Inama y’ubutegetsi ya Banki y’Isi yemeje inkunga ya miliyoni 80 z’amadolari y’Amerika (miliyari 48 z’amafaranga y’u Rwanda) agenewe igice cya gatatu cy’umushinga wo guteza imbere imishinga yo mu cyaro (RSSP).
Mu ntara y’amajyaruguru, akarere ka Burera niko ka mbere muri gahunda yo guhuza ubutaka bugahingwamo igihingwa cyatoranyijwe; nk’uko byagarajwe tariki 22/02/2012.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru arasaba abayobozi bo muri iyo ntara kudahana umuturage kubera ko atabashije kubahiriza gahunda y’igihugu yo guhuza ubutaka no kongera umusaruro. Avuga ko umuyobozi akwiye kwegera uwo muturage akamusobanurira neza ibyiza by’iyo gahunda.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga (NAEB) n’abafatanyabikorwa bayo bo mu ntara y’Amajyepfo biyemeje kongera agaciro, umusaruro ndetse n’ubuso buhingwaho icyayi na kawa.
Guhinga ku materasi y’indinganire byatumye umusaruro wiyongera cyane ku buryo wikubye inshuro zirenga icumi nk’uko abahinzi bahinga ingano n’ibirayi mu mirenge ya Cyungo na Rukozo muri Rulindo babyivugira.
Kubera ko u Rwanda rumaze gutera imbere mu buhinzi bw’ibinyamisogwe, rwatoranyijwe kwakira inama y’abashakashatsi mpuzamahanga yiga ku buryo ibinyamisogwe byakongererwa umusaruro kuko bifasha guca umirire mibi.
Abaturage bo mu turere tunyuranye mu ntara y’uburasirazuba batangiye kugurisha imyaka yabo yari igeze igihe cyo gusarurwa ku giciro gito ku kiri ku isoko (ibyo bita kotsa imyaka) kubera ko abo baturage badafite aho kuyisarurira.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu w’akarere ka Gatsibo, Habarurema Isae, atangaza ko icyari ikibazo cy’isuri ubu cyamaze kuba igisubizo kuko amazi ava ku misozi azajya akoreshwa mu kuhira imyaka ku misozi mu gihe cy’izuba.
Abagize koperative “Abahizi ba Cyeza”, baratangaza ko imyumbati iva ku mbuto y’imituburano nta kibazo kidasanzwe igira cyo gukarata cyangwa n’ubundi bubihe keretse iyo ititaweho uko bikwiye.
Tariki 13/01/2012, abacuruzi b’imiti y’ibihingwa n’iy’amatungo mu Rwanda bakoze amahugurwa yerekeranye n’imiti mishya izanywe ku isoko mu Rwanda n’uruganda rwo muri Singapore.
Impuzamakoperative y’abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Bugesera umunani kuri 16 yakorewe igenzura, niyo yatoranyijwe agenerwa ibihembo bigizwe n’amapombo atera imiti mu mirima y’imiceri n’amahema yo kwanikaho umuceri usaruwe, byatanzwe n’umushinga PAPSTA, ugamije gutera inkunga gahunda ihamye y’ubuhinzi bw’umwuga.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buratangaza ko nta muturage wigeze abuzwa uburenganzira ku musaruro we w’ibigori, umuceri n’ibindi. Ibi bije bivuguruza ibyari byanditswe n’urubuga rutemewe mu Rwanda, www.leprophete.fr, rwari rwanditse ko abaturage babujijwe gusarura imyaka yabo.
Minisitri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, aratangaza ko u Rwanda ruteganya kuba rufite umusaruro ukomoka ku gihingwa cy’umuceri uhagije mu myaka ine iri imbere ku buryo rutazakenera kongera gutumiza umuceri hanze.
Umuyobozi w’agateganyo wa sosiyete Imtiaz Enterprises, Imtiaz Hussain, avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu birya ibirayi cyane ku isi bityo iyi sosiyete ikaba igiye kuzana ubwoko bugezweho mu Rwanda.
