Kanaka

Pushayi akora iki ?

Bantu Banjye,

Biko aye ? (Amakuru ki ?)

Yanditswe ku itariki ya: 24-02-2012 - Saa: 13:37'
Ibitekerezo ( 13 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Wangu, ibyanjye byo ni birefu (birebire) tenke (ingorane) zambanye garave (grave – byarankomeranye) kabisa ! Ubushize muribuka ko nari nababwiye ko nariyeho ishene (chaine – umunyururu - nafunzweho) kidogo (igihe gito) kubera ikibazo cya dilu (deal – imitwe) z’abatubuzi naguyemo bya badilaka (bad luck – amahirwe make)… Mani, nasubiye kwitaba kuri leta (polisi) nigize bwenge n’amakonfidensi (nidegembya) nsanga komanda yawuzinze (yarakaye) kesi yabaye kesi (case – ikibazo cyakomeye) kuko ba batipe (types – abasore) mu bintu batwaje wa mumeri (bibye wa mudamu) hari harimo n’ibitamburisho (ibyangombwa) kandi bitabashije kuboneka… urumva ko ibintu byahise biba siriyasi ! (serious) Hakozwe iki ? Gasore nahise nsubizwa ibuso byihuse ! (nahise nongera gufungwa) kugirango nketi (enquete – iperereza) ibe yendereya (rikomeze)…

Ok, ibyo nta noma (nta kibazo) kuko ubu ndi hanze… hababaje ibya ba ruhara basigayemo ubu njye njwiri naradefirijwe !… ha ha ha… Ahubwo nta na wasi (ubwoba) nari mfite kuko nari nziko nta cyaha mfite kandi nizeye leta ko izatohoza ukuri tu nk’uko bisanzwe... niko byagenze ! Reka ahubwo mbabwire ku du sitori (inkuru) z’utuntu furani (tumwe na tumwe) nigiye muri hoteli mabuso aho nari ncumbikiwe (aho nari mfungiye)…

Mbwira, muzi umuntu bita PUSHAYI ? muzi se icyo akora ? Wapi ?! Ndakeka abenshi muri mwe ntabyo muzi… Nanjye n’ubwo ndi tawuneri wa zamani (umunyamujyi wa kera) nabyumvagaho tu kwa jeu mu ma ligala (by’amahushuka mu mahuriro y’abasore) ariko nari ntazi neza uko izo gupusha (umurimo wa Pushayi ni ugupusha) zikinwa !...

Dore sasa uko ziri kuko nasanze ntabyibikaho (ntabyihererana) kandi narabemereye kujya mbatambariza (mbagezaho) ku bintu bincanga ndetse n’ibyo mba nabashije gukema (gutahura) nk’ibi by’abapushayi… Hagati aho nababwira ko nazihawe (nabibariwe) na konseye (conseiller – uhagarariye abafungwa) kuko nawe ubwe yambwiyeko yari ari kurya ishene (yarafungiye) yo gupusha…

Sasa, nta mayobera menshi arimo uretse agahezo tu (kujijisha)… “Pushayi” nk’uko iryo zina ribivuga akora umurimo wo “Gupusha” (Pusher – Gusukuma cyangwa gusunika nko muri “nsukumira akantu”)… Ibyo akaba ari nta kindi uretse gucuruza ibiyobyabwenge cyane cyane agatabi ka siporo (sport) ariko Ganja ! (Cannabis – Urumogi)

Ngayo nguko ! Muti sasa, Pushayi aba muntu ki? Bigenda bite?... Ok, Pushayi ashobora kuba umuntu uwo ariwe wese wifuza gukira vuba kandi atavunitse! Bivuze ngo umuntu wese uri tayari (witeguye) gukora ubwo bucuruzi nkuko tubizi twese butemewe n’amategeko akaba ari nayo mpamvu kuva na mbere ntigeze nshaka kubimenyaho cyane kuko nara lekingaga (naritegerezaga) nkabona abajama (insoresore) bakina izo dilu (ababa muri ibyo) bareba nk’ibisambo kandi njye siyo viziyo (vision) yanjye…

Nifuza kubandwa habona (gukorera mu mucyo) nazagira na censi (amahirwe) yo kubona akantu (gukira) ngasharama kuri bose babireba (nkabaho neza ku mugaragaro)…

