Kanaka

TWIBUKE TURI SOBA*

(*Sober : Twirinde ibiyobyabwenge mu Kwibuka)

Mukomere Diya ! (Dear - Nshuti)

Yanditswe ku itariki ya: 11-04-2014 - Saa: 11:16'
Ibitekerezo ( 1 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Wangu, nizere ko mumeze bon n’ubwo turi mu bihe bitoroshye byo kwibuka amarorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari byinshi bitugaruka muri mayindi (mind – mu mutwe) biba bitatworoheye gufesinga ari naho usanga bamwe muri twe bibatera guhungabana ndetse bikaba byanabakoresha amadega cyangwa bikanabatera n’indi myitwarire itewe no kwiheba kandi mu byukuri idakwiriye, haba mu kugendera ku nsanganyamatsiko iba yatoranyijwe nk’iy’uyu mwaka yo “Kwibuka Twiyubaka”, ndetse inakemesheje mu buzima busanzwe.

Nanjye mu myaka yashize byajyaga bimbaho ntawe nabanza ibuye, ariko kabisa hari imyitwarire myinshi ngenda mbona mu gihe cyo kwibuka nkabona uretse no kudahesha agaciro abo tuba twibuka, uwitwaye atyo nawe ubwe aba yigayishije ndetse anabaye “uko umwanzi ashaka” nk’uko babivuga mu Kinyarwanda.

Duherutse kugira umugoroba wo kwibuka mw’ikaritsiye dukora urugendo, maze tunyuze kuri butike yo kwa Gasongo mbona abajyama bari kwikandira amazi inyuma ya butike ifunze. Ntumbaze uburyo bari bashuguritse ayo madoze ariko tu buriya bariyaranje. Man, byanteye agahinda kubona abantu babongotse bambaye fulari zo kwibuka ubona n’ibyo turimo bisa nk’aho ntacyo bibabwiye!

Guheranwa n’agahinda, n’umujinya kubera ibyakubayeho uba wibuka bikakuviramo kwiyahuza dragz no kugira imyitwarire idahwitse birababaje sana! Hari uburyo bwinshi bwo kwibuka bwakubaka umuntu kandi bukanahesha ishema abo yibuka; nko kwibuka ibihe byiza mwagiranye, umurage mwiza bagusigiye aho kwibuka gusa amabi yabakorewe nawe akakwangiriza ubuzima.

Nta na rimwe, haba mu gihe cyo kwibuka ndetse no mu buzima bwa buri munsi ibiyobyabwenge bizigera bifasha umuntu kwiyubaka ahubwo ubyiringiye biramukoroniza, bikamugaraguza agati, bikamwambika ibara, bikamupancura, byarangiza bikamwica urw’agashinyaguro. Nibaza ko atari icyo twarokokeye! Bongo? Ndabinginze nshuti, tugerageze tureke ibidusenya, turangamire ibitugirira akamaro. “Twibuke Twiyubaka” koko…

Biragoye yego ariko birashoboka kandi turabishoboye!

Umurage mwiza kuri mwese wangu, turi kumwe!

Kanaka

Ibitekerezo

Uda fite umuyagira ariyagira man.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-04-2014
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.