Kanaka

Yewega SWAGA!!!*

(*Mbega Imyambarire !!)

Yewe Yewe!!

Yanditswe ku itariki ya: 11-02-2014 - Saa: 11:52'
Ibitekerezo ( )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Umva wangu, ntumbaze mambo mingi sinzi ngo naburiye he? Ama sijui… Ni za mvune tu! Nawe urabizi… Bongo?

Ikindi kandi upowe urabyumva ko ndi ku gahari ntago ari wowe ni uko tu ndi ku bunyereri bwa hatari muri ino minsi… Iyo nta bukaro ndiho mba nakubiswe!

Wangu, zimaze iminsi zarancanze ku ma striti hamaze iminsi kirize y’akaga ngira ngo ntawe itateyemo… Ariko tu ni intagiriro z’umwaka niko bimera, ni kula kulipa ikirori twatwitse mu minsi mikuru isoza umwaka ushize tuba tugomba no gusubizaho… Nta ribi!

Man, n’ubu sindi butinde muri sitori ndefu nari nyuze aha tu kubera mba mbakumbuye n’ubwo agatigito kaba kampejejeyo… Nashakaga jyasti kugira ngo mubwire izi “SWAGA” ndi kubona hanze aha muri Keji Eli uko namwe muzibona… Uhm?

Ewana, sinzi ariko njye mbona aba babile n’ama bebi bacu hari igihe bashaka kudutwikira bakarenza ibipimo kabisa… Hari abo mbona nkagira ngo ni amapanci nka yayandi ziba zaravuyeho bye agenda atora amashashi n’ibibuto by’avoka ku ma striti wallahi! Uhm!

Yego kugendana n’ibigezweho ni fuleshi nanjye kuri iyo ntero ndashona rwose, kabisa hari n’abo duhukorosinga bakampa bya hatari ariko abenshi nsigaye mbona zarikoroze batazi ibyo bambara n’ibyo bareka byose bagapfa guteramo tu ngo ni ubusitari… Hahahah Yewega!!!

None rero… ntagize uwo ninjirira kabisa, nagirango niyibukirize cyane cyane aba sista ko haba mu muco wacu ndetse n’uw’ahandi, ubwiza nyabwo butaba ku mubiri cyangwa muri Swaga, n’ubwo uwambaye neza agaragara neza byensir ariko nanone bagerageze bashyire mu gaciro, bitere fulesheri ubundi batuvalile bajye ku myako rwose nta gipfa… nabo ni nyaburanga burya gayewe! Hihih

Naho abajyama bo kabisa uretse n’abataberwa abenshi bafite umwanda sinaripfana! Ibinyusi kuri fuke byakwica, ibipantalo bikubura hasi, ibishati bitameshe… Man, wapi kabisa! Burya ntuzansebye M’saaza! Ni umukemo

Niba uri uw’I Kigali, nanjye ndi uw’I Kigali!

Sawa rero!

Kanaka

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.