MINAGRI ikangurira abahinzi gukora imishinga izabagirira akamaro ikanakagirira abazabakomokaho

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, yakanguriye abahinzi baterwa inkunga n’ umushinga uyishamikiyeho witwa PASP, gutekereza ku mishinga y’ubuhinzi izabagirira akamaro, ikazanakagirira abazabakomokaho.

Abafatanyabikorwa ba PASP bakanguriwe gukora imishinga iramba
Abafatanyabikorwa ba PASP bakanguriwe gukora imishinga iramba

PASP ni umushinga ushamikiye kuri Minisiteri y’ubuhinzi, ukaba ufasha abahinzi kugabanya igihombo bakunze guhura nacyo nyuma yo gusarura.

Uyu mushinga utera inkunga amakoperative y’ubuhinzi , ndetse n’abikorera baturuka mu turere 12 tw’igihugu.

PASP ibinyujije mu bigo by’imari ndetse n’amabanki, itera inkunga imishinga y’abahinzi, ikabafasha kurwanya iyangirika ry’umusaruro bubakirwa ubuhunikiro bugezweho, ndetse n’ibikoresho bindi bibafasha gusarura no kongerera agaciro umusaruro.

Ndagijimana Alex, umuhuzabikorwa w’ishami rya MINAGRI rishyira mu bikorwa imishinga y’ubuhinzi, SPIU, asoza inama yahuje abaterwa inkunga na PASP kuri uyu wa gatanu, yabasabye gukora imishinga izaramba ikagirira akamaro ba nyirayo ndetse n’abazamukomokaho.

Yagize ati”PASP iri kugana ku musozo ariko mwebwe mugomba gutekereza imishinga izabagirira akamaro mukiriho, ndetse ikazanagirira akamaro abazabakomokaho.”

Yanasabye aba bahinzi kandi gukangurira na bagenzi babo ibijyanye n’uyu mushinga wa PASP usigaranye igihe gito ngo usoze, kugira ngo nabo bawugane ubatere inkunga, kugira ngo igihombo baterwaga no kwangirika k’umwe mu musaruro wabo kibabere inyungu.

Ndagijimana yaboneyeho gushimira aba bahinzi uburyo bitabiriye gukorana na PASP abakangurira gufata neza imishinga yabo ikababyarira inyungu, ikagirira akamaro ababaturiye ndetse n’uturere batuyemo muri rusange.

Yanababwiye kandi ko nubwo PASP iri kugana ku musozo, hari n’indi mishinga itandukanye izaza bazakomeza kubakangurira gukorana nayo, kugira ngo urwego rw’ubuhinzi rutunze benshi muri iki gihugu rurusheho gutera imbere.

Kadugara Frank asaba PASP ko yazamura inkunda itera ba rwiyemezamirimo
Kadugara Frank asaba PASP ko yazamura inkunda itera ba rwiyemezamirimo

Kadugara Frank ni Rwiyemezamirimo ukorera mu Karere ka Kayonza ibijyanye no kugura umusaruro mu ma koperative y’abahinzi, bakawutunganya ndetse bakawuhunika, bakawugurisha mu ngana zitandukanye zitunganya ibikomoka ku buhinzi.

Aganira na Kigali Today, yavuze ko PASP yabakuye kure, ngo kuko mbere yo gukorana nayo baguraga ibintu bikangirika kuko nta buhunikiro, ubu ngo icyo kibazo cyabaye amateka.

Asaba ko PASP yazamura inkunga itera ba rwiyemezamirimo, kugira ngo nabo barusheho kuzamura urwego rwabo ndetse bafashe na bagenzi babo bakiri hasi.

Ati” Amakoperative aterwa inkunga ya 60% ku mushinga, ariko ba rwiyemezamirimo ntibabarengereza 40%. Bakwiye gutekereza kuzamura inkunga batera ba rwiyemezamirimo, kugira ngo batere imbere kurushaho, binabafashe kunganira Leta mu gufasha abakiri hasi.”

Uwamariya Dancille uyobora Koperative KOPICUMA
Uwamariya Dancille uyobora Koperative KOPICUMA

Uwamariya Dancille ni umuyobozi wa koperative KOPICUMA ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo mu Karere ka Gatsibo.

Ashimira PASP ku nkunga yabateye ikabubakira ubuhunikiro, akanayishimira ko ikomeje no gukurikirana iyo mishinga yateye inkunga, kuburyo abayikoresheje neza inongera ikabatera inkunga, kugira ngo umushinga urusheho kugera ku rundi rwego.

Nkundanyirazo Elvis Blaise ni umukozi wa MINAGRI ukuriye uyu mushinga PASP.
Yabwiye Kigali Today ko PASP ifite umukozi muri buri turere 12 bakorana, ari nawe ugezwaho iyo mishinga, bagafatanya n’izindi nzego kuyiga neza, iyatoranyijwe igaterwa inkunga binyuze mu kigega cya Leta BDF.

Nkundanyirazo Elvis Blaise ibumoso na Ndagijimana Alexis
Nkundanyirazo Elvis Blaise ibumoso na Ndagijimana Alexis

Mu Burasirazuba PASP ikorana n’Akarere ka Nyagatare, Gatsibo, Kirehe, Kayonza na Ngoma.

Mu Majyepfo ikorana na Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, mu Majyaruguru igakorana na Musanze, naho mu Burengerazuba ugakorana na Rubavu na Nyabihu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hari bimwe mû bihingwa mpinga maze imyaka irenga 10 mbekoraho ubushakashatsi urugero n’a Mucyayicyayi ,romarin ,artemisia,menthe, basilic,cajanus cajan,géranium ,Sarriette ,isogi,imizabibu nibindi ntarondoye byigaragaza mû gutanga ibisubizo bitandukanye nk’imiti havamo imishongi (huile essentielle)ibirungo ku binyobwa no mi biribwa bifite amabanga ariko ntibukunze guhingwa njye nabihisemo bitanga à mafranga nyuma y’inyigo nakoze ntimutangwe cyane KO nota cyane ku buhinzi burengera ibidukikije karibu ku mwimerere (produit bio) ibindi bariza kuri 0788868325 cg [email protected]

Mucyayicyayi yanditse ku itariki ya: 30-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka