Kanaka

Kwepasi y’abamotari kuri Polisi ni bitu gani ?!*

(*Ni ukubera iki abamotari bakwepa abapolisi ?!)

Salama ! (Mukomere!)

Za masiku? (amakuru y’iminsi ?)

Yanditswe ku itariki ya: 27-05-2013 - Saa: 12:45'
Ibitekerezo ( 13 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Wangu, njye ndaho tu biraza bunyi bunyi (buke buke)… Nari maze iminsi ndi dawuni (down – hasi) kubera uburwayi ariko budakabije na shida za duniya rugeretse (n’izindi ngorane z’ubuzima) ariko ubu kila kitu ni powa… Bwana asifiwe! (Byose bimeze neza… Imana Ishimwe!)

Sasa, mbere y’uko mbagezaho izancanze mu minsi ishize, ndashaka kugira ngo mbanze nkiliyaringe (clearing – nsobanure) utuntu nka tubiri mpereye kuri mesejyi (message – ubutumwa) za bamwe muri mwe nasanze kuri uru rubuga njya nifashisha mu kubasangiza stori (story – amakuru) ziba zancanze…

1. Hari umwe muri mwe wanyinjiriye bya hatari ngo nangiza ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda, ngo bazanyate (bazamfate) bankurikirane ku bw’iyo dega (degat – ikosa)… Hahahah! Sinamurenganya kuko ikigaragara cyo ntiyashonnye (ntiyasobanukiwe) aka gakino tuba turiho kuri iyi pejyi (icyo iyi page igamije), nkaba nibaza ko yabitewe no kuba ataratangiranye natwe cyangwa atarabanje gusoma aho hejuru (mu magambo y’ubururu) impamvu mbandikira n’impamvu nkoresha silengi ya Keji Eli (slang – imvugo igezweho muri Kigali). Ariko iyo umuntu ari gotwaji (indangare) ntago bamuseka baramukosora… Man, kwa ukweli (mu by’ukuri) sinjye uhimba silengi cyangwa ngo nangize Ikinyarwanda, ahubwo nzumva hirya no hino muri siti (city – mu mujyi) nkazitohoza hanyuma nkaza kuzibatambariza (kuzibagezaho) kugira ngo mutavangirwa (bitabayobera) nk’uko nanjye ziba zabanje kuncanga… Ni nacyo ubuyobozi bwa Kigali Today nongera gushimira bwampereye iyi pejyi kandi nibaza ko benshi muri mwe tubyumva kimwe, bongo? Hapo basi… (reka ngeze aho!)

2. Hari undi nawe, sinawe wa mbere kwanza, wibajije anabaza impamvu samutayimu (sometime – rimwe na rimwe) ntinda kubandikira mbagezaho ibincanga… Icyo nakubwira mayi furendi ( my friend – nshuti yanjye) ni uko n’ubwo mba nakorogewe (byanyivanganye) zancanze akenshi kubera ibyo nirirwa mbona hanze aha, ntago ariko mpora naparanganye (byanyobeye)… Hari igihe biba bimeze fuleshi (fresh – neza) nta gipfa! (nta kibazo mbona gihari). Nibyo koko, gemu (gahunda) za Keji Eli zihora zacankaranye (ari urujya n’uruza), ariko kandi nk’umuntu umaze kuyoka (gusobanukirwa) uko zikinwa sinahora ndaramye tu ngo byancanze… biryo rero, iyo bimeze neza nanjye ndatigita mu zindi pulani (mu bundi buryo) ngashaka ubukanda (amafaranga) nk’abandi ba jeni bose (jeunes – urubyiruko) kugira ngo ejo ntazamamarira (ntazasebera) mu murwa wangu! So, ni ukuvuga ngo nzibagezaho ari uko zancanze apana kuzihimba jyasti kugirango mbandikire (just – kuri iyo mpamvu yonyine) kuko ntitwanakwirengagiza ko ibintu bigenda bijya mu buryo hano iwacu icyo akaba ari ikintu twakagombye kwishimira ahubwo… Icyo kirasobanutse agesi? (I guess? – Ndibaza?)

