Kanaka

« Sitamina » y’abamotari ni imiguruko !

Salama bandugu,

Mani, ni uko mwambaniye kweli ?

Ubu ndabizi abenshi muri mwe bamfitiye bifu (beef – amasinde) ngo narapoteye (narabuze) batazi n’uko byangendekeye…bongo ?

Yanditswe ku itariki ya: 7-07-2012 - Saa: 13:50'
Ibitekerezo ( 13 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Ahan, si uko bigomba kumera nta mpamvu yo kuzikina ku gahari (nta kubanirana nabi) kuko buriya tu tenke (ibibazo) zose zigira impamvu zayo kandi n’undi wese zamwitupa (zamugwirira). Ariko tu uko byamera kose abantu nkatwe dusanzwe twibaniye fuleshi (fresh – neza) nta mpamvu yo kugirana bifu… ibyo ni iby’abababisi (abantu badasobanutse). Ariko tu niba hari uwo nanungunikishije (nababaje) kubera kunswata muri siti (city – kumbura mu mujyi) ubwo tu naba mwiseguyeho kandi ndabizi ko namwe nta kode (code -imitwe ikomeye) mufite…ha ha ha.

Basi, reka mbabwire tenke zangwiririye mwumve ko nanjye iyo mba ndi babiloni (umuntu mubi) nari kuba narabahekenyeye (narabarakariye)… Ebana, kope (copain – nshuti ) nari nzize ikintu bamwe mu baswa b’abamotari hanze aha basigaye bita « Sitamina » Murayizi se ? Ndakeka abenshi muri mwe igisubizo ari WAPI !!!

Reka nzibahe sasa, aha ndashaka no gukemesha (kugaragaza) bamwe muri bariya bakaritasi kuko ibintu basigaye bakora ni feke sana (ni bibi cyane) ! Nawe usoma aka gaketi (akandiko) numara kuyoka (gusobanukirwa) ibya « Sitamina » ukagira aho ubibona uzarabure leta (uzatungire agatoki polisi) batambikane izo ndara (bafate izo nkozi z’ibibi).

Ngirango muri mwese ntawe utazi ikibazo cy’impanuka za moto zimaze kurenza igipimo (zikabije) muri ino minsi, bongo ? Nanjye sasa, nyuma y’aho umuswa umwe angushirije niviriye mu kabyiniro mu minsi ishize nkenda kuva ku biryo (nkenda gupfa) nafashe icyemezo cyo gutohoza iyo kesi (case – ikibazo) kugira ngo nk’uko mubizi nabyiyemeje nzazigaragaze kuri bose babireba ! Mu by’ukuri ni nayo mpamvu mwambuze mani, nari maze hafi amezi atatu manitse ibitsintsino (amaguru) muri sehashi yuka (C.H.U.K)… narahatesekeye bya danje (danger - bikomeye) namwe ntimwajyaho (ntimwabimenya) ngo basi mumpe na ka pole… Ebana mu bajyama (inshuti) bose mfite kuri uru rubuga nta n’uwanyeretse n’inyinya ! Ariko tu nta ribi ntawe narenganya ntabwo mwazifatishije (mwabimenye) buriya tu…

Oke, muti witumarira batiri (battery – widukerereza)… « Sitamina » ni iki ? Ibyo muzumva bamwe mu bamotari bita « Sitamina » kwa jeu (mu cyayenge) nta kindi ni Ganja (urumogi)! Abamotari benshi basigaranye ingeso yo kunywa urumogi ndetse n’ibindi biyobyabwenge akenshi bitwaje ngo ni ukwirinda imbeho y’ijoro abandi nabo ngo barashaka kulaje (courage – umurava) kugirango binjize ubusurira (amafaranga) bwinshi! Gusa ikimaze kugaragara ni uko akenshi izo gemu (game - iyo myifatire) zirangirira kwa dogita (Doctor - kwa muganga) cyangwa iwabo wa twese! (mw’irimbi)… Shida (ikibazo) ni uko abagenzi baba batazi akajya mbere ngo ni agaki (b’inzirakarengane baba batabizi) babigenderamo uretse ko n’abamotari ubwabo ntibaza ko hari uwifuza kwinanura (gupfa) akiri umujeni! (akiri muto).

