Kanaka

Mana… Man!!!*

(*Umva Isengesho ryanjye!!!)

Yanditswe ku itariki ya: 24-06-2014 - Saa: 11:35'
Ibitekerezo ( )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Mana… Man,

Sinakuzoweya urabizi, uranzi, nanjye ndakuzi kandi ndakwemera… Uri Mufalume, Uri Mwenyezi Mungu, Uri Viye Bale kandi uri n’Umujama! Warambwiye ngo njye ngusenga, nguhimbaze kandi nanakuganirize nk’ishumi yawe mu gihe nzaba ndi muri tenke cyangwa tu amayisha yancanze

None rero wangu, nje imbere yawe ngo nkubwire shida zimpangayikishije izi masiku unsayidire guhitamo fuleshi no gukora igikwiye... Bongo? Ndakwizera ntiwanyobya uri umushishozi kama kawa kandi wamvanye ahakomeye siwezi sahawu

Dore uko ziparitse sasa:

Mana, njye nsigaye ndeba layifu kabisa ikansiga nagerageza kwiyumvisha akajya mbere ngo ni agaki bikancanga kurushaho… Nawe se;

Isi yabaye mesha bya hatari, ntawukita kuri mugenzi we nk’uko bikwiye, ubumuntu bwaracuyutse, inkundo zabaye inshinwa, ifemba y’ubukaro niyo itulidinze… Ubwenge bwitwa ko ari bwiza ni ubwo gushakisha ubukanda utitaye kubo ugomba gukandamiza kugira ngo ububone, ubwenge bwo gutandukanya icyatsi n’ururo, guhitamo icyiza aho gushidukira ikibi bwitwa ububwege… Ngo niko zikinwa da! Wamenya ari ibiki?!

Muri rusange ndeba biheviya ya Muntu nkanungunika sana ariko byagera mu rubyiruko ho nkumva nava ku biryo wallahi kuko uburyo tubayeho, urugero nka hano Keji Eli, rimwe na rimwe nibaza niba ejo hazaza atari wonyine! Kuko kurambana imyumvire na gemu nk’ibyacu biragoye… Sinzi icyo ngomba gukora kabisa!

Ku giti cyanjye naragerageje, kandi n’ubu sinkuraho… Nawe uzi inzira wanyujije, ibyiza wankoreye sinabishyira dawuni! Ariko kabisa numva ndambiwe dilu zimwe na zimwe ku buryo numva ngeze mu gihe cyo gufata ibyemezo bitoroshye byo guhindura layifu yanjye… Ariko kandi nanone kuko iri mu biganza byawe ntacyo nakora ntakugishije inama ngo nakwiragize!

Niyumvamo ko utandemeye gu safaringa, kuba umubaya ngo mbe nagira uwo ninjiriza ubusiku cyangwa ngo nkore amadega… ayo nakoze arahagije! Nziko umfitiye umugambi kandi mwiza wo kwigeza aheza nkanakora ibyiza muri iyi duniya wantujemo!

Mana, ntiwandemeye guhiga Mula ariko wampaye ubwenge n’ubushobozi bwo kuzegeranya kugira ngo ngire icyo nigezaho njye n’abantu banjye… Nyereka inzira nyayo yo kubigeraho wangu! Ndabizi ko uri wowe uzitarasa...

Iby’inkundo byo mbona byarancanze, nushaka uzabe ubipowesheje, abo nkunda ndabazi kandi nabo baranzi… Ndabakuragije bose n’ibyo dupfana byose! Iby’ama kapo nasanze bitajya mbere ahubwo biramveteza, buri gihe nagerageje byarancanze… Nibiba ngombwa nzajya nkundana urwa bubyizi! Hahah… Ni bulage wana!

Cyane cyane ahubwo, nkwisabiye gukomeza kundinda nk’uko wandinze eva sinse kandi ukomeze umpase no ku migisha itavunje burya birambera nawe urashona… Hum? Ubushishozi hafi, Undinde siteresi, Bifu z’abisi uzinyuze kure yanjye, kandi unyobore inzira igana iwawe… Ariko mu gihe nkiri aha, nshyira ku myako Man!

Asante wangu, reka ndyame ejo ni agatigito kuri za mvune…

Kanaka

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.