Kanaka

Aba “HANTAZI” bari bubi “ABANA” ba Keji Eli !*

(* “Abahigi” bamereye nabi inkumi zo muri Kigali !)

Aye! Aye! (Yemwe Yemwe!)

Umva, dore izo nsanze Keji Eli noneho… Eh! Wallahi ni danger!!!

Yanditswe ku itariki ya: 2-10-2013 - Saa: 14:37'
Ibitekerezo ( 5 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Ebana, nk’uko nabibabwiye ubushize, nari maze iminsi narikatishije Istafrika gutera icyumvirizo ngo ndebe bizinesi zijya mbere ngo ni izihe kugira ngo bishobotse mbe nakorerayo cyangwa ninjize udushya hapa kwetu kuva ngambo hizo

Sasa, mw’iwiki maze nasubiye mu gatigito kanjye tu kama kawaZiraza tu nta ribi! Ubwo ninako iyo mfashe tayimu yo gupumuzika ndawukata kugira ngo nitere iza Keji Eli uko zifashe… mbone uko nzibatambariza nk’uko bisanzwe…

Ejo bundi rero, umukire antera isimu ngo musange ku pale ampange i dilu mukinira , ubwo gasore mba mvuye hasi dore ko uwo munsi nari nanakubiswe bya hatari !

Ndakugendeye muri ya makaritsiye y’imbyeyi nikatisha amaveni ari ko ngenda nitera inyubako z’ubugome abanyabisubizo baba babwitsemo ari nako kebo z’insazi zinyuraho zirimo imbyeyi zaka kabisa … Nta gahari ariko tu nagendaga ndota nanjye kuzabigeraho samude Insh’Allah !

Ubwo ngukatiye iveni ya mbere, ngutatiye iya kabiri, bibanza kuncanga… Ziriya Geto zose zirasa man ! Mbonye ndi bubwahagirane ibyo kwigira kamujyi mbifasha hasi niyemeza kuyoboza… Nibwo nguye kw’iveni ahari haparitse dekapo y’icyotsi, hari umuniga uri ku myako uri gutera injuga umwana uhiye bya hatariKwa jeu barimo no gukanda amazi barya n’ikintu ! Baranyikanze ariko tu nzikina kirasi barapowa barandangira… Nca mu byatsi njya kureba Bosi

Ok ! Siniriwe ntinda kuri gemu nk’izo aho ziba ziganisha n’uko akenshi zirangira… buri wese yashona iyo ntero ntiriwe mbongaBongo ?

Dore ahubwo icyancanze ; iyo bebi nabonaga akiri akanyogwe kabisa ! kandi tipe we yari inzehe kabisa bigaragara n’ubwo yari yishyize kuri swag z’abasani

Byanyibukije tenke zirirwa zivugwa hirya no hino muri iyi siti zituruka ku myitwarire idahwitse y’urubyiruko rwacu ! Aho ngirango urutonde rw’inkurikizi za biheviya nk’izo namwe mwarwikorera… Ni danger !

Ikindi nibajije niba abaviye n’abameri ba bariya bana baba bazi ibibera imbere y’ingo zabo ! Ese, nk’uko bikunze kuvugwa, abakire bigira mu muhigo wa kashi bakibagirwa inshingano zo kwita ku bana babo ? Bajya guhantinga ubukaro mu gihe abana babo bari guhantingwa n’ABAHANTAZI ?

« ABAHANTAZI » Nyuma yo gutohoza neza, naje gusanga ariryo zina ryahawe bariya batipe baba bafite akantu , bafite kila kitu ; imodoka, swaga, n’ibindi byose byabafasha gushuka abana b’abakobwa bakabakoresha ibyo bishakiye ! Iyo gahunda igayitse yo kurarura abana bo mu mbyeyi ngo kuko aribo baba bahiye kandi bakeye (ngo mayoneze si ikintu !) niyo bita « Guhantinga » … Unyumvire nawe wana ?!

Ba nyamwari ntacyo mbavuzeho uyu munsi, izabo tuzazigarukaho tu, ariko aba Hantazi kabisa bo ibyo kubabwira ni byinshi (muramfasha muri komenti) gusa njye nababwira ko bigayitse, bibabaje… ni n’ubugome kwanza ! Tena biranahanirwa kuko bariya bana abenshi baba ari abamineri !

Uwo bazabika dizinefu nta pole ahubwo tuzaba tumukize… Ntimukadukemeshe man ! Mujye muba siriyasi !

Sawa tu !

Kanaka

Ibitekerezo

yewe yewe amatrime aragwira ayayo aranyemeje kabisa

Kamanizo yanditse ku itariki ya: 17-10-2013

ndifuza ko mwa zadusura isave kuko hari ikibazo cyu muhanda mubi

kwihangana jean damour yanditse ku itariki ya: 16-10-2013

Man iyo mvugo utayizi ntawayisobanukirwa

ndungutse yanditse ku itariki ya: 14-10-2013

Man uranyemeje, bariya bana erega bakunda care niyo mpamvu ba hantazi babahantinga, kandi inviye nazo ziba zagoswe ziri guhiga ubukaro mu ma sitiriti.

Caleb nziza yanditse ku itariki ya: 8-10-2013

Mani, bu twe aba dadi dufite utunyogwe uba uduteye fiya (fear) bya hatari.... Ariko nsanze umuhantazi n’umwana wanjye yabi payinga cyangwa nkamuha isomo azajya atanga ku iligala rye....

Bagabobarabona yanditse ku itariki ya: 2-10-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.