Ubwo rero nk’umuntu byabayeho, nkaba kabisa nsaba bariya batipe b’abamotari kuva ku miguruko (ingeso) ya « Sitamina » cyangwa se baba bacomye (banyweye urumogi) bakaguma mu ma geto (ghetto – iwabo) bakabanza bakava swingi (bikabashiramo) kuko kuza gukina n’ubuzima bw’abantu ni uguteza imyangaro (ingorane) umuryango nyarwanda ndetse nabo ubwabo batiretse dore ko gucoma binahanirwa n’amategeko kwanza. Bagufatanye ibule (boule – urumogi) ni ishene y’itanu mani ! (chaine – igifungo cy’imyaka itanu). Ndaburira nasaba abagenzi kujya barekinga neza (bitegereza) mbere yo gupanda (kurira) moto bakareba umumotari utari hayi (high – utasinze urumogi) akenshi uwasambutse (uwasinze) umubwirwa n’amaso aba yabaye ibinyomoro (yatukuye kandi yabyimye) kandi ubona yabunaze ku gahezo (arerembura ukuntu), ikindi uzasanga agutera injuga za fo (akuryoshyaryoshya) ngo wurire moto ye mw’ijwi rirandaga nk’ikiradiyo

cyashaje amabuye ! Uwo mujye mumukatira (mumwangira) nimunabona leta (polisi) hafi muhite muyirabura cyangwa munakore ku rutsinga (mu telephone) kuko ni ikibazo kitureba twese…Bongo ? (sibyo ?)

Nasaba na leta kongera kime (ingufu) mu kunyata (gufata) no guhana bariya baswa bigize amagengisita (gangster – ibyigomeke) muri uyu murwa kuko iby’ubukongwe (ubuhangange) bwangiza ntago bijyanye n’icyerekezo kabisa ! Asante ! (Murakoze)

Wangu ndumva akaguru kabizanye (gatangiye kundya) kandi nari naje siberi (cyper – internet cafe) ku mbago reka ntigite nsubira kw’ipale (Palais – nsindagire nsubira mu rugo) buriya tu nimara gusubira ku myako neza (gukira) tuzapanga… hagati aho mugire ibihe byiza ! Uwabishobora yangeraho akantera ka pole… mba mw’itawuni (town) hagati umuntu wese ubona ajya ju (asobanutse) wabaza kwa Kanaka yahita ahakwereka ! Turi kumwe tu !

Jabulesi ! (Jah bless ! – Imana Ibahe umugisha)

KANAKA

Ibitekerezo

mubyukuri nkuricyije,amagambo mbonye hari heju nka Leta y urwanda yagakwiye kunjya,ihana,umuntu wese wakoze,icyaha ducyiricyije,uburemere bwacyo murakoze mbaye mbashimiye

ishimwe kenny brian yanditse ku itariki ya: 7-09-2012

mubyukuri nkuricyije,amagambo mbonye hari heju nka Leta y urwanda yagakwiye kunjya,ihana,umuntu wese wakoze,icyaha ducyiricyije,uburemere bwacyo murakoze mbaye mbashimiye

ishimwe kenny brian yanditse ku itariki ya: 7-09-2012

Uratudindije cyane. Gira ugaruke utubwire aho wari uri, n’ibindi umaze iminsi witegereza

Amata yanditse ku itariki ya: 5-09-2012

ibintu ni hatari kweli.sinarinzi ko abazitwara mwabagirira agahali. ibintu ni danger kabisa

gakweri yanditse ku itariki ya: 31-08-2012

INKURU Z’ABANA!

stevens yanditse ku itariki ya: 22-08-2012

poa man gahunda ni ya Allah

danger yanditse ku itariki ya: 13-08-2012
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.