Kanaka

Mini Zirica Imihanda ! *

(Imyambarire iteye isoni mu mihanda)

Yo! Salama… (Muraho Yemwe!)

Yanditswe ku itariki ya: 20-10-2014 - Saa: 15:55'
Ibitekerezo ( 13 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Bite se wangu? Nizere ko mumeze bon, nanjye ndaho ndatigita tu kama kawa. Man, ubu noneho nta nduru, nanjye naragafashe hari umukire wampaye imbehe ye ubu nirirwa ndi kuwukata mu ma dilu ya Bosi. Bituma rero ngenda nkurura izo ku ma striti ya Keji Eli, ni nazo ngira ngo tugewuke kidogo.

Umva, nanjye ndi uwo mu dusaka ariko igihe maze mu murwa sinkiri indage, narizungereje ubu nanjye ndashona akajya mbere ngo ni agaki… Bivuze ngo; ndayoka kuri swagga nakubwira izemeza n’izikemesha!… Aha ndavuga kuri nyirazo no ku bandi! Abaviye bo bazakubwira ko hari n’izica umuco nyarwanda, kandi kweli hari aho usanga ari byo… Hum?

Nawe se… Man, musigaye mubona utu Mini aba dada basigaye bambara ku duhene? Kwanza nsigaye mbona n’aba mere bamwe na bamwe zavuyeho badutsapye ubona nta noma bifitiye kabisa! Njye birancanga iyo mbibonye, kandi sinibaza ko ari njye njyenyine… Gusa nirebera ibirori tu ngaturiya!

Ariko wallahi hari igihe biba ari danger! Wangu, ugasanga kabisa umu sista amaguru yose ari wazi kugeza hafi mu nda, yapfumbase motari, yibereye kuri fone nk’aho nta cyabaye kandi kila fasi abantu bataye umutwe… Hahah ! Abajama usanga indimi zabaye karavate inzehe nazo ziri gucira amazi! Abadamu n’abakecuru imihari iba yabishe koreli ari zose… Kandi sinibaza ko ari ifitina, ahubwo ngira ngo ni uko baba bumva basebejwe n’imyitwarire y’abo bari n’abadamu bagenzi babo.

Haweva, sindumva abagabo benshi babyinubira keretse ababa barangajwe n’iyo myako bakazita mu miferege cyangwa abinubira gucumuzwa nayo… Ejo bundi umutype nari mpaye lift yarambwiye ngo : « Ariko ubwo uzi kunompfeshwa ikintu, ifemba ikakwica utari bugihabwe ?! Nawe ari wowe… Man, ziriya Mini Ziricaaa ! » Warenzaho iki ?!

Ok, nk’ibisanzwe ntawe mba nshaka gucira urubanza cyangwa kwinjiriza ubusiku mu buryo ubwo aribwo bwose, gusa tu iyo mbonye izincanga imihanda sinabura kuzikurura ngo nzibazanire tuzidibetinge ! Bongo ?

Kuri izo rero… Fata censi!

Kanaka

Ibitekerezo

ABAMBARA BAKIKWIZA BO N’INTUNGANE?UTEYE NABI NTIWAKWAMBARA MINI.

ISHEJA yanditse ku itariki ya: 14-01-2015

Hari abantu batera agahinda iyo bashigikira abambara ariko nti bikwize!
1.Mbibonamo ababa babafitiye irari ngo bikomereze kureba iyo myanya baba bamurikiwe.

2.Na baba bakora imurika gurisha ryibicuruzwa bafite(Expo).

3.Na batari bohora i ngoyi ya gihake na gikolonize.Nukubatwa n’imico y’amahanga kuruta guha agaciro uwi wabo.

4.Mu mbabarire si ugusebanya.Please!Aba fite ikibazo mu mutwe(abo twitaga abasazi kera)nibo uha imyambaro bakayikuramo ahubwo bakambara itabakwira(mito) cg icitse ikagira ibice igaragaza(Za pasura z’uyu munsi)

kabango yanditse ku itariki ya: 13-01-2015

basaza bacu nukwihangana bamw muritwe baba bumiwe gsa ark namw imana iba ishaka kubareba

peace yanditse ku itariki ya: 7-01-2015

erega turi mubihe byanyuma ntakundi ariko sibyiza

ishimwe naomie yanditse ku itariki ya: 1-01-2015

Buriya umunu wese afite u burenganzira bwo kwambara but nago twakwifata ngo tuvuge ko twahohotewe nuwambaye mini jup. Ahubwo ningeso mbi imunu aba yisanganiwe. So change our mind on it

willy yanditse ku itariki ya: 22-12-2014

Nanjye ndumva iyo bavuze ihohoterwa turabyumva ariko se kubangamira abandi Bambara ubusa byo bite,ariko n’ibihe bya nyuma kuko birimo bijyana n’iterambere ariko ntibikwiye nk’abari b’u Rwanda

J de Dieu yanditse ku itariki ya: 24-10-2014
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.