Kanaka

“GE Ishu” ni gute ? (Gay issue muyumva mute?)

Jyambo ! (Jambo)

Yanditswe ku itariki ya: 19-04-2012 - Saa: 12:50'
Ibitekerezo ( 11 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Ha ha ha… Ku giswahili nakwica ! (ndahanitse !) Ntibibatangaze marafiki (nshuti ) nari maze iminsi muri Isita Afrika (East Africa) niyo mpamvu mwari mwaranzubaye (mwarambuze)… Urukumbuzi ni furu (full – ni rwose)…

Sasa se muko powa ? (mumeze neza ?) Jyameni, sore (sorry - mumbabarire) kabisa naciyeho (nagiye) ntababwiye ariko tu ndizera ko muri bunyumve kuko nabonye censi (chance – amahirwe) yo kuva hasi (gutera imbere) sinari kuyaswata (kuyitesha) Bongo ? (siko bimeze ?) Kandi buriya hari ukuntu ugotwa ugatambaza dilu zawe (wibeshya ukavuga gahunda zawe) ugasanga babiloni zikuriye inamba (ab’isi bagutwaye amahirwe yawe)… Burya ntuzagotwe muntu wanjye !

Ahan, wangu nk’uko mubyumva rero udushya two ni twinshi... Icya mbere nababwira ni uko kuva aho duherukanira ntago naryamye (ntago nataye igihe) ahubwo agatigito ninjye nako (ndi muri gahunda nyinshi) amayisha (ubuzima) nayo agenda anyereka inyinya bunyi bunyi (amahirwe agenda ansekera buke buke)… ubu nkaba nibitseho ka kategori (permis – uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga) n’ubwo nkiroba tu (ngitwara imodoka ku biraka) ariko nta ribi… visiyo (vision - intego) ni imbehe (imodoka) yanjye bwite! Inshala (Inch’Allah – Imana nibishaka)… N’ubwo ako ka dilu nababwiye nari naherekeje boss ku zana I kebo (imodoka) ku cyambu… Si fuleshi se? (si bizima se?)

Oke, izancanze ariko cyane cyane nashakaga kubagezaho ubu ni ibintu nabonye mu bihugu bimwe na bimwe nkaba nsigaye mbibona na hano iwacu Keji Eli (KGL – Kigali)… numvishe babyita ngo ni “GE Ishu” (Gay Issue ) ! Nkurikije uko nsanzwe mbiziho kidogo (gake) ni ibijyanye n’inkundo hagati y’abahuje ibitsina baba abagabo cyangwa abagore… Ntago nari narigeze mbitindaho kuko atari utuntu twanjye (ntago binshamaje) ariko tu najyaga numva abajyama (inshuti zanjye) bavuga ngo I Jyosi (I Nyamirambo) habayo ama Pede (ariko naje kumenya ko iryo zina atari ryiza kandi batarikunda kuko ari irigenurano kandi ripfobya uburenganzira bw’aba “GE”… Sijyuwi !) nkumva tu ko ari ba batipe (types – abasore) biyambarira bakanitwara nk’inyasito (abakobwa) kubera impamvu ntigeze nshaka no gusobanukirwa kuko kuva kera numva ko buri wese afite uburenganzira bwo gukora icyo ashatse mu gihe kitabangamiye abandi! Nabonaga tu utujyama turi fani (funny – dusekeje) nkisekera nkumva ko ari ibigezweho… Yego ndi tawuneri ariko iwacu n’icyaro kandi burya ngo n’iyo wakivamo hari igihe cyo gitagushiramo fuleshi… ni nka ka kabaye icwende mbese ! ha ha ha…

Gusa naje gusanga “Ge Ishu” ari ibintu biri siriyasi sana (serious – bikomeye)! Buriya ku batabizi hari aba “GE” b’abahungu ndetse n’ababakobwa bakunze kwita aba lezibiyene (lesbienne)…nabanje kugira ngo abalezi niho byavuye…ha ha ha… Sore! (mumbabarire). Icyo bahuriyeho ni uko bose baba bari omosegisuweli (homosexuel) uko babinsobanuriye akaba ari ugukunda cyangwa gukururwa n’abo muhuje igitsina bikaganisha ku rukundo ndetse no ku mibonano mpuzabitsina. Kuko buriya ngo uretse tu kwishyira ku myako ku du sitile (style) tw’aba demu (kwambara neza imyenda y’abagore) cyangwa tw’abagabo ku bakobwa, gupfumura amatwi, koga parufe (kwitera parfum nyinshi cyane bikabije), n’ibindi bitandukanye bifatwa nk’ibimenyetso bibaranga… ngo nabo ubwabo bariterana da ! (bagirana imibonano mpuzabitsina)… Ngo iyo omosegisuwalite (homosexualite) hari igihe iba iri muri kamere (nature) bitewe n’uko umuntu yaremwe sinzi ibiboro ngo bya orumone (ibintu by’ama hormones) bibitera bansobanuriye mu ma siyansi ntazi (science), ngo hakaba n’ibindi biterwa n’uburwayi bwo mu mutwe bwa pisikoloji (psychologie)… urebye biva nko mu myitwarire itewe n’uko umuntu yakuze n’ibibazo yahuye nabyo cyangwa ingero yigiye ku bandi…

Gusa numbwo aho byandenze bikageraho nkumva ndakorogewe icyo nakuyemo n’uko ntawe nacira urubanza muri abo ba GE bose baba abahungu cyangwa abakobwa… kuko buri wese aba afite impamvu ze zibimutera ziba rimwe na rimwe sitamuturutseho nkurikije uko nabyumvise !

Wangu ikibazo mfite ni kimwe! Numvishe ko mu bihugu bimwe na bimwe bitemewe ndetse bikanahanirwa n’amategeko kuba umu GE ariko hakaba n’ibindi biha uburenganzira aba GE bakikundanira kuri « bose-babireba » (ku mugaragaro) yewe babishaka bakajya no mu mago (bakarushinga) bakaba ndetse banakwadoputa (adoption – kurera abana)… Ni danje walah! (Nibyoroshye) ! Sasa niyambiye (mumbwire) buriya “GE Ishu” hano iwacu ni gute? Mubona ari sawa ? cyangwa ni fo? (ni byiza cyangwa ni bibi ?)

Ku bwanjye ngereranyije n’umuco nyarwanda nk’uko mwumva mbona bidafitinga (fit – bitajyanye) kabisa sinajyaho ngo mbabeshye ! Kuko numbwo ndi rasita (rasta) nemera furidomo (freedom – uburenganzira bwa buri wese) ndetse ku giti cyanjye akaba ntacyo bintwaye… yewe baranavuga ngo n’umuco ugomba kujyana n’iterambere kandi ndabyemera ariko nibaza ko tugomba

kureba icyo twita iterambere ngo ni iki ? tukareba ikijyanye n’umuco wacu kuko niryo shema ryacu, sibyo se? None se tuzajya twakira ibije byose ngo ni uko bivuye mu bihugu byateye imbere?

Kwanza nanumvishe ko igiswaku (SIDA) kicyaduka cyakwirakwijwe cyane n’aba GE kubera uburyo bakoramo imibonano mpuzabitsina hagati yabo! Kugeza n’ubu kandi bivugwa ko aba GE baba bafite risike (risque ) yo kwandura kurusha abandi . Unasikiya ? (muranyumvira?)

Uko byamera kose kandi n’uwamponda sinanoga… nta gihe nzabona kupule (couple ) y’abajyama babiri cyangwa y’abademu babiri indutira kuba nziza umubile n’umu bebi (umusore – n’inkumi) batotse basharamye… Niko byahoze kuva isi yaremwa ! Byatangiranye na Adamu na Eva ! Apana Adamu na Dadou cyangwa Eva na Vava ! Sema Basi !!!

Wandugu (Bavandimwe), turi kumwe!

