Kanaka

Mini Zirica Imihanda ! *

(Imyambarire iteye isoni mu mihanda)

Yo! Salama… (Muraho Yemwe!)

Yanditswe ku itariki ya: 20-10-2014 - Saa: 15:55'
Ibitekerezo ( 13 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Bite se wangu? Nizere ko mumeze bon, nanjye ndaho ndatigita tu kama kawa. Man, ubu noneho nta nduru, nanjye naragafashe hari umukire wampaye imbehe ye ubu nirirwa ndi kuwukata mu ma dilu ya Bosi. Bituma rero ngenda nkurura izo ku ma striti ya Keji Eli, ni nazo ngira ngo tugewuke kidogo.

Umva, nanjye ndi uwo mu dusaka ariko igihe maze mu murwa sinkiri indage, narizungereje ubu nanjye ndashona akajya mbere ngo ni agaki… Bivuze ngo; ndayoka kuri swagga nakubwira izemeza n’izikemesha!… Aha ndavuga kuri nyirazo no ku bandi! Abaviye bo bazakubwira ko hari n’izica umuco nyarwanda, kandi kweli hari aho usanga ari byo… Hum?

Nawe se… Man, musigaye mubona utu Mini aba dada basigaye bambara ku duhene? Kwanza nsigaye mbona n’aba mere bamwe na bamwe zavuyeho badutsapye ubona nta noma bifitiye kabisa! Njye birancanga iyo mbibonye, kandi sinibaza ko ari njye njyenyine… Gusa nirebera ibirori tu ngaturiya!

Ariko wallahi hari igihe biba ari danger! Wangu, ugasanga kabisa umu sista amaguru yose ari wazi kugeza hafi mu nda, yapfumbase motari, yibereye kuri fone nk’aho nta cyabaye kandi kila fasi abantu bataye umutwe… Hahah ! Abajama usanga indimi zabaye karavate inzehe nazo ziri gucira amazi! Abadamu n’abakecuru imihari iba yabishe koreli ari zose… Kandi sinibaza ko ari ifitina, ahubwo ngira ngo ni uko baba bumva basebejwe n’imyitwarire y’abo bari n’abadamu bagenzi babo.

Haweva, sindumva abagabo benshi babyinubira keretse ababa barangajwe n’iyo myako bakazita mu miferege cyangwa abinubira gucumuzwa nayo… Ejo bundi umutype nari mpaye lift yarambwiye ngo : « Ariko ubwo uzi kunompfeshwa ikintu, ifemba ikakwica utari bugihabwe ?! Nawe ari wowe… Man, ziriya Mini Ziricaaa ! » Warenzaho iki ?!

Ok, nk’ibisanzwe ntawe mba nshaka gucira urubanza cyangwa kwinjiriza ubusiku mu buryo ubwo aribwo bwose, gusa tu iyo mbonye izincanga imihanda sinabura kuzikurura ngo nzibazanire tuzidibetinge ! Bongo ?

Kuri izo rero… Fata censi!

Kanaka

Ibitekerezo

warakoze kwongera gutuma tubitekerezaho, gusa njye mbona arimperuka yageze nuko abantu batabimenya, kdi nimushaka ntimurenganye ababyeyi cg leta, ndahamyako ababyeyi benshi bajya batanga iryosomo kubana babo nubwo batunva, kd mwibukeko na leta yigeze kubyiyama abakobwa ba crea bimwe bitaga ngo duhime... none ico mwashija ubuyobozi bwacu arikihe? ababishoboye musabire rubanda si non ingaruka ziri kuri twese, imana niturinde

manutsi david yanditse ku itariki ya: 28-01-2015

1.Njye kubwanjye,ndabona isi igeze kumusozo kuko iyi myambarire iteye isoni n’agahinda.

2.Abanyamasengesho musenge cyane Imana igire icyo ikora.
3.Gusa na Leta nishake ingamba zishobora gukemura iki kibazo bitarayoberana,kuko usanga arihobamwe bafatwa ku ngufu kandi aribo biturutseho.
4.Ababyeyi nibarusheho gucyaha abana babo barushaho kubasobanurira ingaruka z’iyi myambarire.

Manirafasha jean D’amour yanditse ku itariki ya: 23-01-2015

ndumva ari droit zabo kuko ntamategeko ahari mu rwanda abuza abantu kwambara muni,so ntacyo bitwaye kabisa.

T. Michel Raphaël yanditse ku itariki ya: 15-01-2015

mujye mubareka biryohereze wangu!,niyaminsi yanyuma nyine.Sodoma na Gomora tu!

Audance yanditse ku itariki ya: 15-01-2015
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.