Abahinzi bo mu karere ka Nyanza barishimira ibikorwa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibakorera mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibirayi ndetse no kubona indyo yuzuye.
Abacuruza ifumbire nyongeramusaruro barasabwa kuba intangarugero mu bahinzi bashyiraho imirima y’ikitegererezo, ndetse bakanongera serivisi nziza bageneraga abaguzi bakora mu bikorwa by’ubuhinzi.
Enterprise Urwibutso irateganya gutanga ingemwe z’imizabibu ku baturage ba Rulindo bifuza kuyihinga kuko byagaragaye ko ubuhinzi bwayo bushoboka mu Rwanda.
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba arashima uburyo gahunda Leta yo guhuza ubutaka ku gihingwa kimwe igenda itanga umusaruro kandi ikaba iri no guteza imbere abaturage bibumbiye mu makoperative.
Kuva aho muri Gisagara batangiye guhinga ibihingwa byatoranyijwe ndetse bigaterwa ku buryo bwategetswe, abahatuye barabona ko ikibazo cy’inzara kizaba kitakivugwa mu minsi mike iri imbere.
Abahanga mu bya siyansi b’umuryango w’abibumye baratangaza ko indwara iri kwibasira igihingwa k’imyumbati muri Afrika ishobora kuva mo icyorezo.
Nyuma yo kubona ko igihingwa cy’ibireti kigenda kirushaho gucika mu turere gihingwamo, kigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) n’ishyirahamwe SOPYRWA biyemeje kongera guteza imbere iki gihingwa mu Rwanda.
Benshi mu batuye mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, ntibarumva bihagije akamaro ko guhuza ubutaka mu rwego rwo guhinga igihingwa kimwe cyatoranijwe muri ako karere.
SABMiller, uruganda rukomeye muri Afrika y’amajyepfo rukora ibinyobwa bitandukanye rwashyize ahagaragra inzoga igurishwa ikoze mu myumbati yitwa Impala.
Ikigereranyo cyakozwe n’umuryango Action Aid ndetse na IPAR(Institute of Policy Analysis and Research) kigaragaza ko U Rwanda rugenda rurushaho kwivana mu bihe by’inzara uko imyaka igenda isimburana. Mu mwaka wa 2005 inzara yari ku gipimo cya 25,4%,mu mwaka wa 2009 yari igeze kuri 23,5% naho mu mwaka wa 2011 igipimo cyiri (...)
Abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera baravuga ko kuri ubu nta nzara ikirangwa mu karere kabo nk’uko byahoze mu myaka ishize, ahubwo ubu nabo bagaburira ibindi bice by’igihugu.
Ibihingwa bya kawa n’icyayi nibyo bihingwa bibiri by’ingenzi byoherezwa mu mahanga. 99% by’umusaruro w’ibyo bihingwa woherezwa ku masoko yo hanze.
Nk’uko bitangazwa na Twahirwa Antoine ushinzwe iteganyagihe muri Service y’ubumenyi bw’ikirere, iki gihembwe cy’ihinga cya 2012 A kizarangwa n’imvura ihagije mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.
Kuva mu mwaka 2004 nibwo bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Rwamagana batangiye guhinga ibihingwa nka Macadamia na Jatrofa.Moringa yo bavuga ko bayihinze mbere yaho nk’uko Mutibagirana Evariste wahinze Macadamia na Moringa abivuga. Abhinga ibi bihingwa biganje mu murenge wa Karenge n’icyahoze ari Bicumbi ubu habaye akarere (...)
Mumuco nyarwanda kugabirana inka byahozeho ni muri urwo rwego hagamijwe gufasha abanyarwanda kwikura mu bukene no kubana neza bagabirana inka, mumwaka w’2006 hatangijwe gahunda ya gira inka munyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repeburikay’uRwanda Paul KAGAME.