Ok, ako maze iminsi mbona kakancanga rero nari nifuje kubagezaho ni kuriya kuntu, sinzi niba mwaramaze kubibona, aba motari basigaye bagera ku bapolisi babahagarika aho guhagarara bagahita bayiha ikiboko (bongeza umuriro) kuri kwepasi z’insazi abandi nabo bakabirukaho rimwe na rimwe ku buryo biba biteye ubwoba kabisa kureba, bikaba ndetse bimaze guteza impanuka zitari nke kandi zikagwamo n’abasivile (abaturage basanzwe).

Njye maze kubibona inshuro zirenze nyinshi byarancanze niyemeza kubaza babiri mu bajyama banjye, umwe w’umumotari, n’undi w’umupolisi. Motari yambwiye ko Polisi ibahohotera ikabatwarira ama moto ku maherere iveni (even – kabishywe) n’iyo baba bafite ibyangombwa byuzuye… No komenti! (No comment - Nabuze icyo ndenzaho!) Impamvu ikaba iyihe?... Sijyuwi! (Sinzi!) Polisi nawe arambwira muri aya magambo ati :”Mista, bariya batype bagira amanyanga ateye ubwoba, abenshi ntibaba bazi moto nta n’ibyangombwa byuzuye bafite, abandi baba banyweye ibiyobyabwenge niyo mpamvu mubona impanuka za moto zirirwa zica abantu buri munsi mu mihanda ya Kigali”… Aho naho ntacyo nari kurenzaho kuko ibyo yavugaga nanjye maze kubyibonera, kwanza byanambayeho nk’uko nigeze kubibagezaho muri stori nise “Stamina y’abamotari n’imiguruko” murabyibuka mu minsi ishize igihe moto yari inyirengeje…

Muri ibyo byose umuntu yakwibaza utubazo tubiri; aka mbere: “Watsronge? (what is wrong? – ikibazo ni ikihe?), aka kabiri: ”Hakorwa iki?” cyangwa se mu yandi magambo hari gukorwa iki kugira ngo ziriya kwepasi akenshi zirangirira mu mpanuka zikangiza byinshi na benshi zicike burundu cyangwa se afazali (byibuze) zigabanuke?

Ibisubizo sinjyewe ubitanga, njye iyanjye jobu (akazi) ni ukuzibagezaho ubundi tukizera ko beneyo baba bumvise!

Kwa hiyo (ku bw’iyo mpamvu) nkaba nciyeho! (mbaye ngiye)

Tuko wote… Pisi! (Turi kumwe… Mugire amahoro!)

Kanaka

Ibitekerezo

abamotari murakabije nu kubafatiringaamba zi komeye

imani nshuti aimable yanditse ku itariki ya: 27-11-2013

Uru rurimi ntabwo rukwiriye rwose n’ugusebya ikinyarwanda cyacu! gusa ibyo wavuze nanjye birancanga kbsa! noneho icyakwereka mu cyaro wakumirwa

Tuyambaze frank yanditse ku itariki ya: 12-09-2013

NIBYIZA TU

MUNYANKUSI yanditse ku itariki ya: 12-09-2013

Ihangane ukosore ikinyarwanda: ntibavuga "ntago" bavuga "ntabwo" ibi byo kuvuga ikinyarwanda nk’umwana uvuga uburimi bidindiza ururimi rwacu.

Kibibi yanditse ku itariki ya: 6-09-2013

Kanaka wagiye he??
Ntabikigucanga noneho??

XxX yanditse ku itariki ya: 19-08-2013

Ni ukuri nabakunze pe muratujijura tukamenya. amahoro iwanyu.

GAK yanditse ku itariki ya: 18-08-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.