Kanaka

Ba suruduwiri bigira ingagari homu biterwa n’iki ?*

(*Abagabo bigira intare mu ngo biterwa n’iki ?)

Mambo vipi? (Amakuru ki?)

Wangu, zari zinyuzemo ukuntu… (hari haciye iminsi), ninezere ko mumeze powa (neza), nanjye tu ndateratera kuri za mvune z’abahanzi… (ndaho bisanzwe ndagerageza)

Yanditswe ku itariki ya: 6-11-2012 - Saa: 12:46'
Ibitekerezo ( 7 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Sasa rero nk’uko bisanzwe nifuje nanone kubagezaho agastori (story - inkuru) ku bintu nabonye ejo bundi ubwo nari nagiye gusura famili (family – umuryango) imwe gutya tu y’umuviye (vieux - umusaza) tujya tukibarana muri citi (city – tujya dukorana mu mujyi)… Ariko ibyo nahaboneye byarandenze niyemeza kuzibatambariza (kubibagezaho) kuko birababaje, birarakaje, iveni (even – ndetse) biranasekeje…

Ubwo tu ejo bundi sinzi ukuntu nari ndi ku bunyereri (nta mafaranga mfite) nabwengeranye ndi gupoteza muda mu kibahima (byanyobeye nibereye mu rugo) cyane ko n’imvura yari yabizanye (yabaye ikibazo) nta hantu umuntu yakwikatishiriza (yatarabukira). Nibwo niyongoje (ntekereje) rero kujya gusura tu iyo famili nababwiraga mpanga (nteganya) ko ndibunabatere itiyo (ndi bubavumbe) kuri ka ti (tea – ka cyayi) nkagabanya imbeho… Ikindi nari naremereye uwo muviye kuzamwinjirira rimwe nkitera aho abwitse na famili ye (kuzamusura nkareba aho atuye n’umuryango we). Burya tu njya menya kubana samu tayimu (sometime – rimwe na rimwe)…

Mani, ngeze kwa muzehe nasanze ari danje (danger – bikaze) ! Viye bale (umusaza) usanzwe ubundi ari suruduwiri (umuntu w’amafuti) muri tawuni (town – mu mujyi) nasanze iyo ari iwe aba yigize ingagari bya hatari (yigize intare bikomeye)! Urebye ukuntu aba yikokinze (yiremereje) n’ukuntu famili imuhabuka (mu rugo iwe bamutinya) wagirango ni kibamba wa danje (umuntu ukomeye) kandi, wapi!, ni cyenyejye (umuntu w’amafuti) wirirwa yihiringa (azunguruka) Keji Eli (KGL – Kigali) ku bu dilu (deal – ubugahunda) bwa feke (fake – bw’amafuti) nk’abandi twese… Ariko nyine yigize karampenge (akaraha kajyahe) homu (home – mu rugo) ntawukopfora (ntawe uvuga) kuko yarabahabuye bya hatari… uponyotswe kidogo ni kuri bogisi (boxe – uwibeshe gato arakubitwa)… Bigaragara ko umugore n’abana bakamiritse igiti (bamenyereye inkoni)!

Ikintu cya mbere nahise ntekereza mu gihe nari ndi kumanura kuri ka mukaru (nari ndi kunywa icyayi) nahise nibaza impamvu ki uwo mu viye muri tawuni aba ari umuntu usanzwe yaciye bugufi yagera kw’ipale (palais – iwe mu rugo) agahinduka kuko byarantunguye sana! Icya kabiri narabimugayiye cyane n’ubwo ntacyo namubwiye ako kanya, nanze kumwinjiriza ubusiku (kumuvangira) tena (kandi) ndi kumunywera shuga (sugar – isukari), ariko kabisa byarambabaje, biranandakaza kuko ntibikwiriye na gato gufata famili yawe gutyo. Ubundi nibo bantu uba ugomba guha lavu (love – urukundo) kurusha abandi kandi ukabana neza nabo kuko nibo bagukorera iby’ibanze ukenera mu buzima bwawe bwa buri munsi. Bongo? (siko bimeze?) Nta mpamvu n’imwe umuntu nyamuntu uwo ari we wese, cyane cyane ushaka kwitwa umugabo mu rugo ukubahwa kandi ugakundwa, yari akwiriye guhohotera mugenzi we mu buryo bwose bushoboka, by’umwihariko abo mu muryango we! Mani, njye nkubwire, umugabo ukubita umugore we aba ari nyakabwana kabisa! Nta bubwa burenze ubwo! Tena ni n’icyaha kandi gihanirwa n’amategeko… iveni n’Imana ku bayemera! Sema basi! (Mbwira nawe!)

