MINAGRI yahize guca ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda

Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI) ivuga ko yifuza kubona ibiciro by’ibiribwa bidahindagurika nk’uko iby’inzoga bidakunze guhindagurika mu bihe by’izuba n’imvura.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Fulgence Nsengiyumva yatangije igihembwe cy'ihinga A muri Rulindo kuri uyu wa kabiri
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Fulgence Nsengiyumva yatangije igihembwe cy’ihinga A muri Rulindo kuri uyu wa kabiri

MINAGRI ivuga ko impamvu ibiribwa bigurwa ku giciro gihanitse ubundi bikabura isoko ndetse bikagurishwa ku giciro gito cyane, ngo biterwa no gushingira ubuhinzi ku bihe by’imvura.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Fulgence Nsengiyumva yatangaje ibi mu gutangiza ibikorwa by’ubihinzi mu gishanga cya Muyanza mu karere ka Rulindo kuri uyu wa kabiri.

Imirima yo muri icyo gishanga n’iyo ku misozi icyegereye, izajya yuhizwa amazi ava mu rugomero rwa Muyanza ruvugwaho kuba ari rwo runini cyane mu gihugu.

Bwana Nsengiyumva yagize ati:"Igiciro cya byeri ntikijya gihinduka na rimwe, natwe tuvuze ko ibirayi bigurwa amafaranga 200(ni urugero) kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu kwa cumi n’abiri, bidusaba kuba bihari ku bwinshi muri icyo gihe cyose"

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko u Rwanda rwose rufite hegitare 1,400, 000 zihingwaho mu gihe cy’imvura, ariko ubuso buzahingwaho muri iki gihembwe cya mbere ngo bungana na hegitare 860,000.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI akomeza agira ati:"Ubu tumaze kugira hegitare ibihumbi 48 z’imirima yuhirirwa mu bishanga no ku misozi, muri hegitare ibihumbi 600 dufite zishobora kuba zakuhirirwa".

Avuga ko bafite gahunda yo kuzaba buhirira hegitare ibihumbi 102 mu mwaka wa 2024, ariko ko atari urugero rwifuzwa kubera amikoro make.

Imirima iri mu gishanga cya Muyanza izajya yuhirizwa amazi yakusanyirijwe mu rugomero
Imirima iri mu gishanga cya Muyanza izajya yuhirizwa amazi yakusanyirijwe mu rugomero

Ku rundi ruhande, bamwe mu baturage b’i Rulindo baganiriye na Kigali Today, bavuga ko kuhirira imyaka mu gihe cy’izuba byagabanije inzara binabafasha kubona amafaranga n’imirimo.

Uwimpaye Jean Damascene avuga ko yejeje imifuka irindwi y’ibigori kuri 1/2 cya hegitare, mu gihe atarenzaga imifuka ibiri kubera kubura amazi, kandi akaba atashoboraga guhinga mu gihe cy’impeshyi.

Mugenzi we witwa Adolphe Ngirunkunda uhinga imboga za ’poivron’, avuga ko asarura amafaranga ibihumbi 25 buri cyumweru muri iyi mpeshyi kubera kuhuriza amazi y’urugomero rwa Muyanza.

Urwo rugomero rufite amazi angana na metero kibe miliyoni 2.4, azajya avomerezwa imirima ku buso bungana na hegitare 1,100 mu gihe kingana n’umwaka wose.

Imirimo n’ibikoresho byo kurwubaka byatanzweho amadolari y’Amerika miliyoni 16.5, yatanzwe nk’inguzanyo ya Banki y’isi.

Urugomero ruzajya rukurwamo amazi yo kuhira iyi mirima
Urugomero ruzajya rukurwamo amazi yo kuhira iyi mirima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka