80% by’imbuto y’ibigori ikenerwa ituburirwa mu Rwanda-RAB

Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ubutubuzi bw’imbuto, Daniel Rwebigo, avuga ko 80% by’imbuto yose y’ibigori ikenerwa n’abahinzi ituburirwa mu Rwanda

Imbuto ituburirwa mu Rwanda bigaragara ko itanga umusaruro mwiza
Imbuto ituburirwa mu Rwanda bigaragara ko itanga umusaruro mwiza

Hashize imyaka myinshi imbuto y’ibigori ikoreshwa n’abahinzi mu Rwanda ituruka hanze, cyane cyane mu bihugu bya Zambia na Kenya.

Rwebigo avuga ko ubundi u Rwanda rwatumizaga toni 3,500 z’imbuto y’ibigori mu mahanga buri mwaka, ariko ubu imbuto zituburirwa mu Rwanda zigeze kuri toni 3,000 bivuze ko bigeze kuri 80% by’imbuto yose ikenerwa.

Yongeraho ko ubu bashyize imbere gahunda yo gutuburira imbuto y’ibigori yose mu Rwanda ndetse ikaba ari nayo yunganirwa gusa.

Ati “Icyo tuzakora ni ugushyira imbaraga mu mbuto zikorerwa mu gihugu zikaba ari nazo zunganirwa, bigateza imbere ishoramari muri ibyo bikorwa byo gukora imbuto”.

Rwebigo avuga kandi ko imbuto zituruka hanze y’igihugu zizakomeza kuza, ariko ari abantu ku giti cyabo yenda bashimye ubwoko bw’imbuto runaka bidakozwe na Leta.

Ikindi ngo ayo mahitamo nayo ashobora kuzagera igihe akarangira bitewe n’uko abantu bazagenda babona umusaruro utangwa n’imbuto zituburirwa mu Rwanda.

Yongeraho ko hatangiye na gahunda yo gushishikariza abazanaga imbuto z’ibigori mu Rwanda gutangira kuzihakorera nibura ku kigero cya 40%, ariko intego ikaba ari uko imbuto zose zikenerwa zakorerwa mu gihugu, ariko byose bisaba kubaka ubushobozi bw’abatubuzi bazikora no kubaka ibikorwaremezo harimo n’ibyo kuhira.

Kuba bageze kuri 80% by’imbuto zikorerwa mu Rwanda, Rwebigo avuga ko byaturutse ku mbaraga Leta ibishyiramo ndetse n’abafatanyabikorwa bayo, cyane ko gahunda yo gutuburira imbuto mu Rwanda igamije kugabanya ibyo igihugu gitumiza mu mahanga hongerwa ibyoherezwayo.

Rwebigo yungamo ko kwihaza ku mbuto bitanga umutekano usesuye ku gihugu kuko hari igihe gishoboka kuzana iziva hanze byagorana.

Agira ati “Kubura imbuto ni nko kubura amasasu witeguye urugamba, nazo rero dufite abaturage bakeneye kuzihinga, ejo bigize gutya habaye umutekano mucye mu karere aho zanyuraga bagafunga, byagiye bitubaho kenshi tubona ko harimo ikibazo cy’umutekano mucye ku biribwa”.

Ati “Kandi byagiye bikerereza abahinzi kubera ko iyo nzira itari imeze neza, hakaba gushakisha indi cyangwa kumvikana.”

Rwebigo avuga ko ubundi buri mwaka Leta yatangaga amafaranga ari hagati ya miliyari enye na miliyari eshanu mu kugura imbuto y’ibigori ituruka mu mahanga.

Avuga ko ayo mafaranga ashobora kwiyongera mu gihe ikorerwa mu Rwanda, ariko nibura bigatanga akazi ku Banyarwanda.

Ati “Ayo mafaranga Leta ntizongera kuyatanga ngo ajye hanze, gusa ashobora kuba yanakwiyongera agashorwa mu gihugu mu buryo bwo gukora ishoramari, gutanga akazi ku baturage bacu, imisoro ikinjira, harimo inyungu nyinshi”.

Yongeraho ko imbuto zituburirwa mu Rwanda zifite ubushobozi bwo kwera neza, gusa haracyari ikibazo cyo guhinga neza harimo guhingira igihe, gufumbira, kuhira n’ibindi bituma imbuto zitanga umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndi Mukarere kanyagatare,umurenge wa Tabagwe, umudugudu wa Kabusunzu , nibyiza kandi cyane muri Nyagatare ibigori bimaze kuduteza imbere igereranije n,ibindi bihingwa, Gusa imbuto pannel y,inya Kenya irera kuburyo burenze ese umuntu yayibona ate?

Habineza Robert yanditse ku itariki ya: 24-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka