba icyo cyuho.”
Umuyobozi Mukuru wa RICA, Dr Ron Rosati, yizeza ko nyuma ya 16 bahawe impamyabumenyi, iki kigo kirimo kwihutira kongera abahanga mu bijyanye n’ubutubuzi bw’imbuto, kugeza ubu ngo bukorerwa kuri hegitare 109 mu gihe kitararenga imyaka ibiri iyo gahunda imaze igiyeho, kandi ngo harimo kuva amatoni menshi y’imbuto z’ibihingwa bitandukanye.
Dr Rosati ati “Ibigo bitubura imbuto ni ikintu gishya mu (Rwanda), icyari gikomeye ni ukubitangira, ubu rero turimo kwihutira gutanga abahanga benshi bakorera imbuto muri za Laboratwari.”
Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) yatangiye gahunda yo gutuburira imbuto mu Rwanda(mu myaka itanu ishize) nyuma y’uko abahinzi ngo bategerezaga izatumijwe hanze bagaheba, zikagera mu Gihugu zikererewe cyangwa zirwaye, bigateza igihombo no kurumba kw’imyaka.
Umuyobozi Mukuru muri MINAGRI ushinzwe ubushakashatsi ku buhinzi bugezweho, Dr Patrick Karangwa, avuga ko abahawe impamyabumenyi bitezweho gukora imbuto nziza kandi zitanga umusaruro wikubye inshuro nyinshi kurusha urimo kuboneka ubu.
Dr Karangwa ati “Kuba (mu myaka itanu ishize) tumaze gukuba inshuro eshatu imbuto twatumizaga hanze, ntabwo ibyo bihagije, tugomba no kugira imbuto nziza zifite ireme ridashidikanywaho, cyane cyane ko dushaka ko n’amasoko yo mu Karere abantu bazajya baza gushakira imbuto nziza mu Rwanda.”
Dr Karangwa avuga ko u Rwanda rwifuza kuba mu bihugu bicuruza imbuto ku isoko mpuzamahanga, kugeza ubu ryitabirwa n’ibihugu bya Afurika ku rugero rungana na 2%.
MINAGRI ivuga ko ubutaka bw’u Rwanda buhingwa bungana na hegitare 802,000(Km2 8,020), hakaba hakenewe ikoranabuhanga n’udushya, guhera ku kugira imbuto nziza, kugira ngo butange umusaruro uhagije ku baturarwanda no kubasha gusagurira amasoko yo mu mahanga.
Ohereza igitekerezo
|