KANAKA

Ibitekerezo

umva musaza kubaho kiraslazi maen zinkinire uzitugezeho ibyo ari byo

honore yanditse ku itariki ya: 30-07-2012

I am not homophobic(trust me) but I hate gays and Lesbians as I hate mosquitoes and rats. Or simply let me be clear: I HATE THEIR PERVERTED BEHAVIOR THAT CAN LEAD TO THE DESTRUCTION OF MAN KIND

Martin yanditse ku itariki ya: 25-06-2012

« Comment s’étaient-ils rencontrés ? Par hasard, comme tout le monde. Comment s’appelaient-ils ? Que vous importe? D’où venaient-ils ? Du lieu le plus prochain. Où allaient-ils ? Est-ce que l’on sait où l’on va? Que disaient-ils ? Le maître ne disait rien ; et Jacques disait que son capitaine disait que tout ce qui nous arrive de bien et de mal ici-bas était écrit là-haut. »

Jacques le fataliste yanditse ku itariki ya: 12-06-2012

TURABASHIMIRA KUKO IZI NYIGISHO ZANYU NI DANGE

NIYIGENA METHODE yanditse ku itariki ya: 5-06-2012

iyi site turayemera kabisaa kuko iradushimisha mukomerezaho

NIYIGENA METHODE yanditse ku itariki ya: 29-05-2012

Erega ibya gays/lesbians ni issue iwacu mu Rwanda ariko dukwiye kubisobanurirwa tukabisobanukirwa. Njyewe numva ko bishobora guterwa n’uko umumuntu yavutse/yaremwe (inné or inate) donc ’karemano’. Ngo bishobora nanone ariko guterwa n’ibibazo byo mu mutwe cg se ubuzima umuntu abamo, uregero nk’imfungwa zibana igihe kinini kdi ari igitsina kimwe, abanyeshuri muri internat (bording schools)etc. Bikwiye rero kwiganwa ubushishozi cyane ko na OMS/WHO bemeza ko ari karemano (umuntu abivukana). Gusa ntibyoroshye guhita umuntu abyumva ariko nyine umuntu ufite ubwenge burya arangwa no kumva kdi agasesengura ibintu. Impinduka muri societe zose zibaho rimwe na rimwe mwabishaka mutabishaka. Reka ntange urugero: Kera abantu bakuru cyane cyane abagabo bafataga abana b’abakobwa (mineures) ku ngufu society cg umuryango nyarwanda wabimenya bakavuga ko ari amahano bakunga imiryango. None se ubu umugabo mu kuru yasambanya akana k’imyaka 10 bakamureka? Hashize igihe kinini cyane cyane abana b’abakobwa bavuzwa uburenganzira bwabo ariko byabaye ngombwa k ibintu bihinduka kdi turabyemera turanabishyigikira.

Mu myumvire isanzwe ntibyoroshye kumvu n kwankira ukuntu umukobwa ashobora kunanirwa kwifuza umusore akifuza kuryamana n’umukobwa mugenzi we. No ku bahungu (gays) bikaba uko. Bivuze ko rero niba uwo muntu aramutse asuzumwe bagasanga nta kindi kibazo cyo mu mutwe afite, yahabwa uburenganzira bw kubaho uko Imana yamuremye niba ko habonetse ibimenyetso biri scientific ko ari ko yavutse kdi bikaba bidashobora guhinduka. Ese niba tutemera uko umuntu yavutse ko tutica abasazi cg ibigoryi (debiles)? Kdi abasazi nta biza bakora! akenshi ahubwo usanga babangamiye society.

Niba ari anomalie (inenge) umuntu yavukanye niba ariko twabyita kuki twabimuziza kdi atari twe Mana yamuremye? Nihakorwe ubushakashatsi bwimbitse barebe impamvu kdi hafatwe imyanzuro ikwiye aho guhonyanga uburenganzira bwa ba nyamuke bazira uko baremwe niba koko ariko bimeze.

Murakoze

yanditse ku itariki ya: 3-05-2012
  • 1
  • 2
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.