Kanaka

Insongi izehetse ivamo iki ?!*

(*Umusongalele ushaje akora iki ?!)

Wangu Koma ?! (Nshuti bite?!)

Yanditswe ku itariki ya: 3-03-2015 - Saa: 23:07'
Ibitekerezo ( 2 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Man, ndi ku miguruko agatigito kameze fo tawuni ariko tu nshatse gufata akanya Fasta-Fasta kugira ngo mbabaze akantu kamwe mperutse kubona ndatangara, nkibazahoooo… bincanze ndavuga tu reka nzabaze abajama !

Sasa, ejo bundi nari ndi ku agatigito mw’i tawuni gutya tu mu madilu, mpura n’umuniga umwe gutya tu tuziranye tangu zamani nawe ari kurya rege biboneka ko yarari kuri dilu ihiyeKama kawa yarari kuri swaga z’ubugome niko yabaye… Nta mambo menshi , gusa tu icyo nabashije kubona ni uko yazehetse bya hatari n’ubwo akiri ku myako , imyaka imaze kumubana myinshi wallah… Mbese nkanjye aha ! Hahah… Wagira ute se ?!

Ok, ibyo ubwabyo nta gitangaje kirimo, gusaza ni nk’ibicurane, iyo byagufashe ntaho wabihungira kandi ntushobora kubihisha, wabishaka utabishaka urashoreza tu ! Ubusaza nabwo, n’iyo warya imicongo, ugashyiraho fulesheri za gute, biranga bikaboneka ko ukoreye imbere !… Sitayilo yose wajyaho , n’iyo yaba ihitinga gute ntibibura kuboneka ko utakiri umupeti ahubwo ugaragara nk’insongi yazehetse… Aho rero niho hazamo tena !

Ubwo, namwe murayoka, natashye ndi kuzibazahooo, bituma ntangira kwitekerezaho bya hatari. Man, ku buryo ngeze no muri geto nagiye imbere ya mira ntangira kwizuminga, ubwo niko mbara imvi, ari nako nibaza ibintu byinshi… Ari nabyo nshaka kugira ngo namwe mumbwire uko mubyumva, tumenye uko ziparitse!

None se buriya, Man, umuntu ashobora kuba insongi kugeza ku myaka ingahe? Ese kweli, nta gihe umuntu agera akagomba gusubiza mayindi ku gihe akajya muri gemu zijyanye n’imyaka ye? Naho se swaga, buriya kweli umuviye yapokese mubona atari umukemo? Aho kandi simvuga abatipe gusa, n’amademu ni cyo kimwe; hari swaga, kwafe n’ikirungo ubona biba bitajyanye n’umukobwa watangiye gusa nk’umumere (umubyeyi) agikata amaveni mu gakino… Ni byinshi tu, ntawugiye kurara aha!

Ewana, murabizi ko ntawe mba nshaka kwinjirira mpora mbivuga, ariko tu mba ngirango twiyigeho turebe ko twajya mbere! Kuko, niba Keji-Eli iri gutera imbere ku ma spidi twese tubona, natwe nk’abatawuneri twari dukwiye kujyana n’iyo viziyo tukitabira cyane cyane icyaduteza imbere kurusha tu gushaka kwirira hit nta n’akantu umuntu yibitseho…

Kabisa ni feke kandi biranababaje kubona insongi izehetse itigita muri swaga ziri aho tu, nta bukaro , nta na gahunda yo kubwubaka ngo ni ubutawuneri… Jiwaze!!!!

Ngayo nguko, nciye mu byatsi… Turi kumwe tu!

Kanaka

Ibitekerezo

Ba bandi bashinzwe umuco n’ururimi rwacu rw’umwimerere,nibatabare kuko tubaye abanyamahanga mu gihugu cyacu birarangiye niba tugiye kujya dushaka abasemuzi basemura ikinyarwanda mu Kinyarwanda.

Kibamba yanditse ku itariki ya: 17-04-2015

ibintu ni danger

kuki yanditse ku itariki ya: 4-03-2015
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.