Kanaka

Zunguzaji ku Mukuku!!!*

(*Abacuruza mu kirere ku nkeke !!!)

Wangu Koma ?! (Nshuti bite?!)

Yanditswe ku itariki ya: 31-10-2013 - Saa: 17:51'
Ibitekerezo ( 6 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Man, ndi ku miguruko agatigito kameze fo tawuni ariko tu nshatse gufata akanya Fasta-Fasta kugira ngo kama kawa mbasige aga tenke gato na mba ndi kubona muri siti kandi tangu zamani kakomeje kwibazwaho na benshi, rimwe na rimwe tukumva ngo hafashwe na mejazi zo kugakemura… ariko wapi !

Kabisa, nk’uko tubizi twese gusavayivinga muri Keji Eli muri ino minsi bisigaye ari danje ! Ubuzima buragenda burushaho guhenda kila siku kandi ubushobozi bw’abayituye ntago bipandana… Ubwo rero, kwa je abenshi birwanaho uko bashoboye bagashakishiriza muri Kazi ni Kazi kandi akenshi bakabikora mu buzunguzaji kuko inzira zinyura reveni ni bala !!! Usanga gutigitisha bizinesi igendeye ku mabwiriza ya Leta atari buri wese wapfa kubyiyongoza. Ikindi kandi, abenshi bakora ubuzunguzaji kuko baba banga gutwaza, kwiyandarika no gushakira layifu mu zindi ngeso zitabahejeje agaciro, zitajyanye n’indangagaciro nyarwanda, tena zitanemewe n’amategeko ku buryo zihanirwa bya seriye uzifatiwemo ! Ndavuga nk’ubwesikoro, ubumaketa, n’andi ma dilu ya andagarawundi

Dore shida sasa ! Aba bantu, barimo n’abamere batunze imiryango ndetse n’abandi bantu batandukanye bari mu byiciro cy’ubudehe biri dawuni binjira itawuni bagiye gushaka ipeso bagacakirana n’inkonde nazo zabwahagiranye bakirirwa hewani ku mukuku bazunguruka siti yose umunsi ukarinda wira ntawe ugize icyo abasha gucyura… Keretse wenda bamwe muri abo « bashinzwe umutekano » batahana imiporezo, cyangwa ama bolo by’abo bazunguzaji baba bafashe… Akenshi bikazamo n’ihohotera iyo hakoreshejwe imbaraga mu buryo bukabije mpamya neza ko butemewe n’amategeko kandi atari yo mabwiriza bariya batipe baba bahawe ! Hakaba n’ubwo biteje impanuka zo mu muhanda rimwe na rimwe uwakasiriwe akahinanurira, ubwo simvuze iyo bibaye ngombwa ko zunguzaji atanga ruswa kugira ngo agaruze bolo ze… Man, Biragoye gusobanukirwa !

Ok ! Ni gemu ndende kandi igoranye gusa ikigaragara cyo, haba ku ruhande rw’abakora ako kazi k’ubuzunguzaji kandi bazi neza ko katemewe harimo ikibazo, ariko sinibaza ko ari ubwigomeke ahubwo buriya ni savayivo tu ! Kandi burya amaburakindi si ikintu wangu ! Ku rundi ruhande, hari inzego zishinzwe ari umutekano, ari ubucuruzi, n’ingamba ziba zifite kugirango ibintu bikorwe mu buryo bunogeye buri wese kandi bwatuma abantu bose batera imbere, kuko nibo gihugu, kandi ngira ngo niko gahunda za Leta zipanze n’ubundi… Bongo ?

Ewana, sinzi igikwiye gukorwa kugira ngo ibintu bibe fuleshi umuntu wese yumve ari powa mu kazi akora, njye tu nzamura ishu kugirango tuyiganireho turebe akajya mbere ngo ni agaki… Naho ubundi, niba hari n’ingamba zisanzweho zo gushakira bariya bantu uburyo bwiza kandi bwemewe bwo kwibeshaho neza badakemye kandi batishe amategeko iveninabo batabangamiwe mu burenganzira bwabo, zari zikwiye gusubirwamo zikanononsorwa kuko biboneka ko hakirimo tena… Hum ?!

Hagati aho Zunguzaji we aracyarya umukuku tu… uvanzemo n’igiti samutayimu !!!

Wamenya ari ibiki ?!

Fata censi !

Kanaka

Ibitekerezo

umva mwana muzunga nturayibona izakuzunza kuri sur d’huile cg kumbutabuta mwana gusa isereri n’icyanga ndetse n’isari washyizemo caps na kwa papa stamina kanaka ntabwo wayoka kuko cocktail yo kwa Salashi cg kwa Adolisi ntuyizi uzaze ngushoneshe intero mu cyanzu kwa michel udundemo kahave

se w’imbeba yanditse ku itariki ya: 28-11-2013

leta nigire uko yabagenza naho ubundi life ni danger kabsa kgl ni sababu tu!

gershom yanditse ku itariki ya: 28-11-2013

kanaka nanjye bariya bantu barambabaza cyane pe

Kanaka fan yanditse ku itariki ya: 17-11-2013

Njye naha igitekerezo Leta ko yashaka amasoko aciriritse ishyiramo abo bazunguzaji, ariko imisoro ikoroshywa mu myizo ya mbere, hanyuma ikazagenda yongerwa buhoro buhoro uko bamenyera. Ibi mbivugiye ko hari n’abaguzi tutakwigondera ibyo mu maduka tuba dushaka imari iciriritse wangu. Kandi twese tuzarubanamo!!!

Ntahondi yanditse ku itariki ya: 14-11-2013

ehh ... abazunguzaji bo baragowe ariko nanone bakeneye gutanga ku misoro kugirango barengere inyungu zabo.. gusa iyo urebye za ludefu uburyo zibatera ku miguruko cg zibapesesha usanga bigoye gusobanukirwa byo!wamenya ari ibiki?

venture yanditse ku itariki ya: 4-11-2013

yewe ga kanaka ndakubwiye ngo iyo ishu ni danger kdi kubera ko imibereho ikomeza kuba danger abantu nabo bazakomeza kureba uko basavayivinga. Bongo?

karatwa yanditse ku itariki ya: 4-11-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.