MINAGRI yahize guca burundu inzara muri 2030

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko bishoboka ko mu 2030 izaba ishobora guhaza abaturage bose, nubwo abashonje barushaho kwiyongera.

Ministiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana ngo aracyafite icyizere ko nta muturage uzaba ashonje muri 2030
Ministiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana ngo aracyafite icyizere ko nta muturage uzaba ashonje muri 2030

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana yabitangarije mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa gatanu, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa.

MINAGRI ivuga ko kugeza ubu abaturage bangana na 32% badafite ibiribwa bihagije, ndetse ko abana bagwingiye bari ku kigero cya 35%.

Minisitiri Dr Mukeshimana avuga ko ari ikibazo gihangayikishije ariko ko "hakiri icyizere cy’uko mu Rwanda nta muturage uzaba ushonje mu mwaka wa 2030".

Akarere ka Kirehe kizihirijwemo umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, ni hamwe mu duce tw’Intara y’Uburasirazuba tutaragerwamo n’imvura y’umuhindo yirirwa iteza imyuzure ahandi mu gihugu.

Minisitiri Mukeshimana yamurikiwe umusaruro wera mu Karere ka Kirehe
Minisitiri Mukeshimana yamurikiwe umusaruro wera mu Karere ka Kirehe

Minisitiri Mukeshimana yashimangiye ingamba zafashwe zirimo ijyanye no kuhira imyaka bakava kuri hegitare 52,155 zuhirwa kugeza ubu, bakazagera kuri hegitari 102, 284 muri 2024.

Akomeza asaba abaturage gushyiraho uburyo butunganya umusaruro mu gihe cy’isarura ariko butangiza , ndetse no guhunika imyaka kugira ngo biteganirize mu gihe baba bashonje.

Bamwe mu baturage bafite amikoro make bavuga ko bagifife imbogamizi ikomeye yo kubona ibiribwa ndetse n’uburyo bwo kubishaka.

Urugero ni nka Nyiramugwera Olive, umwe mu bahawe inka kuri uyu munsi w’ibiribwa, ariko akavuga ko afite imbogamizi yo kuyibonera ubwatsi bitewe n’uko mu karere atuyemo ka Kirehe nta mvura irahagera.

Agira ati:"Nzagerageza kuyishakira imitumba y’insina ariko banatwemerere kujya tuza kwahira ubwatsi muri iki gishanga cya Cyunuzi kuko bajya batubuza".

Inka yahawe Nyiramugwera ni imwe mu nka 10 zatanzwe n’Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Kenya, baziha bamwe mu baturage b’Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe.

Banahaye abana amata nk'ikimenyetso cyo kubifuriza ubuzima bwiza
Banahaye abana amata nk’ikimenyetso cyo kubifuriza ubuzima bwiza

Bamwe mu batuye mu Karere ka Kirehe bagaragaje ko bashobora kweza ibiribwa byinshi no kubyongerera agaciro, aho bumisha inanasi ikabikwa mu gihe kingana n’umwaka wose.

Abahagarariye Umuryango w’Abibumbye bitabiriye umunsi w’ibiribwa bavuga ko muri 2017 abantu bashonje ku isi bari bageze kuri miliyoni 821 (zihwanye na 11% by’abatuye isi).

Ni mu gihe abandi miliyoni 673 ngo bafite umubyibuho ukabije uterwa no kubona ibiribwa by’ikirenga.

Abaturage ba Kirehe banamurikiye MINAGRI uko ubworozi bwabo buhagaze
Abaturage ba Kirehe banamurikiye MINAGRI uko ubworozi bwabo buhagaze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mubyukuri usomye iyinkuru ntigaragaza imirongomigari ihari cyangwase iteganyijwe kuburyo tuzabasha kugera kuriyintego. ngewe ndabibona nkibidashoboka kuko ubuhinzi bwacu buracyarihasi cyane.

URUGERO:
1.Ntabwo urubyirukorwacu rukora ubuhinzi Kandi nirworuzaba rwagatunze igihugu muri 2030 nonese ibiribwa bizavahe?

2.Master plan zikorwa usanga ahagenewe kubaka aribwabutaka bwera barikubakaho noneho nabyabihingwa ngengabukungu amazuyabimaze. urugero KAWA

None iyonzara izashitagute ahubwo ko iramara abantu.

isaie yanditse ku itariki ya: 27-10-2018  →  Musubize

Iyi si yacu irarwaye kabisa.Abantu iyo babonye UMUGATI (national bread),bakunze kwizeza abaturage ibintu bidashoboka.Abantu bakuru,muribuka president Mobutu asezeranya Abakongomani ko mu mwaka wa 1980,buri muturage azaba afite imodoka.Nyamara ubu DRC ibarirwa mu bihugu bikennye cyane ku isi.Ubukene,inzara,ubushomeli,akarengane,indwara,urupfu,etc...bizakurwaho n’Ubutegetsi bw’imana gusa.Nkuko Daniel 2:44,ku Munsi w’imperuka,imana izashyiraho ubutegetsi bwayo,bubanze bukureho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose.Hanyuma bukureho ibibazo byose.Niyo mpamvu niba dushaka kuzaba muli ubwo bwami, Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",aho kwibera mu byisi,gusa nukuvuga shuguri,politike,etc...(Matayo 6:33)

Tuyizere yanditse ku itariki ya: 26-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka