Kanaka

Ubuhanuzi bw’agahezo ni Zwahama !*

(*Ubuhanuzi bw’ibinyoma ni ibibazo!)

Hala ! (Holla! – Mukomere!)

Zirajyamo se pipo ? (Mumeze neza mwese?)

Ebana, nizere ko mumeze fuleshi (fresh – neza) nanjye ndaho ndateratera (ndaho bisanzwe)

Yanditswe ku itariki ya: 25-12-2012 - Saa: 00:28'
Ibitekerezo ( 3 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Sasa, mbere y’uko mbasiga (mbagezaho) izancanze muri ino minsi ishize reka mbanze mbifurize kugira ibihe byiza muri iyi minsi y’ibirori tugiye twese guhitingamo (tugiye kwishimanamo)… Bizababere powa (byiza) tu mwese na famili zanyu (family – imiryango yanyu)…

Dore rero uko zimeze, murabizi mwese mu minsi ishize icyocyere (ihindagana) cyari cyarikoroje ahantu hose ngo dunia (isi) igeze ku mwisho (igiye kurangira)… Wallahi byari danje ! (danger – byari bikaze !) nk’uko benshi muri mwe mwabyumvishe, mwabibonye cyangwa se namwe ubwanyu mwabitambaje fulani fulani… (byasakajwe hirya no hino)…

Sindibupoteze muda (sindibute umwanya) ku mpamvu zabiteye n’ishingiro byari bifite cyangwa se bitari bifite kuko icyagaragaye cyo ni uko kari agahezo (ibinyoma) byaturutse ku bajyama (abantu) numvishe abasoma (abize) bita ngo ni aba MAYA… sijyuwi! (simbizi neza). Gusa njye sinabitinzeho kuko n’ubwo nibitseho icyigwa gike (ntafite amashuri menshi)… Nemera Imana kandi nzi ko muri BAYIBO (BIBLE – Bibiliya) handitswe ko ntawe uzi umunsi n’isaha uretse Mwenyezi Mungu wenyine… (Imana yonyine)…

Icyancanze (Icyanyobeye) gusa, ari nacyo nifuje kubabwiraho, ni ukuntu nabonaga abantu benshi kila fasi (ahantu hose) bacitse feri (frein – bacitse ururondogoro) bamwe ngo barabizi neza isi irarangira mw’ijoro ryo kuwa 21/12/2012 tena (ndetse) ngo bafite n’ibimenyetso… Abandi nabo bashingiye kuri Bayibo bakabahinyuza ngo wapi ni agahezo… ari nako byarangiye ! Ntacyabaye, na leo tukingali hapa ! (n’uyu munsi turacyahari !)

Dore isomo njye navanyemo ; n’ubusanzwe tumenyereye abahanuzi ba feke (fake - ba ntabo) birirwa bateza akaga (basakuza) muri za gare n’ahandi ngo sijyuwi ibintu byacitse, ngo ikinanda cyavuze, ngo turi mu minsi ya nyuma nitutihana turarimbutse,… n’izindi zwahama kama izo (nk’izo). Uretse no kuba ntemeranya n’iryo terabwoba, biranambangamira kuri njyewe pasono (personal – ku gititi cyanjye) kubera ko uretse no kuba ntemera ko Imana umunsi yakwiyongoza (yafata icyemezo cyo) guhana isi yabanza kubibwira abo ba MAYA, abiyita « abakozi b’Imana » n’abandi besikoro (escrocs – abatekamutwe) batandukanye… Ndahamya ko icyo gihuha kiba cyateguwe kandi kigatambazwa (kigasakazwa) n’ababile samuweya (somewhere – ahantu) babifitemo dilu (babiteganyamo inyungu)… kandi zirarya wana ! (babigeraho) Numvishe ngo hagurishijwe iby’ibanze byo kwitabara mu gihe isi yari kurangira bitagira ingano ngo hinjira n’ubukaro bwa danje ! (amafaranga menshi)…

Warangiza rero ugasanga ibwege (nta bwenge) y’aho ngaho irateza yereri yereri (urusaku) muri basi (bus – imodoka itwara abagenzi) ngo ibintu byacitse ! Abantu bagata umutwe, bagatongana ivata rikaza hafi no kurwana ku bintu bya feke (bidafite ishingiro) mu by’ukuri usanga nta n’umwe uba yabihagararaho… Ngira ngo abo bose barakemye ! (barasebye)

Icyo nagirango nisabire tu, ni uko niba umuntu afite imyemerere ye iyo ariyo yose atakagombye gushaka guhabura abapepule (peuple - gutera abandi ubwoba) ashingiye ku nyandiko atabasha gusobanura cyangwa izindi sayansi (sciences – ubumenyi) zimurenze, bongo ? (siko bimeze)

Kari ako, icyiriho turahari, turatigita (tumeze neza), layifu ni fuleshi (ubuzima ni bwiza), turacyayenjoyinga (turacyaburya) kandi tuzafatiraho (tuzakomeza) kugeza igihe Uwiteka azatugewuza (Imana Izaduhamagara)… naho ibya Gosipo (Gospel – Iyobokamana) zidashinga n’izigamije kwigwizaho ubukanda bwa rubanda (kwiba imitungo y’abantu) ndumva ntawabyishinga kuko bitajya mbere na gato !

Ngayo nguko, Ikirori cyiza cya Noheli na Nuya (New – Year – Bonane) ! Turye, tunywe, tuwukate (tubyine) ariko byose mu bwitonzi kuko ahubwo icyarangiza isi y’umuntu ni nko kubura ubuzima kubera kurenza igipimo cy’ibinywaji (inzoga) bikaba byamuviramo n’izindi ngaruka zitandukanye kandi zidasubirwaho! Aha ndavuga nk’imyitwarire idafututse yo gusambana bila gahunda (bidaciye mu buryo), guhungabanya umutekano w’abantu n’ibintu, impanuka z’amakebo (ibinyabiziga) ndetse n’ibindi bitandukanye… ndizera ko tuzasubira ubutaha mwese ntawabyibonyeho!

Jya Abarinde wangu (Jah - Imana Ibarinde nshuti),

Tuko wote!

Kanaka

Ibitekerezo

NI DANGER 2

MEDDY yanditse ku itariki ya: 22-03-2013

Hahahhhhh!!!! Birashekeje......

yanditse ku itariki ya: 23-01-2013

nawe burya urayoka musaza

Gogo yanditse ku itariki ya: 3-01-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.