Kanaka

Gupesesha ni umukemo kuri sosayati*

(*Gusabiriza ni igisebo kuri society)

Hayi diya ! (Hi dear !)

Hahaha… Mani, nanjye nsigaye nshona silenge (nsigaye nzi slaing – imvugo) yo kuri fesibuku (facebook)…

Yanditswe ku itariki ya: 5-10-2012 - Saa: 17:38'
Ibitekerezo ( 6 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Sasa se mumeze bon ? (murakomeye ?) Wangu, njye ndi ku myako ndavibura (meze neza cyane) ejo bundi nkoze jampu (jump – nasimbukiye) Asitirida (Astrida – Butare) mu ka dilu (deal – gahunda) kamwe gutya tu ngira amacensi kararya (bigenda neza) bahita bampesa (bampa amafaranga) ngaruka ndi hewani byanze gusubirana (nishimye cyane) ubu ndi kuri swingi z’insazi (swing - mfite ibyishimo bidasanzwe)… Ku mipeso nakwica ! (mfite amafaranga) hahahah..

Reka rero mbahe kuri sitori (story – inkuru) tu nkuko bisanzwe… Ubwo nyine nk’uko nari mbibabwiye hejuru, igihe najyaga Huye nageze muri gare Nyabugogo maze gukatisha tike (ticket) muri ajanse (agence – agency) mba mbwitse mw’ibasi (nicara muri bus) ntegereje ko dutsimbura (duhaguruka)… Ngiye kubona mbona haje umubile (umusore) w’umu rasi (rasta) ariko tu ubona ko ari agahezo ari kirizeri (criseur – utagira amafaranga) w’ipanci wabwahagiranye (ari umutekamutwe w’umunyabibazo). Mani, isari yari yamurenze iseseme ari kugenda asaba umungazi (ashonje agenda asabiriza) ku mbehe (amatagisi) zose zari ziparitse zuzuye aba pasenja (passenger – abagenzi)… Wabonaga ba bademu bandi bapesesha (abagore basabiriza) bamugiriye ifitina rya hatari (bamwishyizemo bikomeye) kuko yari yakabye iseta (yari yavogereye agace kabo)… Tipe anyinjiriye (uwo musore angezeho) abanza kuncensa (kumpa amacensi – chance – indamukanyo y’aba rasta) arangije atangira kuntera injuga (kumbeshyabeshya) z’ukuntu ngo abura ubu fo rare (amafaranga make) kugira ngo yuzuze tike imujyana kwitabira igitaramo aho yagombaga gupafominga (performing – kuririmba) kuko ngo ari umusani (umuhanzi)… Kope (copain – nshuti), nabuze uko mbigira kubera ak’ubujama tu katabura (aka gisore) mutera i sambale (cent balles – muha ijana) arikura (aragenda) ariko nsigara nzi ko tu anyomoye kwa je (ayankuyemo ku mayeri)… Numvaga nta ribi (nta kibazo) kuko nari ngiye kuri dilu z’imiguruko (ngiye muri gahunda zikomeye) mfite morali za ufu (fou – mfite akanyamuneza kadasanzwe)…

Ariko rero sasa, byatumye nongera kwibaza ikibazo kirebana na bariya bantu bapesesha ahantu hamwe na hamwe muri iyi siti (city – umujyi) yacu cyane cyane ahakunze guhurirwa n’abantu benshi nko muri gare, ku masoko n’ahandi… Sinzi uko mwe mubyumva, ariko njye kabisa mbona ibintu byo gupesesha ari umukemo kuri sosayati nyarwanda ! (ari igisebo ku muryango nyarwanda).

