Kanaka

Nzakagendana zirahitinga muri hudu !

Siku Mingi Marafiki, (Iminsi myinshi nshuti zanjye)

Yanditswe ku itariki ya: 24-09-2012 - Saa: 14:47'
Ibitekerezo ( 9 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Mayi furendi (my friend), ubu noneho nta gahezo (amayeri)… sinajyaho ngo ngutere injuga za fo (nkubeshyabeshye by’amafuti) ku mpamvu zari zaratumye mbakuzaho ku ma sitori ya Keji Eli (ntari nkibagezaho ibibera I Kigali)… Mu by’ukuri, nanjye tu nari ndi ku gatigito (muri gahunda zanjye) nk’abandi bashishozi bose bakaniye (abanyabwenge bose biyemeje) kugendana n’icyerecyezo…

Mani, ku mujeni (jeune) wese ufite viziyo (vision) udashaka kujya ku rutonde rw’ababwahagiranye (abo byayobeye) muri iyi tawuni (town –umujyi) igihe cyo gushaka lo (amafaranga) n’iki!... Umuntu akiri kuri kime zo gucapurisha wangu ! (umuntu agifite imbaraga zo gukora nshuti yanjye!) Ubwo rero murabyumva kubera guhora hewani (guhora muri rwinshi) kubona umwanya wo kubapyaturira agaketi biba ari danje !(kubona umwanya wo kubandikira ntibiba byoroshye)… Buriya ni ugupowa mugacensa bya kijama tu! (Ni ukunyihanganira tukiyunga nk’inshuti)… Nizere ko tu nta bifu (beef – intugunda) hagati yanjye namwe (mutanyanze) Bongo? (Sibyo?) Niba kandi hari umfitiye agahari (uwandakariye)… Yambwira nkamushaka tu nkamucomokana (nkamujyana) ahantu fulani ngapesa akava hasi kwa je (nkamusohokana nkamusengerera akishima)… Ha ha ha!

Sasa rero ndagarutse kuzibaha nk’uko nsanzwe mbigenza samu tayimu (sometime – rimwe na rimwe) kandi noneho ubu hari ahantu nafatishije imikabwe (nabonye akazi gahoraho) ku buryo agatigito kagiye kugabanyuka nkajya mbona akanya gahagije ko kubapapariza sitori furu tanka! (full tank - kubagezaho amakuru yose)

Ok, uyu munsi izo nashatse kubagezaho n’iz’ibintu bimaze iminsi kabisa bimbihiriza (bimbangamiye) mw’ikaritsiye mbwitsemo (quartier – urusisiro ntuyemo)… Mani, hari “Nzakagendana” (abiyita abarokore) zafunguye ikanisa (urusengero) muri hudu (neighborhood – umudugudu) ebana hagati mu mageto (ghetto – amazu) kabisa! Sasa rero, iyo wikendi (week-end) iteyemo (igeze) baba sarishije (basizoye) kuri myuzi (music) ngo zo guhimbaza…

Wangu, ni danje! (danger – birakaze), satade na sande (Saturday – Sunday) hakuna kulala (nta kuryama)… barahitinga (hitting – barizihiza) ivumbi rigatumuka… kabisa wagirango baba basagambye ku mangurutsa! (banyoye ku biyobyabwenge!) ku buryo nawe iyo waraye waserebuye (celebrer – wagiye mu birori) ushaka gupumuzika (kuruhuka) ngo wivure hangova (hangover – amavunane) ubwo nyine ukuzaho (urabyibagirwa) kuko ntushobora gufunga ijisho n’isawuti (urusaku) baba batera mw’ikaritsiye yose… Kandi mani bafite imizindaro yakwica! (bafite ibyuma by’umuziki bikaze) n’ubwo bwose icy’ubuhanzi ku njyana cyo kitahabaye na gato kabisa! Ni ugusambuka tu! (Nta njyana ya muzika nzima ahubwo ni ugusaragurika gusa) ku buryo nibaza niba kabisa bo baba bumva baryohewe uretse ko bo yewe ngo baba bujujwe hayi (high – isindwe) z’umwuka wera ntawashobora… Nibaza niba n’Imana bahimbaza Ikunda ibisingizo bya bomboribombori… Enewe, (anyway – ibyo aribyo byose) kila mutu na swingi zake ! (buri muntu n’ikimushimisha)

Shida (ikibazo) njyewe mfite ni imwe kandi nibaza ko nyihuriyeho n’abatari bake... Buriya kweli ko twirirwa dukangurirwa gukora ibintu binyuze mu buryo, biri kuri gahunda, bitagize uwo bibangamiye, tugashishikarizwa kwihesha agaciro… biriya bintu bya zagala zagala (bidafite gahunda) by’amadini

y’inzaduka n’insengero zidasobanutse ahantu hagenewe guturwa koko mwe mubona bijya mbere? (aribyo?) Njye mbona wapi kabisa! (mbona bidakwiye!)

Inzego se za Leta zishinzwe kuyobora abaturage mu gukora ibintu biri fuleshi (fresh – byiza) bijyanye n’icyerekezo zibikoraho iki? Njye kabisa mbona hakwiye gufatwa ibyemezo kugirango ibintu nka biriya bibangamira umutuzo wa benshi kandi baba bibereye mu ngo zabo bicike. Niba ari abahimbaza Imana, ni byiza kandi nta ribi ryabyo (birakwiye), ariko babikore mu buryo n’ahantu bikwiriye! Akandi tu nakwibwirira ba “Nzakagendana” baba banzahaje muri wikendi ni uko urusaku rutandukanye na myuzi (music) nyayo… Icyo nzicyo batuje bagasenga neza kandi bagahimbaza Imana bapowe (bitonze) byarushaho kuba byiza kandi nibaza ko na Mwenyezi Mungu (Imana Ishoborabyose) byarushako kuyinogera bityo ibisabisho byabo bigacamo fuleshi! (amasengesho yabo akagenda neza) Asante! (Murakoze!)

Ngayo nguko… mbaye mbacitse tu buriya turi kumwe suni (soon – vuba aha) mbagezaho ibindi bincanga muri yi Keji Eli yacu!

Bigapu! (Big Up!)

KANAKA

Ibitekerezo

Komeza muduhe imyotso mani

Visiteri yanditse ku itariki ya: 30-01-2017

Yap yap garafurere, watsa apu? Ako kantu tu, erega nawe urayoka! Ariko tu sinzi niba ba gitifu bo izo dilu zikinirwa aho mu mahudu zibuza abantu umudendezo bataziyoka?
Tuko wote, suni.

kura yanditse ku itariki ya: 11-11-2012

Kanaka ndakwemera pe! Uzi gushishoza rwose. Ariko ubwo ukata itawuni nta ribi, wazambariza Ndayisa niba nta gace bateganireje amasengero nkuko bateganije agace k’inganda mu mugi noneho abahitting ingoma zabo bakabikora ari ntawe babangamiye?

ndugu yanditse ku itariki ya: 5-10-2012

GUSENGA NI INGIRA KAMARO, GUSA ABANTU BABIKORERE AHABUGENEWE KANDI BUBAHE UBURENGAANZIRA BWABANDI KANDI BOSE SIKO BAMEZE.THANKS

happy yanditse ku itariki ya: 2-10-2012

komerezaho kutugezaho udukoryo

dushimiyimana yanditse ku itariki ya: 1-10-2012

komerezaho kutugezaho udujoryo

dushimiyimana yanditse ku itariki ya: 1-10-2012
  • 1
  • 2
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.