Hanyuma ikindi nk’uko babivuga mu Kinyarwanda ngo “akabi gasekwa nk’akeza”, byaransekeje kubona ukuntu umuguta w’umuviye usaziye kw’iseta agitigita kuri bahati (akibeshwaho n’amahirwe) agenda akigira kongwe (igitangaza) iwe mu rugo ngo babone ko ari uwa hatari… Kandi yarabwahagiranye (byaramuyobeye)! Hahahahah…

Ubwo niba yarashakaga kunyemeza niba ari iki sijuwi (sinzi), yatangiye gusohora ubu noti bwa senkisa (cinq cent – Magana atanu) atuma amanusu y’amashuga na mituyu (Me2U) z’iribwa (ijana) mu mategeko menshi ukagirango abatumye Dubayi (Dubai! Hahahah… Ubwo umugore nawe niko ari kumukuramo ibinyusi (ibikweto bishaje) kontire (contre – rugeretse) umufuke (umunuko) w’ubusogisi bwagaze (bwashaje) tipe yatereye ibitsi (ibirenge) ku meza! Kabisa, n’icyayi nahise nkireka… Ok! Reka mpoweshe kumukemesha cyane (ndeke kumusebya) ariko kabisa ni danje! Hahahah…

Sasa rero, dore inama isumba izindi muntu wanjye, niba warifuje gukira ukaba utarabigeraho powesha (ihangane) uve hasi ucapurishe jobu (job – ukore akazi) ushyiremo kuraje (courage – umwete) udakuzaho (udahwema) kugeza igihe umurima wawe uzerera ubukaro (uzabonera amafaranga), naho kutiyakira uko uri ukirirwa washihanye nibyo bikuviramo kuba roho mbi (umuntu mubi) ukirirwa uteza akaga mu muryango wawe ndetse n’ahandi hose. Reka mwenyezi mungu akore imipango ye agufitiye (Reka Imana Ikore gahunda zayo Igufitiye) kandi ihora ari myiza… Icyo Igusaba ni ugukunda jasiti (just – byonyine) abandi nk’uko nawe wikunda… uhereye ovu kosi (of course – birumvikana) kuri famili yawe!

Naho, ibyo kwigira ingagari byo uhohotera abantu… Kazi yako (ni akazi kawe) umenye ko amaherezo ari mu gihome (mu buroko). Leta irakora viye (vieux – muzehe), usisahawu! (Ntukabyibagirwe)

Sawa rero, hagiye njye! Tuko wote! (Turi kumwe!)

KANAKA

Ibitekerezo

man burya bwose murayoka ntacyo nabarengerezaho2

innocent yanditse ku itariki ya: 24-11-2012

Oya wana ,ntacyo mbayangarije kuko birandenze !!!!!!!!!

NTEZIMANA yanditse ku itariki ya: 23-11-2012

mujye mugerageza muvuge neza ibyo muba mwanditse kuko ntibisobanutse neza izi nkuru zaryoha mugeragezemudutangarize icyo muba mwashatse kuvuga
murakoze

murangwa celestin yanditse ku itariki ya: 21-11-2012

Ewana kanaka numuhatari kabisa akwiye supurayiti ndende kuko arayoka tu!!

ismael yanditse ku itariki ya: 15-11-2012

uzarebe story zo mu midugudu
sawa poa perfact

yanditse ku itariki ya: 10-11-2012

poa kabisa
ni bintu byiza sanaaa
umva rero
story z`abanyeshuri
zirakenewe kabisa
Mn nkubonye nakugurira byeri
uri umuntu wumugabo

mucho yanditse ku itariki ya: 9-11-2012
  • 1
  • 2
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.