Kanaka

Maketa kw’isoko rya Keya !*

(*Indaya mu Kwigurisha!)

Salama Kope! (Copains – Mukomere Nshuti!)

Yanditswe ku itariki ya: 18-10-2013 - Saa: 14:19'
Ibitekerezo ( 6 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Nizere ko mumeze bo muri hudu… Nanjye meze fuleshi ndacyeye mu murwa! Mba ndi ku gatigito tu nkuko bisanzwe ariko ntibimbuza no guhora ncekinga akajya mbere ngo ni agaki kugira ngo nze mbasunikire sitori twiganirire ku byiza, iveni n’amadega bibera muri iyi siti yacu ya Keji Eli!

Ejo bundi rero, nitarasirize mvuye ku mikabwe amasaha ya swari asa nk’ayegeye imbere… Ubwo nari mfite muri mind – mu bitekerezo kwicisha ku ligala kidogo kugira ngo mfate rimwe tu nsubize ubwenge ku gihe ubundi mbwinjire! Bucye bwitwe ejo…

Nimanukiye tu ku ma kashe pole pole mu rwego rwo gupoteza muda no kulecyinga gemu… Muranzi mbese! Bongo? Hihih

Icyo nababwira cyo, namwe mujya mubyibonera, I tawuni yacu iraka kabisa! ibyo ngira ngo nta n’uwakwirirwa abitindaho… Ariko uzi ko ubona n’imihanda ubwayo iri kuri Swaga mani? Wallahi ni danje! Njye pasonali numva binteye ishema kabisa! Kandi namwe nibaza ko ari uko…

Gusa ariko, ngo ntabyera ngo de!, nongeye gutungurwa no kubona fasi na fasi ibintu by’ubumaketa bweruye byatangiye kongera gufata intera muri Keji Eli kabisa… Sinzi ko namwe mumaze kubibona, ariko ahantu henshi ubu akabwibwi gapfa guteramo Makangu zikishyira ku imyako zikajya kw’isoko rya Keya! Kandi basigaye babikora ku mugaragaro wana!!! Nta n’amahaya bikibatera kabisa hari umu dada umwe ninjiriye ndamubaza nti:“ubiterwa n’iki kwigurisha?” ubwo uzi ukuntu yambwiye? Ha! Ngo:“Mani, ntago nigurisha ngurisha Keya! Ko ntawe ungumana se?”

Ubwo nabuze icyo ndenzaho, nkanja amanwa nca mu byatsi!

So, Icyo nashakaga kwivugira hano ni kimwe! Iyi ishu y’izi Maketa ngo ziri kw’isoko rya Keya yari ikwiye gufatwa siriyasiri hagafatwa ingamba zo kugira ngo ibi bintu bicike, cyangwa se afazali niba bitabasha kuranduranwa n’imizi bigire uburyo bikorwamo buri kuri sisitimu izwi nk’uko numva ngo mu bihugu bimwe na bimwe byateye imbere, ntumbaze niba iryo naryo ari iterambere nyabaki!, bagira n’amashyirahamwe n’amakarita! Hahahah… Nta bwisungane mu kwivuza se ahubwo? N’ibimina byo kwiteza imbere? Hahahah… Wallahi hasigaye kuzumva bashyizeho Koperative KOUMA Hahahahahah…

Umva wangu, ngo akabi gasekwa nk’akeza, njye nabibwiriraga izo mba mbona hanze aha zikancanga tu! Naho ubundi ngo habwirwa benshi hakumva beneyo! Uhm?!

Kwa hiyo, ndabayobye!

Tuko wote!

Kanaka

Ibitekerezo

ewana ntukatwinjirire 4 kuko urebye services dukemurira abantu ziruta izitangwa kubitaro kure cyane, niyompamvu ubona ntamuntu watubuza gukomeza gutanga iyi service,iturutira n’akazi ko mubiro reba nawe: bamwe dutunze ingo kandi zimeze neza, twishyurira abana bacu amashuri kd meza,abandi bishyurira naza iniverisite,kana reka nkumbwire nikindi utari uzi buriya nabo mubiro burya baraza tugatangana keya iyo barangije akokazi kuko kgl ntabwo watungwa n’umurimo umwe, ikindi udakwiye kwirengagiza nuko nokubona akazi mwiyi minsi bigoye cyane!gusa tuwukorana ubwenge nubushishozi ahubwo nawe uzaze tukugezeho keya ya oruginari.bye

bike yanditse ku itariki ya: 7-11-2013

ariko ubwo s’injunga man?!! eniwe ko hari amagambo menshi utavuga mu mvugo y’abatawuneri kandi abaho??

Israb yanditse ku itariki ya: 3-11-2013

Maketa niki?

KIKO yanditse ku itariki ya: 25-10-2013

Kanaka, uba wazizanye man! Icyo gukundira ni uko utaje Kgl kubara amazu! Nanjye izo Maketa naraziboneye, zateyemo imbere y’ahahoze Cadillac n’agahanda gakomeza Kimihurura-Papyrus! Njye naketse ko ahubwo byabaye legalayized (legalised) kandi bakaba barekurira Rwanda Revenue!

Ida yanditse ku itariki ya: 21-10-2013

Hahahahaah kanaka ko ntagushira amakenga????ubwo ntibaguhaye iyo keya koko????lol

capable yanditse ku itariki ya: 21-10-2013

kanaka uri umusaza uri umusaza.ndakwemnera

Kanaka fan yanditse ku itariki ya: 20-10-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.