Kanaka

Umubebi agewuka imakangu ku zihe kata ?*

(*Umukobwa ahinduka indaya byagenze bite ?)

Salama shumi ! (Muraho nshuti!)

Nizere ko mumeze powa (neza), nanjye tu ndaho kama kawa (bisanzwe)…

Yanditswe ku itariki ya: 18-10-2012 - Saa: 14:14'
Ibitekerezo ( 10 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Sasa rero nk’uko bisanzwe nifushe kubagezaho stori (inkuru) ku bintu nabonye muri wikendi (week-end) ishize ubwo nari nagiye kwisubiza icyubahiro mu ibara (bar- akabari)… Impamvu nshaka kuzibagezaho ni uko nahamenyeye ibintu bikancanga (bikanyobera)… Umva nawe…

Furahide (Friday – kuwa gatanu) yateyemo (harageze) mbona icyumeru gishize nibitseho ubukaro buhagije (nakoreye amafaranga ahagije) ku buryo bwanyemereraga kuba nanjye nakwipesa tu nkiha akabyizi (nkishimisha). Ubwo ndikuse nigize segisi (sexy – ndiryoshya) ubundi ntambika timba ninjira sitiriti ngana aho ikirori cyahiye (mfata umuhanda nerekeza mu kabari gashyushye). Mpageze kabisa nasanze ari fuleshi amabebi n’ababile batwitse bya hatari (nasanze bimeze neza inkumi n’abasore baryohewe) nanjye murabyumva nunga igikundi nka kamujyi yose yiyubashye (ndabegera turasangira nk’umunyamujyi usobanutse)….

Shida (ikibazo) ni uko nari nagiye nta mwana mfite (nta mukobwa turi kumwe), nibwo rero niyongoje (mfashe icyemezo) kureba ko hari uwo navana hasi (natereta)… Ubwo mba mbwitse kuri comptoir nigize kibamba wa danje (nicara kuri comptoir nigize nk’umukire) mba natse hafu (half – waragi) kuko demu zisobanutse akenshi zipinga abatipe banywa rufuro za feke (fake - abakobwa biyubashye banga abantu banywa byeri)… Nibwo buryo nari mfite amahirwe yo komora umwana uhiye (yo kubona umukobwa mwiza)…

Siko byagenze kuko enta (un temps – umwanya muto) hahise haza imakangu yasizoye iba iranyinjiriye bya hatari (haje indaya ikaze iba iranyegereye) itangira kumpesesha ku minywere (itangira kunsaba kuyisengerera). Man, ipipa ryaranteye (ubwoba bwaranyishe) ariko tu kubera agaswingi nari ntangiye gufata (nari ntangiye gusinda) nzikina gikongwe (nkora nk’abanyamujyi) mugurira ka ve (vin – divayi) nibwira ko nindamuka mbwengeranye sindobe agateja (nibinyobera simbone umukobwa muto) ndibupfe kuryoshya n’iyo nyirakamana ubundi nkitahira (ndi busangire n’uwo) kuko ibyo gucyura byo si utuntu twanjye (sinya mbikora) mba nishakira kampani tu (company – kuba hamwe n’umuntu) bituma nganira n’abantu batandukanye nkahigira byinshi…

Ubwo rero uko hayi zagendaga zidufata (uko twagendaga dusinda) niko sitori (ikiganiro) zagendaga zirushaho kuryoha… Nibwo niyongoje sasa gutohoza dilu z’ubumakangu uko zikinwa bya kweli (nashatse kumenya uko indaya zibaho by’ukuri) cyane cyane ko hirya gato muri Viyayipi (VIP – ahicara abanyacyubahiro) hari hicayemo igitipe (ikigabo) ubona ko kabisa kimase ku bukanda (gifite amafaranga menshi bigaragara) cyari cyisengereye aka bici (bitch - akaraya) kamwe gutya kiri kugapesa (kugasengerera)… Nareba uburyo bari kuzikina bikancanga (ibyo bari kwikora bikandenga) kuko byabonekaga neza ko nta rundi rukundo buri wese yari afite gemu ariho (game – buri wese yari azi icyo agambiriye). Nyirakamana yari yakaniye gukura ibyinyo muri yongobezaje (kurya amafaranga) naho bosi (boss – umukire) yakaniye kuza gususura (gutahana uwo mukobwa)… Igitangaje ni uko bakoraga ibintu ukaba wagira ngo barakundana bikaze…

Kugira ngo wenda ntacira urubanza abo ntazi, nabajije uwo demu twari turi gusangira ngo ambwire uko abibona… Ntiyazuyaje yahise abica amazi (abisuzugura cyane) ambwira ko icyo kigabo akizi ari igihehesi (igisambanyi) kabuhariwe naho uwo mudemu wundi ambwira ko ari inshuti ye babana bakanakorana ubumakangu! (uburaya) Anambwira ko impamvu yicaye aho ari uko ategereje ko mugenzi we yomora icyo kigabo bakiciraho bakajya mu kabyiniro. (ategereje ko agikuraho amafaranga bakajya kubyina)… Yabimbwiranye umutuzo uvanze n’ibitwenge byenda gusa nk’ibyishimo ndacanganyukirwa (biranyobera)

Niko kumubaza ikibazo cyari cyahereye kare kinyotsa umunwa. Naramubajije nti “Ariko ubundi umubebi agewuka imakangu ku zihe kata?” (umukobwa ahinduka indaya byagenze bite?) Ibyo yansubije biratangaje… Yambwiye mu magambo ye ati “Ntibazakubeshye ngo ubupfubyi, ubukene, amaburakindi n’izindi mpamvu za feke (zidasbanutse) zo gutera imbabazi… Umukobwa wese wifata akinjira stiriti akipusha (street - akajya mu muhanda akigurisha) si uko aba yabuze ukundi abigira ahubwo twese tuba twikundira kubaho muri swingi (ibyishimo) twamara kugotwa n’izo layifu (life – twamara kumenyera ubwo buzima) tukifuza kujya duhora tubaho neza kandi tutavunitse… Utarize rero cyangwa ngo ukore akandi kazi keza kaguha kashi (cash - amafaranga) ihagije, nta wundi mutahe (igishoro) uba ufite uretse ibintu byawe (igitsina cyawe) akaba aribyo utera (ushyira) kw’isoko… ni uko zimeze ibindi byose n’imitwe! Ubu se abakobwa bose b’abakene ni indaya? Tuba dufite ingeso twisanganiwe ni ka kabaye icwende katoga… Nanjye n’uko nabuze uko nabyigobotora ariko nzi neza ko bigayitse, nta kazi karimo nta n’ejo hazaza habyo… Iherezo ry’indaya ntirijya riba ryiza na rimwe! Birambabaza nakumva ngiye nko gusara nkaza ngashyiramo hayi niyo umpamvu ubona abenshi muri twe duhorana umunabi tugakunda n’ibiyobyabwenge…Ntsss ariko se ubundi urambaza ibiki??? Twanyweye inzoga tu! Urashaka kumbihiriza cyangwa???”

Nta kintu nasubiye kumubaza, naguze indi turune (tournee – izindi nzoga) turanywa. Mu by’ukuri numvishe mbabaye kabisa kuko nasanze mu by’ukuri akenshi ikibazo cy’uburaya bugenda bufata intera mu bakobwa bo muri uyu mujyi wa Kigali n’ahandi akenshi cyumvwa nabi n’abantu ndetse n’inzego zitandukanye…

Birumvikana koko hari igihe amaburakindi ashyira umukobwa mu muhanda akigurisha… Ariko uko biri kose aba afite amahitamo kuko hari uburyo bwinshi umuntu uwo ariwe wese ashobora kurwanyamo ubukene.

Mu gihugu hose hari gahunda y’uko buri munyarwanda yahabwa amahirwe yo kwiga baba abato ndetse n’abakuze. Ikindi hari ibigo byigisha imyuga itandukanye umuntu yakwiga agakora umurimo wamutunga mu buryo bwiyubasye kandi bumuhaye agaciro…

Ngo igiti kigororwa kikiri gito, njye nibaza ko umuti w’ikibazo cy’uburaya waboneka mu ndangagaciro abana b’abakobwa bahabwa kuva bakiri bato kugira ngo bazakure baziko bagomba kuvamo abari n’abategarugori bafite agaciro kabo ku giti cyabo ndetse banagahesheje igihugu cyabo…

Ngayo nguko ba “mutima mucye wo mu rutiba” murabe mwumva…

Njye mbaye nciyeyo (ngiye)…nsubiye ku gatigito wangu! (nsubiye ku kazi)

Tuko wote! (Turi kumwe!)

KANAKA

Ibitekerezo

ibi nibyo kanaka yakoze igenzura rikaze man koko ntabwo ari ubukene ni ukba umucakara wicyaha.Job 28:28

Gaby yanditse ku itariki ya: 23-10-2012

uwo mubyeyi nawe azicwa nagahinda too ariko martin nawe utiyibagije ko umwe atukisha bose ubwose uwabyaye umukobwa wese yihebe? gusa uwo mukobwa nawe azajye yigaya kko umubyeyi we azicwa nagahinda.

umuhoza yanditse ku itariki ya: 21-10-2012

Kanaka, kanaka, hahahah! None se uwo mubebi byarangiye gute??? Hari ikintu udukinze tuuuu!!!

Roger yanditse ku itariki ya: 19-10-2012

IBYO UVUGA NIBYO AHUBWO NI NKA INVESTIGATIVE. HARI UMUGORE W’UMUKIRE DUTURANYE MU IKARITSIYE. TWESE TURAMWEMERA KURI CASH.MAN UMUKOBWA WE YARAMUNANIYE NAWE ARATEGA MU IJORO. NTA SHURI ATAMUSHYIZEMO ARIKO UMUKOBWA AKANANGIRA AKANGA. NGO HARI N’UBWO YAMUBWIRAGA ATI NSABA ICYO USHAKA ARIKO UREKE UBURAYA ARIKO YAMARA KUKIMUHA AKISUBIRIRA MU NGESO. UMUNTU WESE WABYAYE UMUKOBWA AKWIYE GUSABIRWA.KOMEZA UTUGEZEHO UKO KURI KURI MU MURYANGO NYARWANDA. GUSA TURIFUZA KO WAZATUJYANA NO MU DUSAKA(I MEAN MU GITURAGE NAHO HASIGAYE HARI STORY)

Martin yanditse ku itariki ya: 19-10-2012
  • 1
  • 2
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.