Mu gihe turi muri gahunda zo kwihesha agaciro mbona ibintu byo gupesesha bitajya mbere kuko nta shema, nta gaciro kari mu kubaho tu utegemeye (wiringiye) gutungwa n’abandi. Ikigayitse cyane kandi ni uko usanga abenshi mu bapesesha nta n’ubumuga bwa hatari (buhambaye) baba bafite bwababuza gushaka imikabwe bagatumika (gushaka akazi bagakora) nk’abandi bose… Cyane cyane ko tuzi ko hari imipango (gahunda) yashyizweho na Leta yo kugirango abo bantu bafite ibibazo by’ubumuga iveni (even – ndetse) n’ibindi bitandukanye bahurizwe mu mashyirahamwe, bafashwe kwifasha. Harimo nk’ibintu byo kwigishwa imyuga no guterwa inkunga mu bundi buryo bwinshi butandukanye. Ikindi kandi tuziko hari benshi bafite ubumuga butandukanye bakomeje kugaragaza ubushobozi mu bintu biganisha kw’iterambere ryabo bwite ndetse n’iry’igihugu !

Mbona rero gupesesha haba harimo n’ingeso mbi y’ubunebwe ndetse no kutiyubaha dore ko benshi mu bapesesha usanga baniyandarika mu buryo bwinshi, nka bariya bademu usanga bafite inswende nk’icyatanu (abana benshi) zituma isazi ahongaho… Buriya kandi n’ubwo mubona barerembura amaso kuriya, akenshi aba ari hayi (high – isindwe) kuko abenshi muri bo bakoresha ibiyobyabwenge tuba twabaguriye iyo tubaha kashi (cash – amafaranga) zacu tuba twavunikiye !

Nkaba numva rero iki ari ikibazo kizwi n’inzego zibishinzwe, nkaba mbona hari hakwiye kongerwamo kime (imbaraga) mu kurwanya ingeso mbi yo gupesesha kuko bitajyanye na gato n’umuco nyarwanda kandi bikaba binabangamiye gahunda abanyarwanda twese turimo yo kwihesha agaciro twereka amahanga ko kweli « Ak’imuhana kaza imvura ihise »…

Ngayo nguko, reka mbe nciye mu byatsi (mbe ngiye gato) turi kumwe…

Pisi ! (Peace)

KANAKA

Ibitekerezo

Kgl nidaje man turihiringa bikanga cg bigacamo t ntaribi

Fabrice yanditse ku itariki ya: 23-08-2014

Ariko mugerageze kwandika ibintu mu hesha agaciro ururimi rwacu. Simbonye umwanya wo kubisoma ngo ndebe icyo mwigisha.ariko hari ibyo mukwiye kuvana mu mvugo zanyu!
Urugero’Sasa se mumeze bon’

Umusomyi@com yanditse ku itariki ya: 30-11-2012

yes man kwifege se nawe ujya ujyerageza peace

murangwa leonard yanditse ku itariki ya: 26-11-2012

Rwose ibyo KANAKA avuga nibyo. sinirengagije ko ubukene bubaho ariko nibura hasabirize uwamugaye gusa. None se umuntu azava iwabo mu cyaro nagera mu Mujyi abeshweho no gusabiriza bamuterere inda mu muhanda abyariremo namara no kubyara umwana akuriremo nyuma n’abo yabyaye ashyire ku muhanda nabo basabirize koko? Iki ni ikibazo cy’igihugu(national issue)Leta nishyiremo ingufu zose abananiranye bafatwe kuko umunyarwanda ukuriye mu muhanda ntagaciro aba afite. Icya mbere nta confidence agira ahora yikanga n’iyo yaba ntacyo yibye.

MARTIN yanditse ku itariki ya: 11-10-2012

Mbere yo gusaba ko leta yahagurukira ikibazo yo "gupesesha" banza nawe ubwawe ku giti cyawe ureke guha amafaranga abio "bapeseshi" .

Hagati aho Kanaka gabanya ububaylone , kuko nawe ejo byakubaho !

Muheto yanditse ku itariki ya: 11-10-2012

Interessant comme topic!!!

Roger yanditse ku itariki ya: 6-10-2012
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.