Kanaka

Mari – Yaje (Mariage – Marriage)

Gayizi (Guys – Nshuti),

Mwaka Mupya 2012 ! (Umwaka Mushya Muhire wa 2012 !)

Yanditswe ku itariki ya: 6-01-2012 - Saa: 15:49'
Ibitekerezo ( 7 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Wangu, narapoteye (narabuze) ndabizi ariko ibisobanuro ni birefu (birebire) ngiye mubyo kuzibaha (kubibasobanurira) naba ndi kubaryamisha (kubakerereza) bigatuma ntabatera (Ntababwira) sitori (story - inkuru) itumye nongera kubandikira…

Mani, ndacyakomeje gukorogerwa (kumizwa) n’ibyo ngenda mbona muri iki gisagara (muri uyu mujyi)… Warahi (Ni impamo) ni danje ! (danger – birakabije)… Bimwe biranungunikisha (birambabaza), ibindi bikansetsa, ibindi bikampofora (nkabikunda) ariko ejo bundi bwo hari i kupule (couple – umusore n’inkumi) bandangije… Bakoze icyo mu bushishozi bwanjye nahise nita Mari – Yaje n’ubwo mu maso ya benshi batari babazi byari mariyaje (mariage – marriage) isanzwe… ndetse n’ikirori kikaba cyari fuleshi (fresh – kiza) kabisa… Kwanza (n’ikimenyimenyi) ni nanjye wabakameye (wabafashe amashusho na camera)… urebye kuri dividi (DVD) ukuntu basharamye kuri pirate (bacyeye ariko bambaye ibya make) wagirango ni imbyeyi (abakire) kabisa… Ntiwamenya ko ari inzavumba za fo ! (abantu badafashije)…

Muti rero ziduhe… ubwo mwakwibaza impamvu nafashe iryo jambo mariyaje ubwaryo nkaritera sizo (ciseaux – nkaricamo kabiri) bikaba Mari – Yaje… Nta yindi ni uko njyewe nari niyiziye neza ako gatipe (umusore wa ntawe) ndetse n’iyo nyirakamana (umukobwa w’amafuti) yari yisengereye (yari ashatse) ngo nawe agiye gushyira mu mago yewe (kurushinga) dore ko ntawashobora… atazi ko yiturikirijeho igisasu ! (yishoye mu ngorane)… Kandi bombi umwe yibwiragako mugenzi we afite akantu (ubukire) ka hatari… Bumva ko nyine imari ije… (Imari Yaje) bagiye kujya mu bisubizo (mu mudendezo) bakenjoyinga (enjoying - bakanezererwa)…

Nkuko bisanzwe ariko tu icyo nkundira Keji-Eli (KGL-Kigali) bihora ari hagati ya ya ndyarya na ya ndyamirizi… Ebana, ubwo izo nsongi (abasongarere – abanyamujyi) zari zarashyiranyeho (barabeshyanye)… Demu (umukobwa) yibaza ko tipe (umusore) ari kibamba (akomeye) ufite umunyu (amafaranga) wa hatari…. Tipe nawe aziko iyo nyasito (umukobwa) ari umwana wo mu nzego (wo mu bakire) ubwo nyine urabyumva yatajyatingaga (targeting – yari agambiriye) ubukanda (amafaranga) bwa viye bale (vieux-balles – ise w’umukobwa - sebukwe)… Yibazaga ko niyitera (nashaka) umukobwa wo kwa bosi (boss – umukire) byanarushaho kuba byiza akamuha icyororo (akamubyaraho umwana) viye azahita amupangira (amuha amafaranga) akanamwinjiza muri bizinesi ze…

Munyumvire namwe izo gemu (game – imitwe)… Kugeza ubu baracyacenjikotana (baracyabeshyana) mu gihe bakiryoshya (bakishimisha) mu mafaranga y’intwererano… Ntago biratamburika (biramenyekana) ko bose ari ba sakintu (ari abakene) haba hagati yabo, haba ndetse no muri hudu (hood – urusisiro)…

Ariko tu nkanjye ubazi mba ndekinga (ndebera hafi) kugira ngo umunsi

bazakema (bazaseba) iyo dega (degat – agashya) ntizancike kuko ndyoherwa sana (cyane) no kubona ukuntu ubuzima bujya bunyuzamo bugahana abantu baba bashatse kwigira aba menshi (bakomeye) kandi ari imiguta (ari nta kigenda)… Murabyumva namwe ko icya mbere nzahita nkora ari ukuza kuzibagezaho…

Wangu sawa rero turi kumwe, n’aho muri ino minsi… Bigapu ! (Big Up ! – Murabeho !)

KANAKA

Ibitekerezo

Kanaka uri danger Wallah! ubwo se kweli! abantu byo bishakira ubukire gusa ugasanga bubatse urugo rwabo ku musenyi! hahaha zwahama

hahahaha! yanditse ku itariki ya: 7-01-2012
  • 1
  • 2
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.