24% by’ibiti bya kawa mu gihugu bikeneye gusazurwa

Umuyobozi mukuru ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iyohereza mu Mahanga ry’Ibikomoka ku buhinzi (NAEB), Sandrine Urujeni, avuga ko 24% by’ibiti bya kawa bikeneye gusazurwa kuko bitagitanga umusaruro ukwiye.

Abahinzi basabwe kwita kuri kawa kuko biyongerera umusaruro
Abahinzi basabwe kwita kuri kawa kuko biyongerera umusaruro

Yabitangaje mu bukangurambaga bwo gusazura ibiti bya kawa mu Karere ka Gatsibo, aho ako Karere umwaka ushize kaje ku mwanya wa mbere mu kubona umusaruro wa kawa, aho kinjije Miliyari eshanu.

Intego y’ubwo bukangurambaga ngo ni ugutuma abahinzi bakorera kawa yabo kugira ngo izarusheho gutanga umusaruro mwinshi.

Abahinzi bakanguriwe kurushaho gusasira kawa yabo ndetse no kuzicira, bakuraho ibisambo no kuzisazura.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kudakorera kawa bigabanya umusaruro ku kigero cya 30%, NAEB ivuga ko mu gihugu hose, 24% by’ibiti bya kawa bishaje ku buryo bikeneye gusazurwa.

Urujeni yashimiye abahinzi basaga ibihumbi 22 ba kawa bo mu Karere ka Gatsibo, ku mbaraga bashyira muri ubu buhinzi, byanatumye baza ku mwanya wa mbere mu Gihugu, abasaba kwirinda ibyabasubiza inyuma nk’ubumamyi no kudakurikiza ibiciro byashyizweho.

Yagize ati “Umusaruro warazamutse ugereranyije n’indi myaka yashize, ndetse Akarere ka Gatsibo niko kaje ku mwanya wa mbere mu kugira umusaruro mwinshi w’ibitumbwe bya kawa. Bigaragaza imbaraga abahinzi bashyizemo, ubufatanye n’ubuyobozi n’abanyenganda, ariko birasaba ko bakomeza kwita ku ikawa yabo kugira ngo uyu musaruro utazasubira inyuma.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yibukije abahinzi kujya banywa kawa kugira ngo banamenye ubwiza bwayo.

Bamwe mu bahinzi ba kawa mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko kudakorera ikawa neza bitubya umusaruro wayo ari nayo mpamvu bumva neza akamaro ko kuyikiza ibisambo.

Mbarushimana Bosco avuga ko ibiti bye bimaze imyaka 12, ariko bigitanga umusaruro mwinshi kubera kubikorera neza.

Avuga ko kudakorera neza ibiti bya kawa bitubya umusaruro ku kigero cya kimwe cya kabiri cy’uwabonekaga.

Ati “Iyo usazuye ikawa ukayikatira, igiti kigira ingufu igatanga umusaruro mwinshi kuko iyo utabikoze ushobora gusigarana kimwe cya kabiri cy’umusaruro wari usanzwe ubona.”

Abaturage banakanguriwe kunywa kawa
Abaturage banakanguriwe kunywa kawa

Mu Karere ka Gatsibo habarurwa ibiti bya kawa birenga Miliyoni, ibisaga 750,000 bikaba aribyo bikeneye gusazurwa.

Mu mezi abiri ashize, aka Karere kaje ku isonga mu kubona umusaruro mwinshi wa kawa y’ibitumbwe mu Gihugu ugereranyije n’utundi turere kuko kabashije kubona toni 12,318 zatanze asaga Miliyari 5 z’Amafaranga y’u Rwanda.

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka