Kanaka

SURUPURIZEEE!!!*

(*Itungura!!!)

Yewe Yewe!!!

Yanditswe ku itariki ya: 4-04-2014 - Saa: 17:24'
Ibitekerezo ( 1 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Umva wangu, uyu munsi nta byinshi ndi buzane ndashaka kwibariza utubazo nka tungahe gusa tu ku bintu maze iminsi mbona bikancanga mu ma pabu ya hano Keji Eli. Ubwo mbiheruka hari muri wikendi ishize ubwo umujyama wanjye yari yampaye akalinye ko kujya kureba layivu muri lawunji imwe tu iri gutwika muri ino minsi! Ya! Nabyo barabyiharaje ububari, n’ubwa feke kubwita ngo ni lawunji yewe… Hahah! Wamenya ari ibiki?!

Turakugendeye, tumanuye akambere, tumanuye aka kabiri… Igisope kiba giteyemo, tuva hasi dutangira kuwukata! Man, bigeze hagati, ikirori cyaturyohanye, ngiye kumva numva barabihagaritse, tipe wari uri kuririmba aba anize akajwi atangira guhogoza ngo “Abibateee tuyuuuu….” Ubwo akajyama gafite gato yakaho ama buje n’igikundi kigakurikiye bose bari kuririmba baba baracomotse ahantu bari bitsimbye barazaaaa… no ku meza yari yicayeho umudada umwe nyine ubwo wari wagize niveriseri ngo ba! Umu sista nawe arasimbuka, bamumenaho shampanye, reka sinakubwira amarira, induru, amafoto… Ebana, bateza zagara mu kabari kose ikirori kirahagarara abandi bakiriya bose bakanuye amaso batazi uko bigenze! Ibyo rero ngo bakabyita “SURUPURIZE” wa muntu we… Ni danje!

None sasa, ndabaza : Ese, iyo abantu bateguye izo surupurize zabo, n’ubwo atari bibi gushimisha inshuti n’abavandimwe, baba batekereza ko abandi bantu nabo basohokeye aho baba bazanywe no kwiryohereza kandi ko bibavangira? Ese kuki badakodesha uwo munsi ngo ntihagire undi muntu uza kubarogoya nk’uko bo barogoya abandi? Ese ba nyiri utubari bo baba babona ibyo bintu bitabangamye?

Nkongera nkabaza : Ese pati ya baside ni iyo gukorera mu gasozi, ukajya kuryohereza mu kabari kandi waravukiye mu rugo? Ese ababyeyi bageze mu za bukuru, ku bakibafite, ko ntabo njya mbona muri icyo kirori bo ntago ibyo byishimo biba bibareba? Ese abantu bibaza ko iminsi mikuru yabo iba ihimbaye abandi bataziranye batari banafitanye gahunda?

Wangu, sinzi ariko njye kabisa ziriya surupurize kama ni surupurize zirambihiriza kabisa! Namwe mwambwira uko mubyumva ariko niba nabyo twabyita iterambere, niba twabyita iki? Icyo nzicyo mbona ari ibya fo!! Niba wavutse, jya mu rugo iwanyu uvukireyo, usagambe hamwe n’inshuti n’abavandimwe bawe ureke abandi batawuneri nabo benjoyinge layifu nta kavuyo! Bongo?

Sawa rero!

Kanaka

Ibitekerezo

uri uwa mbere man.komeza uduhe.

wangu yanditse ku itariki ya: 12-05-2014
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.