Kanaka

WATSAPU Wana!!!*

Yo! (Yemwe!) Watsapu? (What’s up? – Amakuru?)

Heheh… Wari uzi se ko nagoswe ku za Watsapu?

Yanditswe ku itariki ya: 7-03-2014 - Saa: 09:54'
Ibitekerezo ( 7 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Eh! Wapi wangu, intero zose ndashona! Man, erega nanjye iyi tawuni nyibayemo utunsi ngomba kugendana n’icyerekezo kandi murabizi intero “ni Ndi uw’I Kigali”… niko biri!

Sasa rero, tuwongeye kidogo… Njye mbabwije ukuri, mperuka abantu bajyaga bita ngo ni “Abatsapu”… Niba nawe warinjiye umurwa zamani ubwo waba ubazi, ariko niba utayoka “Abatsapu” bari abajyama bagiraga swaga za hatari bagatwikira I siti yose!

Ubwo rero ubwa mbere numva iby’iri koranabubingwa rya “Watsapu” ngo ryaje mu ma fone byabanje kuncanga mo kidogo sinajya aho no niyaminiye feke kabisa… Nabanje kwibaza ukuntu “Gutsapa” byinjiye muri fone biransiga nkibwira wenda ko ari ziriya simatifone ziba nazo zifite swaga bigatuma bavuga ngo zirimo “Watsapu”, cyangwa se zigirwa n’Abatsapu nyine dore ko abenshi mu bazikoresha usanga ari n’Abatsapu… nabyo niko biri! Bongo?

Nyuma ariko naje kubikorera ubugororangingo (Aka nagashishuye Gitifu wacu! Hahah) mbese ndabitohoza neza nza gusanga ngo Watsapu ari sisteme cyangwa ngo Apulikeshoni, sinzi ntumbaze ibya Ayiti sindajyamo fuleshi, ngo yo gusukumirana mesejyi igezweho isigaye ikoreshwa n’abantu benshi icyarimwe kw’isi yose… Umuntu agashobora gutambaza amapica ingoma n’utundi dukoryo twinshi akoresheje Watsapu nyine! Ni ibintu bya danje!!!

Wangu, urabyumva nawe nk’umutawuneri wese wiyubaha nahise mva hasi nshakisha fone ijyamo Watsapu nanjye ndasharama nk’abandi! Gusa nyuma y’igihe gito naje gusanga Watsapu iyo ari imyangaro wallahi! Man, biba bisona buri kanya mesejyi zigwamo nk’imvura… ku buryo ubyishinze nta kindi kintu wakora nakwambiya!

Ikindi usanga Watsapu abantu bose yarabagize nk’amapanci yabafashe matekwa, nta muntu ukiganira n’undi adakandagura fone ye buri kanya yisetsa, hari abagenda bunamye muri sikirini z’ama fone yabo baca ibiti n’amabuye, samutayimu bigateza n’impanuka, akazi karazambye ahantu henshi, kasitomakeya yabaye wazi, umubano mu bantu ni feke byose babirangiriza kuri Watsapu… Mbese Wastapu yabaye Watsapu!!!

Kandi ubwo ije isanga Fesibuku nayo ikataje mu kudukoronisa no kutuyobya ubwenge mu byo dukora byose… Sinzi uko mwe mubibona ariko njye mbona nta hantu hazima ama tekinoroji nk’aya aza azambya ibintu ubuzima bugahagarara ku bw’udukoryo twinshi adushukisha aba ari n’ayo kwitonderwa… None se nawe koko… Ibintu byose bipfe ngo Watsapu wana???!!!

Nta muti w’iki kibazo mbona… ariko ni ikibazo ikigaragara cyo! Bongo?

Ok, ndabona mesejyi zimbanye nyinshi muri Watsapu yanjye igihe nari ndi kwandika ibi… reka mbacike!

Fata ka gasura, twa dutoki na ka gatima! Hahahah

Kanaka

Ibitekerezo

NDASHAKA KWINJIRA

SINDIKUBWABO JEAN BOSCO yanditse ku itariki ya: 20-11-2022

Ndasuhuuje Abantubo Bari Kuri Watsapu

BIGIRI CHARLES yanditse ku itariki ya: 29-06-2016

igitekerezo nyokubona incuti

varesi yanditse ku itariki ya: 31-05-2016

whatsapp nitesha mutwe mukazi

muhire yanditse ku itariki ya: 3-04-2014

whats-app yaciye ibintu. nk’umuti natanga, buri mukozi agomba kuzimya fone ye cyangwa akayishyira ahabugenewe mu masaha ya akazi. abakoresha bakwiye kubyitaho

claude yanditse ku itariki ya: 21-03-2014

birasekeje

king yanditse ku itariki ya: 18-03-2014
  • 1
  • 2
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.