Muri rusange rero, ukunze gusanga akenshi abantu bapusha n’ubundi aba asanzwe ari abantu b’imico n’imyifatire idahwitse! Usanga ari imbeshu zataye garanti (indaya zashaje), abatipe basanzwe n’ubundi ari amapanci (abasore cyangwa abagabo bakoresha ibiyobyabwenge), n’izindi ngegera z’amoko yose ziba zarigize gengisita (Gangster – Ibyigomeke)… Gupusha bikaba bikorerwa ahantu henshi hatandukanye mwashobora kwibaza… ku ma ligala menshi baba bafite pushayi wabo uzwi n’ama niga (Nigger - abasore) y’iligala (abagize ihuriro) akaba akunze kuba ari nawe mukuru w’iligala birumvikana kuko ariwe utambaza umuti ! (usaranganya urumogi)… Ibici (bitch - indaya) nazo usanga zipushiriza mu ma geto (ghetto – utuzu tw’amafuti) ziba zitsimbamo (zitahamo)…

Muti Kanaka aho ntucoma? (ntunywa urumogi?) Wapi kabisa ! Narabibabwiye kenshi, nshaka kubaho neza mu minsi iri imbere kandi ibintu byo kurya amabule (boules - udupfunyika tw’urumogi) ntago bijya mbere (nta mushinga urimo) kuko kwanza bikugira ipanci (umurwayi wo mu mutwe) utareba neza ukaba wava no ku biryo! (wanapfa!) Ikindi kandi amaherezo ya Pushayi n’izindi Ganjapulanta (Ganja planter – abakoresha urumogi) zose nta handi uretse kw’ishene ya dizinefu (1930)…

Gusa konseye akimara kuzimpa numvishe ikintu nzakora ari uguhita nzibagezaho mvuye ibuso… Ariko ntago njye mvuga impuha nabanje gushaka aho nakwibonera Pushayi wa vure (vrai – wa nyawe) n’amaso yanjye mbere yo kuza kuraburiza (gushyira hanze) abo bose bakora ibyo bintu bigiye kumara abantu… cyane cyane urubyiruko (abahungu… n’abakobwa!!!) usanga muri iyi minsi abenshi baratwawe n’ibiyobyabwenge by’amoko yose

babinywera ku mashuri ndetse kera kabaye amashuri bakanayavamo burundu bakiyegurira ubuzima bwo guswingarara tu! (guhora basinda bakora n’andi mafuti atandukanye) Kandi tuzi twese aho ibyo birangirira… Bongo? Ndabizi ko hari abajeni (jeunes – urubyiruko) rwose bitwara neza ariko ngo burya habwirwa benshi hakumva bene yo! Kandi ngo nyamwanga kumva harya byamugendekeye gute wana ?...

Sawa kope (copain – nshuti) reka njye kwisana ishene yaranyunyuje ku turo… turi kumwe tu !

Eh, nari nzubaye wana ! Mani, ndashimira aba bile bose nasanze baranyandikiye bampa pole ku bw’ishene nariyeho… Nkaboneraho no kongera gushimira n’abandi mwese munyandikira mushima inyandiko zanjye ! Ku ma pisi (Peace) Ku ma Lavu (Love) mwese gayizi (Guys) !

KANAKA

Ibitekerezo

yooooo uziko nsanze natakaye cyane bavandi!ubu se ninsubira mu rwa gasabo nzavuga iki koko?

anakanty yanditse ku itariki ya: 23-05-2012

yo man! mie urandenze tu courage kabisa . kuma pc kuma luv homy!!

admz yanditse ku itariki ya: 22-05-2012

Uzikodutaye umuco gakondo,dukeneye imvugo nyarwanda.
tugasubira ibumuntu tuvuganeza twambara beza.

DUSABE JENNETTE yanditse ku itariki ya: 10-04-2012

Make sure that cannabis is less toxic than coffee or aspirin.

Real yanditse ku itariki ya: 8-04-2012

ntabwoba turagupofoka ntanimpamvu yatuma tutakugogerera aho mameni,siyu.

charline yanditse ku itariki ya: 28-03-2012

nubwo ntaratanga igitekerezo cyange ariko navugako uri umuhatari pe! nanje nunganiye abasabyeko wadukorera inkoranya magambo yabyo kandi yakuriha neza wangu.

Endelea kukandamiza kwenda mbele. We are at your back nubyo abandi tutari abatauneri.

Julius Kalisa Rwakarema yanditse ku itariki ya: 21-03-2012
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.